• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Ubwanditsi 09 Apr 2016 POLITIKI

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yatangaje ko mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ari inshuti ye magara.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Mata 2016, mu muhango wo gutangiza ibiro bya gasutamo n’ikiraro cya Rusumo, bihuriweho n’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ndashimira inshuti yanjye, umuvandimwe wanjye Kagame, sinkunda kugendagenda kuko sinkunda ibintu byo gusesagura umutungo.”

Perezida Magufuli yunzemo ati “Maze gutumirwa i Burayi kenshi nkanga kujyayo, ariko Kagame yantumiye uyu munsi naje. Urugendo rwanjye mu Rwanda rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubuvandimwe dufitanye”.

-2609.jpg

Iyi ni yo nshuro ya mbere Magufuli agiye hanze y’igihugu kuva yatorerwa kuyobora Tanzania nka Perezida wa Gatanu mu Kwakira 2015, ikaba ari inshuro ye ya gatatu aje mu Rwanda, ikaba iya mbere ajemo nk’Umukuru w’Igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango kandi, Magufuli yagize ati “Nje mu Rwanda nk’inshuti, nk’umuvandimwe, nk’umuturanyi. Nishimiye gusura Abanyarwanda nshimira inshuti yanjye Perezida Kagame wanyakiriye.”

Yakomeje agira ati “Mu minsi ibiri nzamara mu Rwanda nzi neza ko nziga byinshi kandi ndashaka gushimangira ko Abanyatanzaniya ari abavandimwe banyu.”

Aha Perezida Magufuli yashakaga gukuraho urujijo rwabaye mu minsi yashize ubwo umubano w’ibihugu byombi wazagamo agatotsi ubwo cyane cyane Abanyarwanda bari barahungiye muri iki gihugu bakirukanwagamo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimye imigenderanire hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo Perezida Magufuli ashishikajwe no kunoza umubano w’ibihugu byombi ndetse ko n’ubuhahirane hagati y’abaturage b’ibi bihugu ugomba kwiyongera.

-2608.jpg

Yagize ati “Bavuze ko abantu bambuka hano ari 2000 ku munsi. Ntabwo ari bake, ariko turashaka ko biyongera bikube nk’inshuro eshanu babe nk’ibihumbi 10. Ibyo byatuma ubucuruzi bwiyongera. Twifuza ko twabana na Tanzania neza tugahahirana kandi ibyo byose bigashingira ku mahoro hagati y’ibihugu byombi.”

Yakomeje agira ati “Abanyatanzania n’Abanyarwanda bakeneye amahoro, bakeneye ubucuti, bakeneye guhahirana twese tugatera imbere. Twishimye abashyitsi bacu kandi turabasezeranya ko uyu mubano mwiza uzakomeza gukura uko imyaka isimburana.”

Aba Bakuru b’Ibihugu byombi kandi bagarutse ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibihugu bihuriyemo aho bashimangiye ko bakomeje gufatanya ntacyabananira.

-2607.jpg

Perezida Kagame na Perezida Magufuli bafungura ibiro bya gasutamo ku Rusumo n’ikiraro gihuza u Rwanda na Tanzania (Ifoto/Kisambira T)

Kubaka iki kiraro gihuza u Rwanda na Tanzania ndetse na za gasutamo zo ku mpande z’ibihugu byombi byubatswe ku nkunga y’Abayapani.

2016-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Ubwanditsi 29 May 2025
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Ubwanditsi 03 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafaranga Abanyarwanda bishyuraga mu gupimisha DNA agiye kugabanyukaho hafi kimwe cya kabiri
Mu Rwanda

Amafaranga Abanyarwanda bishyuraga mu gupimisha DNA agiye kugabanyukaho hafi kimwe cya kabiri

Ubwanditsi 08 Jun 2018
APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w’ijonjora rya Kabiri rya CAF
Amakuru

APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w’ijonjora rya Kabiri rya CAF

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.
Amakuru

Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.

Ubwanditsi 07 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru