• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wamugejejeho ubutumwa bwihariye bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahaye ubutumwa bwanditse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we, Sam Kutesa ngo abushyikirize Perezida Paul Kagame.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019 nibwo Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri Kutesa i Kigali.

Aba bombi baherukaga guhura mu Ukwakira 2018, aho baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byombi baniyemeza gukorera hamwe hagamijwe gushimangira no kwagura ubutwererane hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Bahuye mu gihe hari Abanyarwanda bafatirwaga muri Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo, bakaza kurekurwa.

Ibyo bikorwa ntibirahagarara kuko kugeza magingo aya hari Abanyarwanda bakiri muri gereza kandi nta byaha bifatika bashinjwe.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo, aho bakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; kuba iki gihugu cy’igituranyi gicumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa yafunguriwe amarembo.

Ibyo bikorwa kandi bigaragazwa n’ubuhamya bw’Abanyarwanda barenga 1000 bavuye muri Uganda, nyuma y’igihe bafunze binyuranye n’amategeko.

Muri Werurwe 2019 nabwo Perezida Museveni yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe Dipolomasi mu mutwe wa RNC na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Amakuru avuga ko iyi nama yamaze amasaha abiri, ikaba yarabaye ubwo Minisitiri Sam Kutesa yageraga mu Rwanda.

The East African yatangaje ko Minisitiri Kutesa yashyikirije Perezida Kagame ibaruwa yanditswe na Perezida Museveni, ariko ubutumwa buyikubiyemo ntibwatangajwe.

Sam Kutesa na we ngo yahise ashyikirizwa ubutumwa yashyiriye Museveni.

Kutesa yaje mu Rwanda ari kumwe na Kirunda Kiveijinja, uhagarariye Uganda mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, we wari waje mu Rwanda ahagarariye igihugu cye mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25 byabaye ku wa 4 Nyakanga 2019.

Abasesenguzi bavuga ko ubutumwa Museveni yohererezanyije na Perezida Kagame ngo bushobora kuba bujyanye no gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo gikomeje gutuma imipaka y’ibihugu byombi itaba nyabagendwa.

Kuva mu 2017 ibihugu byombi ntibimeranye neza, ibintu byatumye ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda busubira inyuma ndetse kuva muri Gashyantare 2019 urujya n’uruza rw’abantu rwarahagaze.

Kubera uburyo ubucuruzi budahagaze neza hagati y’ibihugu byombi, ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda byaragabanutse kuko ngo byavuye kuri miliyoni $18 muri Mutarama 2019 bigera kuri miliyoni $14 mu kwezi kwakurikiyeho.

Banki ya Uganda kandi yavuze ko muri Mata 2019 byageze ku bihumbi $600.

Muri Gashyantare 2019, Museveni yareruye ahamagarira abacuruzi n’abaturage gukora magendu.

Mu ijambo rye yagize ati “Nubwo umupaka wafunzwe, ubucuruzi buzakomeza, buzananyura mu nzira ya magendu. Ntushobora guhagarika ubucuruzi unyuze ku buyobozi bw’umupaka, abantu bahitamo magendu.”

Imibare y’ubucuruzi igaragaza ko Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $178 ku mwaka, mu gihe u Rwanda rwoherejeyo ibya miliyoni $30.

2019-07-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Hazitabazwa Ambasade ya Kenya mu guca abazunguzayi b’abamasayi bakorera muduce dutandukanye twa Kigali

Ubwanditsi 19 Jan 2017
INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA  IREMBO

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Mutsinzi Ange Jimmy yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Portugal, aboneraho gushimira ubuyobozi bwa APR FC

Ubwanditsi 24 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame
POLITIKI

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Abapolisi basaga 1800 basezerewe mu kazi nta mpaka, abacungagereza 34 birukanwa burundu
ITOHOZA

Abapolisi basaga 1800 basezerewe mu kazi nta mpaka, abacungagereza 34 birukanwa burundu

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora
Mu Rwanda

Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwanditsi 27 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru