• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Ubwanditsi 31 Aug 2017 POLITIKI

Perezida Kagame yatangaje abaminisitiri 20 bagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, washyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu akanahita arahirira inshingano ze.

Guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nkuko byari byatangajwe na Perezida Kagame, irimo abaminisitiri 20 abanyamabanga ba leta 11. Usibye aba hanatangajwe urutonde rw’abayobozi bashya ku myanya itandukanye harimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, wari usanzwe ari umudepite.

Ni mu gihe Guverinoma icyuye igihe, yari igizwe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba leta 10. Muri iyi Guverinoma kandi hiyongeragamo Claire Akamanzi uyobora RDB; Francis Gatare uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine na Peteroli n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza. Aba uko ari batatu bakaba bitabiraga ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri.

Mu 2014 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi; hahise hatangazwa Guverinoma nshya yari igizwe n’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba leta 10.

Abaminisitiri b’Intebe batangajwe bazarahirira imirimo yabo kuri uyu wa Kane mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nkuko byashimangiwe na Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

-7802.jpg
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE

Guverinoma nshya irimo abaminisitiri 6 bashya bayinjiyemo ni n’abanyamabanga ba Leta.

Abagize Guverinoma nshya:

Abaminisitiri:

1. Madamu UWIZEYE Judith,
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Bwana GATETE Claver,
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

3. Bwana MUNYESHYAKA Vincent,
Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

4. Bwana Dr. BIRUTA Vincent,
Minisitiri w’Ibidukikije

5. Madamu TUMUSHIME Francine,
Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

6. Madamu MUKESHIMANA Geraldine,
Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

7. Madamu MUSHIKIWABO Louise,
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane,
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

8. Bwana KABONEKA Francis,
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

9. Bwana MUSONI James,
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

10. Bwana KABAREBE James,
Minisitiri w’Ingabo

11. Madamu KAYISIRE Marie Solange,
Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

12. Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba,
Minisitiri w‘Uburezi

13. Madamu MBABAZI Rosemary,
Minisitiri w’Urubyiruko

14. Bwana NSENGIMANA Jean Philbert,
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

15. Madamu Debonheur Jeanne d’Arc,
Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

16. Madamu UWACU Julienne,
Minisitiri w‘Umuco na Siporo

17. Bwana BUSINGYE Johnston,
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan,
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane,
Minisitiri w’Ubuzima

20. Madamu NYIRASAFARI Esperance,
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Abanyamabanga ba Leta:

1. Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

2. Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

3. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

4. Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

5. Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

6. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

7. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

9. Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

10. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

11. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier,
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana MUREKEZI Anastase,
Umuvunyi Mukuru

2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :
AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo

7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko

8. Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

11. Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero

14. Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu

15. Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE

2017-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibya abashaka  kwiyamamariza Ubuperezida  ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ubwanditsi 15 May 2017
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019
Umubare 800.000 ukoreshwa n’amahanga nk’abatutsi bishwe muri Jenoside waturutse he?

Umubare 800.000 ukoreshwa n’amahanga nk’abatutsi bishwe muri Jenoside waturutse he?

Ubwanditsi 07 Apr 2018
DRC: Hagati ya Tshisekedi na Kabila ishyamba si ryeru

DRC: Hagati ya Tshisekedi na Kabila ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 12 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Umugore Wa Nkurunziza Ntiyishimiye Ubuzima Abayemo Nyuma Y’uko Umugabo We Akomeje Kuba Nyirabayazana W’umutekano Muke Mu Karere

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko
Amakuru

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Ubwanditsi 12 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru