• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

Ubwanditsi 13 Jun 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye mu buryo bwemewe kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, igaragaza ko yifuza kungukira ku mahirwe uyu muryango utanga arimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize.

Mu ibaruwa Perezida Félix Tshisekedi yandikiye Perezida Paul Kagame ari nawe uyoboye EAC muri uyu mwaka, yavuze ko nyuma y’ibiganiro byabereye i Kigali n’i Kinshasa ku bushake igihugu cye gifite cyo kwinjira muri EAC, yifuje kubisaba mu buryo bweruye.

Perezida Tshisekedi yasuye u Rwanda muri Werurwe, mu gihe Perezida Kagame yagiye i Kinshasa mu kwezi gushize, akanitabira umuhango wo gusezera kuri Etienne Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC.

Mu ibaruwa ye yagize ati “Ubu busabe bushingiye ku bikorwa by’ubucuruzi bidahwema kwiyongera hagati y’abakora ubucuruzi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu bihugu bigize uwo muryango.”

“Byanshimisha cyane ungereje ku Bakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, icyifuzo cyanjye cyo kubiyungaho, kugira ngo dukorere hamwe duharanira iterambere ry’ibihugu byacu no kubaka umutaka w’aka karere ka Afurika.”

RDC isabye kwinjira muri EAC nyuma ya Somalia nayo yabisabye, icyifuzo cyayo kikaba kigisuzumwa.

RDC niyakirwa muri EAC, izaba igihugu cya karindwi nyuma y’u Burundi, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Tanzania.

 

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

 

2019-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga na Kaminuza ya Bahir Dar

Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga na Kaminuza ya Bahir Dar

Ubwanditsi 02 Jul 2016
Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA

Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Ubwanditsi 10 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC
Amakuru

Kayumba Nyamwasa yahiritswe ku butegetsi bwa RNC

Ubwanditsi 16 Oct 2023
Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo
INKURU NYAMUKURU

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda
INKURU NYAMUKURU

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Ubwanditsi 31 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru