• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»POLITIKI»Moise Katumbi Uri Mu Buhungiro Yamaze Gushyiraho Urutonde Rw’abazaba Bagize Guverinoma Ye

Moise Katumbi Uri Mu Buhungiro Yamaze Gushyiraho Urutonde Rw’abazaba Bagize Guverinoma Ye

Ubwanditsi 04 Jul 2018 POLITIKI

Nyuma yo gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari no mu buhungiro yamaze gushyiraho Guverinoma y’abantu bagera kuri 46 barimo abagore 23 n’abagabo 23 avuga ko bazamufasha kuyoborana no gutegura ibikorwa by’amatora.

Kuwa 2 Nyakanga 2018, nibwo Moise Katumbi yashyize umukono ku byemezo 6 yagendeyeho ashyiraho abanyamuryango ba Guverinoma ye (Cabinet) aho kugeza ubu amaze gushyiraho Abaminisitiri bagera kuri 46 barimo abagabo 23 n’abagore 23  bazamufasha gufata imyanzuro no gutegura ibikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu n’abayobozi b’Intara muri RDC ateganyijwe mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka.

Jeunafrique dukesha iyi nkuru ivuga ko umunyamakuru wayo yirebeye kuri lisiti y’aba bayobozi bashyizweho na Katumbi, uwitwa Salomon Idi Kalonda Della akaba ari we uri ku isonga mu bagomba kumuba hafi (Bras Droit) mu bijyanye n’ubujyanama ndetse no gukora politiki bakaba baratangiye gukorana guhera mu myaka isaga 20 ishize, haba mu bijyanye na bizinesi, politiki ndetse bakanahurira ku ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe.

Amakuru avuga ko aba bagabo bombi baranzwe no kuba hamwe ndetse bakanaganira ku mabanga yihariye batashakaga ko hari undi uyamenya, Salomon Idi Kalonda Della akaba yaranabaye umuyobozi w’intara ya Katanga imyaka igera ku 9 ndetse akaba yari no mu bantu baza ku ruhembe mu ishyaka ritavuga rumwe na leta . Parti national pour la démocratie et le développement (PND).

Aba bajyanama uko ari 46 bamaze kwemezwa na Katumbi bazayoborwa na Olivier Kamitatu.

Mu bandi bazakorana harimo Dominique Munongo Inamizi w’imyaka 57 wahoze ari umusirikare wa Sosiyete sivile, akaba azaba ashinzwe umuryango wa mbere mu gihugu,  Anne-Emilie Poto, umuvandimwe w’umugore wa perezida wa Congo-Brazzaville, Francis Kalombo wahoze ari umudepite mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse na François Hurstel w’umufaransa ndetse n’abandi 2 bazaherekeza Katumbi mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Hari kandi Jean-Jacques Wondo, inzobere mu bibazo bijyanye n’umutekano, Frédéric Bola wahoze ari umucamanza, Jean-Marie Dikanga Kazadi wahoze ari Minisitiri,  Boniface Yemba Poyo, umwarimu I Washington, n’abandi batandukanye.

Moise Katumbi, umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe, yahoze ari umuyobozi w’ Intara ya Katanga ndetse ari n’inshuti ya Perezida Kabila, akaba amaze imyaka ibiri ari mu buhungiro.

Aganira na BBC, Katumbi yayitangarije ko ashaka kuzasubira muri RD Congo mu mezi abiri ari imbere kwiyandikisha mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Ukuboza. Nyuma yo gutangaza ibi, iby’urubanza rwe bikaba byasubukuwe mbere y’uko agerayo.

Ati “ Nziyamamariza mu gihugu kuko ni uburenganzira bwanjye, ntacyo ntinya, hagati ya 24 Nyakanga na 8 Kanama nzaba ndi i Kinshasa muri ibyo bikorwa,…”.

Moise Katumbi aregwa ibyaha bitandukanye, amaze imyaka ibiri mu buhunzi, ku wa 19 Gicurasi 2016 nibwo yarezwe bwa mbere mu butabera icyaha cyo gushaka abacanshuro b’abanyamahanga ngo yashakaga kwifashisha mu guhungabanya umutekano w’igihugu n’ibindi byaha, ku ruhande rwe akabihakana avuga ko abigerekwaho ku mpamvu za politiki.

2018-07-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Ubwanditsi 01 Apr 2024
Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Ubwanditsi 13 Sep 2024
Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Ubwanditsi 01 Jul 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Titi
    July 5, 20187:28 am -

    Uyu mukomisiyoneri wabayuda navanyamerika ndabona yamaze kwambara uruhu rw’inyamaswa atarica

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 01 May 2025
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010
Amakuru

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

RUSHYASHYA 17 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru