• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana ‘Bora’, yagaragaje ko uretse kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufashwa na Leta ya Kinshasa n’u Burundi, ukura ubushobozi no mu bikorwa by’ubucuruzi burimo guhinga no kugurisha urumogi abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe gufasha kugarura no kubungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Ibi uyu mugabo wabaye muri FDLR ashinzwe ubutasi bwo hanze, yabitangarije mu Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri ku wa 27 Kamena 2026.

Col (Rtd) Bora, yavuze ko FDLR ifite ahantu henshi hatandukanye ikura ubushobozi, burimo ubuva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaza no kugirisha imbaho, guhinga no gucuruza urumogi n’ibindi.

Yagize ati “Amafaranga menshi aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Hari ahitwa za Oninga, habamo abacukuzi barenga ibihumbi 30, buri mucukuzi aba agomba gutanga 0.5 cy’idorali ku mubiri buri kwezi, ariko ibyo kurya aba agomba kubifata ku birindiro bya FDLR, yazajya kwishyura akishyura mu mabuye ntabwo yishyura mu mafaranga. Kandi na zahabu yabonye ayigurisha FDLR ntabwo ayigurisha undi muntu.”

Yunzemo ati “Ahandi ubushobozi buturuka ni mu kubaza imbaho no kuzicuruza. Hari izitwa za ‘bois rouge’, za ‘cajou d’Afrique’, twarazibazaga, tukazipakira amakamyo, zimwe zikajya i Buganda (Uganda), izindi zigakomeza i Goma n’i Bukavu. Hari gucyana amakara no kuyacuruza, buriya Goma ni umujyi munini cyane, amakara acyanwa yabaga avuye mu duce FDLR iyobora, kandi amakamyo iyo yabaga agiye banyirayo bagombaga gusiga basoreye FDLR.”

Abagize umutwe wa FDLR bafite ubunararibonye mu buhinzi bw’urumogi kuko barugurisha ku rwego mpuzamahanga nkuko Col (Rtd) Bora abisobanura.

Ati “Buriya ikintu bita urumogi FDLR tuzi kuruhinga cyane, ahantu bita i Kobo nta kindi gihingwa, gihingwa uretse urumogi, rwazaga i Goma urundi rugakomeza za Kisangani, urundi tukarugurisha MONUSCO, ikarushyira mu magunguro igapakira indege ikajyana. MONUSCO mu baduhaga ibikoresho irimo, kubera ko twari duhujwe n’icyo kintu cy’urumogi n’amabuye y’agaciro twabagurishaga.”

Ubu bucuruzi FDLR ikorana na MONUSCO ngo bwiyongeraho ubwa za borune (bornes) zasize zishyinguwe mu butaka n’Ababiligi n’Abadage mu bihe by’ubukoloni.

Col (Rtd) Bora ati “Iyo babaga baje kubicukura mu duce turimo, bagombaga kuza bitwaje, ibyo kurya, imiti, amafaranga bagomba kuduha n’amasasu. Barangiza bagacukura nk’iminsi ibiri cyangwa itatu bakongera bakurira indege bakagenda nta Mahane abaye.”

Ubundi bufasha ni ubwo bakura kuri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuko abagize umutwe wa FDLR bahembwa na Perezida w’icyo gihugu Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubaha amafaranga, ibiryo n’imiti nkuko bikorerwa ingabo z’Igihugu (FRDC), hakiyongeraho n’ubufasha bw’amafaranga bahabwa n’Abanyaburayi

2026-06-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Police mu iperereza  yemeje ko Umucuruzi  Rwabukamba yapfuye  yiyahuye

Police mu iperereza yemeje ko Umucuruzi Rwabukamba yapfuye yiyahuye

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 21 May 2025
Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yajugunwe ku Mupaka wa Cyanika yagizwe intere
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yajugunwe ku Mupaka wa Cyanika yagizwe intere

Ubwanditsi 01 Feb 2020
USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye
HIRYA NO HINO

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Ubwanditsi 22 Jun 2019
Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa  k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol
ITOHOZA

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

Ubwanditsi 15 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru