• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Feb 2017 Mu Mahanga

Abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali mu mashami atandukanye bahuguwe ku mikoranire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kubahiriza itegeko ryo kubona amakuru.

Ubu bumenyi babuhawe ku itariki 8 uku Kwezi mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kiagali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, afatanyije n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.

Iki gikorwa cyabereye ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali. Kitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (RMC) Emmanuel Mugisha.

ACP Badege yabwiye abo bapolisi ko Itangazamakuru rigira uruhare mu kubumbatira umutekano binyuze mu butumwa bwo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ibyaha.

Yagize ati,”Polisi irinda ahabereye icyaha, kandi igakusanya amakuru y’ibimenyetso byacyo; mu gihe ku rundi ruhande Itangazamakuru riba rishishikajwe no kubona amakuru yo kumenyesha abaturage. Izo nzego zuhuriye aho hantu zishaka amakuru, zisabwa gukorana neza kugira ngo hatagira urubangamira urundi; ariko na none ibyo bigakorwa hashingiwe ku mategeko agenga buri ruhande.”

Aya mahugurwa yabaye ku wa 8 Gashyantare aje akurira andi; kandi atanga umusaruro ugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru yashimye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa nk’aya ndetse n’ibiganiro igirana n’Itangazamakuru bigamije kunoza imikoranire.

Yagarutse ku burenganzira bw’Abanyamakuru bwo kubona amakuru, ndetse n’Amakuru batemerewe guhabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru.

Ingingo yaryo ya 4 ivuga ko mu makuru Umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange, kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera k’ubuyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.

Mugisha yagize ati,”Kwima amakuru, cyangwa kubuza Umunyamakuru uri mu kazi wubahirije amategeko ni ukubangamira uburenganzira bwe bwo kuyabona; ariko kandi ni no kubuvutsa abari kuyamenyeshwa.”

Yibukije abakora uyu Mwuga (Itangazamakuru) ko igihe cyose bari mu kazi bagomba kwambara Ikarita y’akazi ibaranga itangwa n’Urwego abereye Umunyamabanga; kandi bakirinda kuyikoresha mu buryo bunyuranije n’amategeko.

-5713.jpg

Polisi y’u Rwanda ifite Abavugizi ku rwego rw’Intara no mu Mujyi wa Kigali. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha no koroshya itangwa ry’amakuru ayerekeye.

Ikoresha kandi imbaga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa byayo bya buri munsi no gutanga serivisi.

RNP

2017-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 09 Oct 2017
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Ubwanditsi 01 May 2025
Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda

Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda

RUSHYASHYA 21 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Umunyamakuru Mugabe Robert, aracyagudagurana n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert, aracyagudagurana n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana

Ubwanditsi 24 May 2019
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira
Amakuru

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Ubwanditsi 22 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru