• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye iterabwoba n’uburinzi budasanzwe

Ubwanditsi 21 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Abasirikare benshi kandi bafite intwaro zikomeye bagaragaye ku rukiko rukuru rwa gisirikare i Kampala muri Uganda, ubwo rwari rugiye kuburanisha abashinjwa ishimutwa ry’umunyarwanda Joel Mutabazi.

Ubu burinzi budasanzwe bwagaragaye Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, ubwo abopolisi 9 hamwe n’ umunyarwanda Rutagungirwa bagezwaga imbere y’ abacamanza ku cyaha bashinjwa Leta ya Uganda yita icyo gushimuta Joel Mutabazi wahoze afite ipeti rya Liyetona mu ngabo z’u Rwanda anarinda Paul Kagame.

Aba bakekwaho gushimuta Mutabazi bagomba kwiregura ku birego baregwa gukorera  umunyamahanga binyuranyije n’ ingingo ya 242.

Ikinyamakuru chimpreports gitangaza ko nyuma yo kwiregura, ngo aba bantu 9 bose bafite uburenganzira bwo gutanga ibirego byabo muri uru rukiko rwa gisirikare ariko mu gihe babonye ko barengana.

Icyiciro cya mbere cy’ abakekwaho gushimuta Lt. Joel Mutabazi ni Joel Aguma;  SSP Nixon Agasirwe, Sgt Abel Tumukunde, ASP James Magada et Faisal Katende.

Icyiro cya kabiri cy’ abaregwa kigizwe  na  Benon Atwebembeire, Amon Kwarisiima , umunyarwanda René Rutagungira n’ umunyekongo Bahati Mugenga.

Muri ibi byaha abapolisi bakuru baregwa harimo kuba bari batunze intwaro n’ ibisasu byo mu bwoko bwa grenades bitazwi kandi mu buryo butemewe, basanganwe ubwo bafatirwaga mu Karere ka Mpigi ku itariki 25 Ukwakira 2017.

Iyi ngingo yo gutunga intwaro  za gisirikare mu buryo butemewe ni kimwe mu byo uru rukiko rwa gisirikare rugenderaho ruvuga ko aba bantu 9 bashimuse Lt.Mutabazi bazifashishije.

Ubwo bageraga mu rukiko bwa mbere ku itariki 27 Ukwakira 2017, aba bakekwaho gushimuta umunyamahanga, Joel Mutabazi, abunganizi babo mu by’ amategeko, Evans Ochieng na  Caleb Alaka basabye ko uru rukiko rwareka kugendera ku bushake bwa Leta ahubwo bugakurikiza amategeko.

Aba bunganira aba bakekwaho gushimuta Joel Mutabazi bananenze uburyo abakiriya babo bafunzwe banamenyesha urukiko ko bakorerwa iyicarubozo.

N’ubwo bimeze bitya,  amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi bakuru ba Uganda avuga ko perezida Museveni aherutse kwakira ibaruwa y’Umuryango Mpuzamahanga imusaba kugira icyo akora ku ihohotera bamwe mu bakuru b’igipolisi cya Uganda bakorera impunzi z’Abanyarwanda.

Ibi ngo bikaba biha isura mbi perezida Museveni ubusanzwe ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’impunzi.

2017-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

Ubwanditsi 05 Apr 2019
Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo

Ubwanditsi 28 Sep 2020
Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Ubwanditsi 19 Jun 2019
Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba

RUSHYASHYA 28 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza
Mu Mahanga

Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Jul 2018
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.
Amakuru

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 21 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru