• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ngo “uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe”  FDLR yuririyeho ku mvugo za Cardinal Ambongo na Muzito zihembera urwango
Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito na Gen. Iyamuremye Rumuli wa FDLR

Ngo “uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe”  FDLR yuririyeho ku mvugo za Cardinal Ambongo na Muzito zihembera urwango

Editorial 14 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

FDLR, uyu mutwe w’abarwanyi washinzwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho bamaze imyaka igera kuri 25 bakora ibikorwa birimo kwica abasivili, gufata ku ngufu, gushimuta n’ibindi.

Mu gihe Ingabo za FARDC, ziminjiriyemo agafu zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu,irimo FLN na FDLR kuri uyu wa Mbere FDLR  yasohoye itangazo, ivuga ko yamagana ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu “kwica impunzi z’Abanyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Wakomoje ku mvugo yo kwigabanya uburasirazuba bwa RDC cyangwa “balkanization”, iheruka kugarukwaho n’abarimo Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka.

Cardinal Ambongo mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu baturanye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .

Yavuze ko Abanyarwanda cyangwa Abanya-Uganda bamaze imyaka myinshi muri RDC “nta washidikanya ku bwenegihugu bwabo bwa Congo, ariko igiteye inkeke ni abakomeje kwiyongerayo, kandi tukanaha umwanya wo guhita nk’Abanye-Congo.”

Yabivuze mu rugendo aheruka kugirira mu gace ka Beni na Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, kabarizwamo ibikorwa bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro irimo abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) bakomoka muri Uganda, FDLR n’inyeshyamba z’Abarundi za National Liberation Forces (FNL), asaba abaturage gufatanya n’igisirikare mu kurwanya iyo mitwe.

Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Muzito yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.

Nyamara FDLR ntiyorohewe na FARDC muri iyi minsi kuko umwaka ushize wasize intimba mu barwanyi bawo, kuva ubwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR, bafatirwaga ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye RNC na FDLR.

Ubu bari imbere y’inkiko mu Rwanda baregwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ntibyateye kabiri, Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe yarishwe, ndetse n’abamurindaga bafatwa mpiri.

U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Felix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.

2020-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu

Hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi hagabwe igitero gihitana batatu

Editorial 08 Oct 2018
Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Editorial 02 Sep 2022
Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Editorial 20 Dec 2017
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Editorial 30 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rio:Usain Bolt ashobora gufungwa azira kuryamana nakana kagakobwa
IMIKINO

Rio:Usain Bolt ashobora gufungwa azira kuryamana nakana kagakobwa

Editorial 22 Aug 2016
Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique
POLITIKI

Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 15 Sep 2018
Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda
Amakuru

Mu kwezi kumwe gusa Abanyarwanda bane bamaze kwicwa urubozo muri Uganda babeshyerwa ko ari intasi z’u Rwanda

Editorial 17 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru