• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Ubwanditsi 05 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Tariki ya 4 Gashyantare 2025, Televiziyo yo muri Amerika CNN yatangaje ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame, ariko nyuma umuvugizi w’ibiro bya Perezida Kagame Madamu Stephanie Nyombayire ashyira umucyo ku byo Perezida Kagame yatangaje byagoretswe nkana kugirango bihure n’umurongo bashaka cyane cyane ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo birengagiza impamvu nyamukuru y’ibibazo bihora murikariya gace

Mu byo Perezida Kagame yavuze ariko bikagorekwa ibindi ntibabitambutse ni uko FDLR ifitanye isano kandi ifashwa n’ibihugu byo mu karere. Kuba ibihugu byo mu muryango wa SADC byaraje bivuga ko bije kurwanya umutwe wa M23 ahubwo intego yabyo ni ukurwanya u Rwanda no guhindura ubutegetsi bwatowe n’Abanyarwanda. Tubibutse ko Perezida Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye bavuze kenshi ko bazafasha abarwanya u Rwanda guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwicara ngo rurebere ahubwo ruzarengera ubusugire bwarwo. Perezida Kagame kandi yatangaje ko yubaha ubusugire bw’ibindi bihugu ariko ko n’ubusugire bw’u Rwanda nabwo bugomba kubahirizwa. Nta busugire bw’igihugu buruta ubundi iri hame rigomba kubahirizwa.

Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kurega u Rwanda ninawo watumye FDLR igizwe nabasize bakoze Jenoside mu Rwanda baba muri Congo imyaka 30 irashize. Mu myaka 25 bakoresheje miliyari zisaga 40 z’amadorali ariko hakomeje kuba isibaniro ry’imitwe y’iterabwoba. Ikibazo kiroroshye kucyumva ahubwo abantu baragikomeza kugirango batagira icyo babikoraho. N’umuntu w’umuswa kumva iki kibazo byamworohera.

Ntamuntu numwe ushishikajwe n’intambara, simpamya neza ko na Perezida Tshisekedi ashishikajwe n’intambara ariko yayishowemo n’abantu bamweretse ko bazamurwanirira. Iyo bataza kubikora wenda yari kubona inyungu zo kwimakaza amahoro.

Ndavuga ku kurinda igihugu cyanjye kuko nzi neza ko hari ibyago bicyugarije. Nshinzwe inshingano zo kuyobora igihugu no gukora ibishoboka ngo amahoro aboneke.

Ikintu cy’ingenzi ku Rwanda ni uko tugomba kwirinda. Mu mitwe yacu, twumva ko nta muntu uzaba ahari ku bwacu. Mumyumvire yacu turabizi neza kontawe uzadushakira umutekano Atari twebwe ubwacu, ntawe uzahatubera. Twarabibonye muri 1994. Ibyo byatumye dushyira imbaraga mu mutekano, no mu bwirinzi ibindi bizivugira.

2025-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

CNLG yahishuye ibanga ry’uko Col. Bagosora yapanze kwikiza Habyarimana ngo azice Abatutsi nta nkomyi

Ubwanditsi 15 Jan 2020
FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Ubwanditsi 15 Mar 2017
Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Ubwanditsi 12 Aug 2021
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Ubwanditsi 14 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranyweho kuroga umugabo we
ITOHOZA

Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranyweho kuroga umugabo we

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Burundi : Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane
Amakuru

Burundi : Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Umusomyi: SISI reka gusaza wanduranije cyane
ITOHOZA

Umusomyi: SISI reka gusaza wanduranije cyane

Ubwanditsi 25 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru