• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Ubwanditsi 27 Aug 2018 POLITIKI

Umuhanzi ubifatanya no gukora politike, Robert Kyagulanyi na bagenzi be bareganwa barekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Gulu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018.

Urukiko rushingiye ku mpamvu zatanzwe na buri wese, rwemeye ko Bobi Wine n’itsinda ry’abantu umunani bafunzwe ku itariki ya 13 Kanama 2018 barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Abafunguwe ni Hon Robert Kyagulanyi, Kassiano Wadri, Gerald Karuhanga, Paul Mwiru, ndetse na Mike Mabikke wahoze ari umudepite wa Makindye. Abarekuwe bari mu itsinda ry’abantu 33 baherutse gufatirwa muri Arua bashinjwa guteza imvururu n’imidugararo muri aka gace ari naho imodoka za Perezida Museveni zajanjaguriwe.

Urukiko rwemeye kurekura abaregwa buri wese yemeye gutanga ingwate y’amashilingi miliyoni eshanu ndetse akerekana abantu batatu bamwishingira aramutse atorotse ubutabera.

Abishingizi b’abaregwa biganjemo abadepite bagenzi babo. Abishingizi na bo buri wese yasabwe gutanga miliyoni icumi. Bobi Wine ufatwa nka gashoza ntambara w’ibyabereye muri Arua, yatanze abamwishingira batatu barimo Depite wa Buyaga West , Barnabas Tinkasimire, uwahoze ayobora Ishyaka FDC Gen Mugisha Muntu, na mukuru we Eddy Yawe Ssentamu.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko abaregwa bakimara gufungurwa by’agateganyo rwahita rufatira impapuro z’inzira zabo, umucamanza Stephen Mubiru yamagana ubu busabe kuko ‘mu barekuwe hari abashobora gusaba kujya kwivuza mu mahanga’.

Bobi Wine yari yishingikirije imbago mu cyumba cy’urukiko

Umucamanza ariko yategetse Depite Kassiano Wadri w’agace ka Arua kutazigera akandagira muri aka gace ahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse ngo yemerewe kujyayo gusa igihe yabisabiye uburenganzira kugira ngo atabangamira iperereza rigikorwa.

Mu rukiko, umwe mu baburanyi yituye hasi, abacamanza bavuze ko bishobora kuba byatewe n’uburyo abantu bari benshi mu cyumba cyasomewemo imyanzuro bityo akabura umwuka akagwa hasi.

Abaregwa hafi ya bose baje mu rukiko bacumbagira abandi baza bisunze imbago nk’ibimenyetso bishimangira ko bakubiswe nk’uko Bobi Wine yabigarutseho kenshi mu mvugo ze.

Bobi Wine hano yarimo yereka umugore we ibikomere afite mu biganza

Bobi Wine yaje mu rukiko bamurandase

2018-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Ubwanditsi 11 Nov 2016
Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo

Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo

Ubwanditsi 02 Dec 2019
U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

Ubwanditsi 23 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa
IMIKINO

Umunyamideri Bashabe Kate wigeze kuba Miss wa Mtn mu Rwanda afunzwe azira gukubita no gukomeretsa

Ubwanditsi 05 Jul 2016
Kigali: Yishe umusore babanaga, umurambo we awujugunya mu bwiherero
Mu Rwanda

Kigali: Yishe umusore babanaga, umurambo we awujugunya mu bwiherero

Ubwanditsi 24 Jul 2018
Uburyo abafite abacengezamatwara b’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame
Amakuru

Uburyo abafite abacengezamatwara b’ingengabitekerezo ya Jenoside bagoreka ikiganiro cya Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru