• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Moise Katumbi Uri Mu Buhungiro Yamaze Gushyiraho Urutonde Rw’abazaba Bagize Guverinoma Ye

Moise Katumbi Uri Mu Buhungiro Yamaze Gushyiraho Urutonde Rw’abazaba Bagize Guverinoma Ye

Ubwanditsi 04 Jul 2018 POLITIKI

Nyuma yo gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari no mu buhungiro yamaze gushyiraho Guverinoma y’abantu bagera kuri 46 barimo abagore 23 n’abagabo 23 avuga ko bazamufasha kuyoborana no gutegura ibikorwa by’amatora.

Kuwa 2 Nyakanga 2018, nibwo Moise Katumbi yashyize umukono ku byemezo 6 yagendeyeho ashyiraho abanyamuryango ba Guverinoma ye (Cabinet) aho kugeza ubu amaze gushyiraho Abaminisitiri bagera kuri 46 barimo abagabo 23 n’abagore 23  bazamufasha gufata imyanzuro no gutegura ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu n’abayobozi b’Intara muri RDC ateganyijwe mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka.

Jeunafrique dukesha iyi nkuru ivuga ko umunyamakuru wayo yirebeye kuri lisiti y’aba bayobozi bashyizweho na Katumbi, uwitwa Salomon Idi Kalonda Della akaba ari we uri ku isonga mu bagomba kumuba hafi (Bras Droit) mu bijyanye n’ubujyanama ndetse no gukora politiki bakaba baratangiye gukorana guhera mu myaka isaga 20 ishize, haba mu bijyanye na bizinesi, politiki ndetse bakanahurira ku ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe.

Amakuru avuga ko aba bagabo bombi baranzwe no kuba hamwe ndetse bakanaganira ku mabanga yihariye batashakaga ko hari undi uyamenya, Salomon Idi Kalonda Della akaba yaranabaye umuyobozi w’intara ya Katanga imyaka igera ku 9 ndetse akaba yari no mu bantu baza ku ruhembe mu ishyaka ritavuga rumwe na leta . Parti national pour la démocratie et le développement (PND).

Aba bajyanama uko ari 46 bamaze kwemezwa na Katumbi bazayoborwa na Olivier Kamitatu.

Mu bandi bazakorana harimo Dominique Munongo Inamizi w’imyaka 57 wahoze ari umusirikare wa Sosiyete sivile, akaba azaba ashinzwe umuryango wa mbere mu gihugu,  Anne-Emilie Poto, umuvandimwe w’umugore wa perezida wa Congo-Brazzaville, Francis Kalombo wahoze ari umudepite mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse na François Hurstel w’umufaransa ndetse n’abandi 2 bazaherekeza Katumbi mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Hari kandi Jean-Jacques Wondo, inzobere mu bibazo bijyanye n’umutekano, Frédéric Bola wahoze ari umucamanza, Jean-Marie Dikanga Kazadi wahoze ari Minisitiri,  Boniface Yemba Poyo, umwarimu I Washington, n’abandi batandukanye.

Moise Katumbi, umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, yahoze ari umuyobozi w’ Intara ya Katanga ndetse ari n’inshuti ya Perezida Kabila, akaba amaze imyaka ibiri ari mu buhungiro.

Aganira na BBC, Katumbi yayitangarije ko ashaka kuzasubira muri RD Congo mu mezi abiri ari imbere kwiyandikisha mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukuboza. Nyuma yo gutangaza ibi, iby’urubanza rwe bikaba byasubukuwe mbere y’uko agerayo.

Ati “ Nziyamamariza mu gihugu kuko ni uburenganzira bwanjye, ntacyo ntinya, hagati ya 24 Nyakanga na 8 Kanama nzaba ndi i Kinshasa muri ibyo bikorwa,…”.

Moise Katumbi aregwa ibyaha bitandukanye, amaze imyaka ibiri mu buhunzi, ku wa 19 Gicurasi 2016 nibwo yarezwe bwa mbere mu butabera icyaha cyo gushaka abacanshuro b’abanyamahanga ngo yashakaga kwifashisha mu guhungabanya umutekano w’igihugu n’ibindi byaha, ku ruhande rwe akabihakana avuga ko abigerekwaho ku mpamvu za politiki.

2018-07-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo

Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026
Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo aratabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufasha Tshisekedi kwica Abakongomani

Ubwanditsi 26 Jan 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Titi
    July 5, 20187:28 am -

    Uyu mukomisiyoneri wabayuda navanyamerika ndabona yamaze kwambara uruhu rw’inyamaswa atarica

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame
Amakuru

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ubwanditsi 03 Dec 2021
Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare
HIRYA NO HINO

Umusore uheruka kurongora Irene Uwoya yazinutswe gukunda ibyamamare

Ubwanditsi 16 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru