• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ku munsi wa kane Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero na Muhanga

Ku munsi wa kane Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero na Muhanga

Ubwanditsi 18 Jul 2017 Amakuru

Mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Kabagari kuri Stade ya Ngororero niho ibihumbi by’abashyigikiye FPR Inkotanyi n’umukandida wayo bahuriye.

Bamwe bageze aho iki gikorwa kiri kubera mu masaha y’ijoro kuko aba mbere bari hafi aha saa saba z’ijoro. Indirimbo nimbyino z’abahanzi batandukanye zakomeje gususurutsa abayoboke ba FPR, n’andi mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida Paul Kagame, ayo ni PL, PSD, PDI, UDPR, PSR, PPC na PDC, mumasaha make Perezida Kagame yari asesekaye kuri stade ya Ngororero yakirizwa amashyi menshi n’impundu dore ko Stade yari yakubise yuzuye abaturage baturutse hirya no hino.

Mu butumwa yageneye imbaga yari yitabiriye, Kagame yavuze ko bidakwiye ko umwana w’Umunyarwanda yagira imirire mibi, by’umwihariko ashimangira icyo kibazo gikwiye gucika burundu.

-7276.jpg

-7278.jpg

-7279.jpg

-7280.jpg

-7277.jpg

Perezida Kagame mu Karere ka Ngororero

Yagize ati “Muri Ngororero haracyari imirire kuva abana bakiri bato bakura itaranoga neza, turacyabona ko hari abantu gufungura, kurya intungamubiri bitarageraho neza, ntabwo bikwiye turashaka ko abana bacu ko barerwa bakiri bato bakagaburirwa neza bagakura neza.

Ndabasezeranya rwose ko twabihagurukiye muri rusange ariko ku buryo bw’umwihariko Ngororero ndashaka ko twabirwanya tukabitsinda burundu, ntabwo bikwiye ko abana b’Abanyrawanda batagaburirwa neza ngo bagire ikibatunga igitunga umubiri bibahe n’ubwonko bwabo butekereza gukura neza.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko umutungo ukomeye w’igihugu ari abantu, avuga ko ibindi byose biza nyuma.

Imibereho myiza n’iterambere ngo nta handi wabipimira atari mu bantu, avuga ko ari ibyo FPR yashize imbere.

Yavuze ko mu myaka iri imbere ari ibyo bashaka gukomeza kubakiraho kugira igihugu gikomeze gitere imbere.

Yabasabye kuzatora neza bagatora umukandida wa FPR Inkotanyi. Abasaba ko bakwiye kwitegura gukora bakanoza umurimo kugira ngo haboneke inyungu zituma ubuzima bwa buri muntu buba bwiza kurusha. Ibi ngo bizasaba ko Abanyarwanda bafatanya bagakorana bagashyita hamwe.

Kagame azashyigikira iterambere rishingiye ku burezi

-7281.jpg

-7282.jpg

Mu Karere ka Muhanga saa munani na saa cyenda inkwakuzi bari mu Mujyi berekeza kuri Stade ya Muhanga. Abandi bara bahageze bugicya.

Nko mu Karere ka Ngororero, hari hakozwe imyiteguro ihambaye kuko mu nkengero za Stade ku misozi biteganye, hari handitswe amagambo ashimangira ubudahangarwa bwa “Paul Kagame ” na FPR Inkotanyi muri rusange.

I Muhanga naho ni uko byari byifashe kuko abaturage bari bakomeje imyiteguro ihambaye. Hari abagore bari bitwaje inkangara, ibisabo n’ibiseke baciye agahigo mu gutera impundu, hakaba kandi urubyiruko rwanyuze umutima wa Paul Kagame akagezaho ababwira ati ‘Abanya-Muhanga murashimishije cyane’.

Aba basore n’inkumi bari babukereye mu nyikirizo zidasanzwe, bageze aho batera n’indirimbo zimenyerewe mu kiliziya ubwo Umukandida wa FPR Inkotanyi yari avuze ko ashimira amashyaka yamushyigikiye. Abo basore bahise baterera hamwe bati ‘Mwahisemo neza, Nyagasani muri kumwe’.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko muri manda itaha azongera ibikorwa biganisha ku burezi, cyane cyane mu Karere ka Muhanga aho yiyamamarije.

Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame, akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Nyabugogo, Kicukiro na Nyamata.

-7275.jpg

2017-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Ubwanditsi 30 Oct 2021
Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Ubwanditsi 10 May 2021
Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere

Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Dec 2025
Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru w’Amavubi U23 yahamagaye abakinnyi bitegura gukina igikombe cya Afurika bitegura guhura na Libye

Ubwanditsi 15 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bashyizeho ubuyobozi bushya
Mu Mahanga

Abarwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza bashyizeho ubuyobozi bushya

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira
Amakuru

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Ubwanditsi 23 Apr 2022
ITORERO ZION TEMPLE RYAFUNGUYE ISHAMI INDIANA MURI AMERIKA
ITOHOZA

ITORERO ZION TEMPLE RYAFUNGUYE ISHAMI INDIANA MURI AMERIKA

Ubwanditsi 03 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru