• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

Ubwanditsi 08 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Uko iminsi igenda, niko Kayumba agenda arushaho kugira ubwoba kubera ibimaze kumubaho mu gihe gito bidahuye nibyo yari yateguye, ndetse bikaba bimugoye kubyumva no gutekereza ko byashoboka.

Kuva yatangira gushinga umutwe wa gisirikare yakomeje guhura n’ibibazo abajyaga muri uwo mutwe bagafatwa abandi bakicwa kugera mu bushorishori bw’ubuyobozi bw’uwo mutwe; abafashwe bugwate bashyikirijwe u Rwanda harimo n’umukuru w’uwo mutwe, Rtd Maj Habibu Mudathiru.

Ingabo za RNC na P5.

Uwari n’imandwa ya Kayumba ariwe Jean Paul Turayishimiye, wari ushinjwe ubutasi muri RNC ndetse akaba yari inyuma y’ibikorwa byose by’uwo mutwe wakoranaga na Benjamin Rutabana ubu babaye amateka muri RNC. Sibyo gusa  kuko na Jean Paul Turayishimiye yarahagaritswe muri RNC nyuma yaho we yeguriye ku mirimo imwe n’imwe, gusa we yemeza ko uburyo ngo yahagaritswemo butubuharije amategeko kandi ko bizagira ingaruka kuri RNC; anemeza ko ntawe uzagera ku bikorwa yakoreye RNC.

Ni ukubitega amaso gusa usesenguye usanga Jean Paul Turayishimiye azaba ikibazo gikomeye kuri RNC no kuri Kayumba bafitanye amabanga akomeye cyane cyane ashingiye ku byaha bishinjwa uyu mutwe. Kayumba Nyamwasa akomeje kwerekena ko atagifite ingufu ahubwo muramu we Frank Ntwali niwe wabaye nyiri RNC .

Amakuru dufite n’uko Ntwali ariwe wakira amafaranga yose y’imisazu ava mu bacuruzi Kampala akoherezwa kuri mobile money [ dufitiye copie nka Rushyashya] dufite numero za  mobile money  we na mushiki we Rosette Kayumba na Gatete Jean Bosco ukuriye i Sosiyete Les 3 Colombes y’amakamyo, aho bakomeje kwagura ibikorwa byabo muri za Mozambique, bagura amazu y’ubucuruzi .

Ubucukumbuzi Rushyashya yakoze ikaba yemeza ko aya mazu abarirwa muri za miliyoni ya Meta, amafaranga akoreshwa muri Mozambique kandi yose akaba ari amafaranga ava mu misanzu y’abantu, abandi bari mu gatsiko ka Ntwali nabo bagiye bagira ibikorwa ahantu hatandukanye nka Zimbabwe, Uganda ndetse ni Burundi. Uko bukeye niko amatiku agenda avuka ubu I Kampala aho rugeretse hagati ya Frank Ntwali na komite ya Christophe Busigo ishyigikiwe na Rugema Kayumba ikaba ifashwa n’abandi bake bari mu Bwongereza.

Kayumba we akomeje iturufu yo kubeshya no kwizeza ibitanganza abantu, nk’uko mu nama iheruka y’ihuriro P5 yari yitabiriwe nabo yita abahutu be ( Nayigiziki Jerome na Gervais Condo) babwiye abari muriyo Congres ngo ibikorwa bigeze kure byo gukuraho leta y’u Rwanda ngo kandi kuva muri P5 platform ari ukwikura amata k’umunwa. Bongeyeho ko gahunda yose yanogejwe kuko ibihugu bibari inyuma n’ibindi bongeyeho, gusa Kayumba ameze nka wa mwana w’igitambambuga uba wumva se ari igitangaza yakumva indege ihinda ati Papa uzangurire indege kandi uwo mubyeyi nawe avuye kwikopesha ibyo bararira; nguko uko Kayumba afata Museveni, kuriwe ashoboye byose, kandi atekerezako u Rwanda rutabaho rutamufite namba. Iyo niyo turufu Kayumba akomeje gukoresha ngo abantu batamucukaho akomeze arye utwabo.

Inama ye muri Afurika yepfo ikaba ihuje abayoboke ba RNC bavuye Zambiya, Uganda, hamwe na Serge Ndayizeye usigaye wenyine muri komite muri Amerika. Charlote Mukankusi na Gervais Condo nabo bitabiriye iyo nama.

Umumotsi mukuru Nyarwaya hamwe n’abandi nabo bayitabiriye, bamwe bagiye bakoresheje impapuro mpimbano bakuye mu bihugu nka Tanzania , Zimbabwe n’u Burundi . Rushyashya irabagezaho vuba abitabiriye iyi nama ndetse n’ingirwa myanzuro izavamo.

2019-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubwanditsi 30 Jan 2019
Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ubwanditsi 20 Dec 2016
Umusomyi: SISI reka gusaza wanduranije cyane

Umusomyi: SISI reka gusaza wanduranije cyane

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 28 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda
Amakuru

Perezida Kagame yagarutse ku mubano udasanzwe hagati ya Congo na FDLR kugeza ubwo barenze umurongo utukura bakarasa mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Feb 2023
Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho  muri Rushyashya
Mu Rwanda

Umucuruzi Janvier Birahagwa ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho muri Rushyashya

Ubwanditsi 14 Mar 2017
APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland
IMIKINO

APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland

Ubwanditsi 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru