• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Ubwanditsi 24 May 2018 IKORANABUHANGA

Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, basuye imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye n’Inama ya VivaTech iri kubera mu Mujyi wa Paris.

Kuri uyu wa Kane Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama ya ‘Viva Technology’, ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi.

Uyu mwaka, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika harimo n’ibyo mu Rwanda byamuritse ibyo bimaze kugeraho binabona n’umwanya wo gukorana n’abateza imbere imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga ku Isi.

Ibigo umunani byo mu Rwanda byitabiriye iyi nama byamuritse ibikorwa byabyo birimo Awesomity Lab iherutse gusinyana amasezerano n’Uruganda rwa Volkswagen ngo bafatanye mu gushyiraho uburyo bwo gusangira imodoka ku bantu benshi.

Harimo kandi AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo z’imodoka rusange; Irembo itanga uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona ibyangombwa bitandukanye; Fab Lab ihangirwamo udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga turimo ibijyanye n’ibiguruka mu isanzure n’ibindi bikenewe mu buzima; Pivot Access ikora porogaramu zitandukanye n’ibindi.

Hanamuritswe kandi umushinga wa Kigali Innovation City ugomba kuba washyizwe mu bikorwa mu 2020 aho ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% aribo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari nabo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakava kuri 2% bakagera ku 10%.

Perezida Macron na Kagame basuye ibi bigo, berekwa ikoranabuhanga rigezweho mu ikoreshwa ry’ama-robot mu gushaka ibisubizo by’ibibazo Isi ifite muri iki gihe, mu gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Awesomity Lab, Lionel Mpfizi, aherutse kubwira IGIHE , dukesha iyi nkuru ko muri Gashyantare 2017 ari bwo bahuye n’itsinda rya Volkswagen, batumiwe nka kimwe mu bigo bifite ubunararibonye mu bwikorezi n’ikoranabuhanga, bagahabwa amahirwe yo kwerekana application yitwa ‘Ride Hailing Car’ bakoreye Umunya-Nigeria igakundwa.

Avuga ko iyi application ya telefoni ifasha umuntu guhamagara imodoka imwegereye ikamutwara, ngo bwishimiwe cyane n’iryo tsinda bituma Awesomity Lab yemererwa gupiganira isoko ryo gukorana na Volkswagen, inaritsindira ihigitse ibindi bigo mpuzamahanga birimo ibyo muri Afurika y’Epfo n’ahandi ku Isi.

Muri iyi nama hategerejwemo ibiganiro bitangwa n’abayobozi banyuranye mu bijyanye n’ikoranabuhanga harimo icya Mark Zuckerberg washinze Facebook.

Yitabiriwe kandi n’abayobozi nka Satya Nadella uyobora Microsoft, Brian Krzanich wa Intel, Young Sohn wa Samsung, Tom Enders wa Airbus, Ginni Rometty wa IBM, Jean-Laurent Bonnafé uyobora Banki yitwa BNP Paribas, Stéphane Richard wa Orange, Hiroshi Mikitani wa Rakuten, Dara Khosrowshahi wa Uber n’abandi benshi bakomeye.

 

Perezida Kagame aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Awesomity Lab, Lionel Mpfizi

 

Clare Akamanzi uyobora RDB asobanurira Perezida Kagame na Macron ibijyanye n’imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga yitezwe mu Rwanda

 

Perezida Kagame na Macron bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda bitabiriye VivaTech

Uhereye iburyo: Ginni Rometty uyobora IBM, Perezida Macron w’u Bufaransa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Satya Nadella uyobora Microsoft bakurikiye ibiganiro bitandukanye byatangirwaga muri VivaTech

 

Source : IGIHE

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

Ubwanditsi 26 Apr 2018
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025
Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ubwanditsi 05 May 2018
‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

Ubwanditsi 02 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018
‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa
ITOHOZA

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu
Amakuru

Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Ubwanditsi 08 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru