• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Ubwanditsi 24 May 2018 IKORANABUHANGA

Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, basuye imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye n’Inama ya VivaTech iri kubera mu Mujyi wa Paris.

Kuri uyu wa Kane Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama ya ‘Viva Technology’, ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi.

Uyu mwaka, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika harimo n’ibyo mu Rwanda byamuritse ibyo bimaze kugeraho binabona n’umwanya wo gukorana n’abateza imbere imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga ku Isi.

Ibigo umunani byo mu Rwanda byitabiriye iyi nama byamuritse ibikorwa byabyo birimo Awesomity Lab iherutse gusinyana amasezerano n’Uruganda rwa Volkswagen ngo bafatanye mu gushyiraho uburyo bwo gusangira imodoka ku bantu benshi.

Harimo kandi AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo z’imodoka rusange; Irembo itanga uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona ibyangombwa bitandukanye; Fab Lab ihangirwamo udushya dutandukanye mu ikoranabuhanga turimo ibijyanye n’ibiguruka mu isanzure n’ibindi bikenewe mu buzima; Pivot Access ikora porogaramu zitandukanye n’ibindi.

Hanamuritswe kandi umushinga wa Kigali Innovation City ugomba kuba washyizwe mu bikorwa mu 2020 aho ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% aribo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari nabo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakava kuri 2% bakagera ku 10%.

Perezida Macron na Kagame basuye ibi bigo, berekwa ikoranabuhanga rigezweho mu ikoreshwa ry’ama-robot mu gushaka ibisubizo by’ibibazo Isi ifite muri iki gihe, mu gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Awesomity Lab, Lionel Mpfizi, aherutse kubwira IGIHE , dukesha iyi nkuru ko muri Gashyantare 2017 ari bwo bahuye n’itsinda rya Volkswagen, batumiwe nka kimwe mu bigo bifite ubunararibonye mu bwikorezi n’ikoranabuhanga, bagahabwa amahirwe yo kwerekana application yitwa ‘Ride Hailing Car’ bakoreye Umunya-Nigeria igakundwa.

Avuga ko iyi application ya telefoni ifasha umuntu guhamagara imodoka imwegereye ikamutwara, ngo bwishimiwe cyane n’iryo tsinda bituma Awesomity Lab yemererwa gupiganira isoko ryo gukorana na Volkswagen, inaritsindira ihigitse ibindi bigo mpuzamahanga birimo ibyo muri Afurika y’Epfo n’ahandi ku Isi.

Muri iyi nama hategerejwemo ibiganiro bitangwa n’abayobozi banyuranye mu bijyanye n’ikoranabuhanga harimo icya Mark Zuckerberg washinze Facebook.

Yitabiriwe kandi n’abayobozi nka Satya Nadella uyobora Microsoft, Brian Krzanich wa Intel, Young Sohn wa Samsung, Tom Enders wa Airbus, Ginni Rometty wa IBM, Jean-Laurent Bonnafé uyobora Banki yitwa BNP Paribas, Stéphane Richard wa Orange, Hiroshi Mikitani wa Rakuten, Dara Khosrowshahi wa Uber n’abandi benshi bakomeye.

 

Perezida Kagame aganira n’Umuyobozi Mukuru wa Awesomity Lab, Lionel Mpfizi

 

Clare Akamanzi uyobora RDB asobanurira Perezida Kagame na Macron ibijyanye n’imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga yitezwe mu Rwanda

 

Perezida Kagame na Macron bafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda bitabiriye VivaTech

Uhereye iburyo: Ginni Rometty uyobora IBM, Perezida Macron w’u Bufaransa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Satya Nadella uyobora Microsoft bakurikiye ibiganiro bitandukanye byatangirwaga muri VivaTech

 

Source : IGIHE

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Facebook igiye guhindura izina rya Instagram na WhatsApp

Ubwanditsi 03 Aug 2019
Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Perezida Kagame yemeye kwishyura ‘smartphones’ 1500 muri gahunda y’uko buri rugo rutunga imwe

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Ubwanditsi 15 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu
ITOHOZA

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye
POLITIKI

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Ubwanditsi 09 Apr 2016
Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”
Amakuru

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru