• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»POLITIKI»RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

Ubwanditsi 10 Oct 2018 POLITIKI

Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’izindi nkoramutima 14 za Perezida Joseph Kabila, basabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gukuraho ibihano wabafatiye.

EU yafatiye ibihano Ramazani n’izindi nkoramutima za Kabila zirimo Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende n’umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Kalev Mutondo.

Ibihano birimo gukurirwaho viza zibemerera kujya mu Burayi kubera ibyaha bashinjwa birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu. Ni ibihano bishobora kuzagora ubutegetsi bwa Shadary igihe yaba atorewe kuyobora RDC.

Mbere y’amezi atatu ngo amatora ya perezida abe, hagati ya tariki 24 Nzeri n’uwa 2 Ukwakira, umwe mu banyamategeko babo Me Thierry Bontinck, yagiye i Kinshasa agirana ibiganiro n’abakiliya be 15.

Asubiye i Bruxelles, yabwiye Jeune Afrique ko bongeye gusaba gukurirwaho ibihano bahawe kuko bibaharabika kandi harimo abiyamamariza ku mwana wa perezida. Amatora azaba ku wa 23 Ukuboza.

Ati “Nubwo babisabye inshuro nyinshi mu gihe kirenga umwaka hagatangwa n’ibisobanuro byinshi, Inama ya EU nta gisubizo cyiza yigeze itanga ku busabe bw’abane-Congo 15 barebwa n’ibihano, basabaga guhabwa umwanya wo kumvwa ku biberekeyeho.”

Muri Gashyantare nabwo aba bayobozi bari basabye ko EU yabatega amatwi ku byo bashinjwa, bagakurirwaho ibihano.

Shadary usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka riri ku butegetsi, PPPRD, ni we uhabwa amahirwe yo gusimbura Kabila bahuje ishyaka.

Si mushya mu buyobozi kuko kugeza kuwa 22 Gashyantare 2018, yari Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu.

Abanyamategeko b’aba bayobozi, bavuga ko biteguye kugeza ikirego mu rukiko rwa EU, basaba ko abakiliya babo bakurirwaho ibihano bafatiwe.

2018-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga

Akabaye icwende ntikoga

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Ubwanditsi 29 Mar 2021
U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

Ubwanditsi 10 Jun 2025
Dr Mukankomeje na Tito Rutaremara bahawe imyanya mishya, Kabandana wayoboye Kigali yongera kugaragara

Dr Mukankomeje na Tito Rutaremara bahawe imyanya mishya, Kabandana wayoboye Kigali yongera kugaragara

Ubwanditsi 05 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka
Mu Mahanga

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame
POLITIKI

Amerika: Umusenateri yabwiye bagenzi be ibigwi bya Perezida Kagame

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.
Amakuru

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Ubwanditsi 30 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru