• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Ubwanditsi 06 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ariko se ko ikibyimba cye cyajemo kanseri, kizakira? Abategetsi ba Kongo bari bamenyereye imvugo ya “cira aha nikubite”, nabo si ukwiriza no kwitetesha sinakubwira. Bari bazi ko kugereka ibibazo byabo ku Rwanda bizahoraho, birengagije ko ukuri gutinda kugatsinda.

Ubwo Perezida Tshisekedi yatumiraga muri Kongo Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yibwiraga ko ari undi mwanya abonye wo gusuka amarira ashinja u Rwanda uruhare mu bibazo byamunaniye, ndetse akanarusabira ibihano.

Yumvaga Perezida Macron nawe azaba nka ba Senateri Robert Menendez na bamwe mu badepite bo mu Burayi Tshisekedi yafunze umuba w’amafaranga ngo bazengereze u Rwanda. Ibyo yari yiteze ariko ntibyamuhiriye, kuko Perezida Macron yamubaze ta kinya.

Ubwo yari mu ruzinduko muri Kongo kuwa gatandatu ushize, Perezida Macron yahisemo gukanda ikibyimba kikameneka, agamije kukivura kigakira, aho kugisiga amavuta gusa nk’uko bimenyerewe, kugeza ubwo cyaje no kuvamo kanseri. Ukuri Tshisekedi yabwiwe kwaramutunguye, kuko yari akuzi gusa ku bayobozi b’u Rwanda, dore ko abandi barumaga bagahuha.

Mu mvugo itanyura ku ruhande, Perezida w’Ubufaransa yabwiye Tshisekedi ko nyirabayazana w’ibibazo bya Kongo ari Abanyekongo ubwabo, bikaba ari ubugwari gushaka abandi babyegekaho. Yagize ati:”Kuva muw’1994 mwananiwe kubaka ubusugire bw’igihugu cyanyu, haba mu rwego rw’igisirikari n’umutekano, haba no mu mitegekere y’igihugu.

Mumbabarire kubabwiza ukuri gusharira, ariko ntimugashakire hanze ya Kongo ababateza ibibazo”. Perezida Macron ntiyagarukiye aha, ahubwo yanibukije ko amatora yo muw’2018 yashyize Tshisekedi ku butegetsi, yabayemo uburiganya, mu by’ukuri akaba ari mu mwanya utari uwe.

Muri make mbere yo gushinja u Rwanda n’ibindi bihugu uruhare mu guhungabanya ubusugire bwa Kongo, Tshisekedi n’agatsiko ke bagombye kwibuka ko kwiba amatora ari uguhonyora itegekonshinga, guhungabanya bikomeye ubusugire bw’igihugu. Ku birebana n’ibihano Tshisekedi yasabiraga uRwanda, Emmanuel Macron yamushubijke ko hakwiye kubanza kubahirizwa imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola, aba amubwiriyemo ko agomba gushaka igisubizo cy’intambara binyuze mu mishyikirano, nk’uko iyo myanzuro ya Luanda ibiteganya. Nguko rero uko uwahigaga yahindutse umuhigo.

Nyuma y’iyo mvugo ikarishye Tshisekedi yananiwe kwihangana, agaragaza ubuswa muri dipolomasi n’indi myitwarire idakwiye umuntu uri ku rwego rwa Perezida w’igihugu. Nyamara uburakari bwa rya tungo ryo mu rugo bushirira mu kuzunguza umurizo.

Ko Tshisekedi se atarakaye ngo yange imfashanyo Perezida Macron yahavuye amwemereye? Tshisekedi nashikame ahangane n’ukuri, kuko ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri. Nyuma ya Papa Francis nawe wamubwiye ko umuti w’ibibazo bya Kongo uri mu biganza by’Abanyekongo, akanamwibutsa ko ivangura rishingiye ku moko rizatuma ibintu birushaho kumukomerana, inzira yo kumywa umuti ushaririye igomba kuba itangiye kuri Tshisekedi.

Ibyo gushyikirana n’abamurwanya yari yarateye umugongo ubanza ari yo nzira rukumbi asigaranye yo kwivana mu mazi abira.

2023-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15

Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15

RUSHYASHYA 27 Feb 2026
Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Ubwanditsi 29 Oct 2021
Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Ubwanditsi 14 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO
Mu Rwanda

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 09 Jan 2016
APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali
Amakuru

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Ubwanditsi 16 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru