• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 20 Mar 2017 ITOHOZA

Uyu munsi kuwa mbere tariki 20 Werurwe 2017 Nyirubutungane Papa Francis yasabye imbabazi kubera guteshuka kwa Kiliziya gaturika kimwe na bamwe mu bayo bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Itangazo ryatanzwe na Vatican, nyuma y’umubonano wa Papa Francis na Perezida Kagame, rivuga yuko Nyirubutungane Papa yatanze ubutumwa bwe bw’akababaro buturutse ku mutima n’ubutumwa bwa Kiliziya kubera jenoside yakorerwe Abatutsi.

Iryo tangazo rigakomeza rivuga yuko Papa yasabye Imana imbabazi kubera ibyaha no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayigize, barimo abapadiri n’abandi bagabo n’abagore bo mu idini gaturika bayobotse inzira y’u Rwango no kumena amaraso bateshutse ku nshingano zabo zo gusakaza ubutumwa bw’Imana.

Uku gusaba imbabazi kwa Papa Francis kuje gukurikira icyifuzo cyakomeje gutangwa na leta y’u Rwanda cy’uko Kiriziya Gaturika yasaba imbabazi kubera uruhare rwayo muri jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abantu basaga miliyoni.

Kiliziya Gaturika yakomeje kunengwa yuko yakoranaga hafi n’ubutegetsi bwateguye, bukanashyira jenoside mu bikorwa ! Mu gihe cya jenoside nyinshi muri za kiliziya ziciwemo imbaga y’abantu, bamwe batanzwe na bamwe mu bapadiri cyangwa ababikira !

Papa Francis w’imyaka 80 y’amavuko yavuze yuko yizeye izo mbabazi zisabwe zizomora ibikomere bya benshi zikanavamo n’umusemburo wo kugarurira icyizere Kiliziya.

Iyi nkuru dukesha AFP ikomeza igaragaza yuko bamwe mu bapadiri, ababikira kimwe n’abafurere bashinjwaga kuba baragize uruhare muri jenoside bashyikirijwe ubutabera, muri bo hagatangwa urugero rwa Augustine Misago warekuwe kuva muri gereza muri 2000.

Mu Ugushyingo umwaka ushize abasenyeri bahagarariye diyoseze icyenda zo mu Rwanda basinye itangazo risaba imbabazi kubera uruhare rwa kiliziya muri jenoside yakorewe Abatutsi, risomwa muri za kiliziya zose mu Rwanda. Icyo gihe ariko leta y’u Rwanda yavuze yuko imbabazi zisabwe na Kiliziya Gaturika mu Rwanda yomyine zitari zihagije !

Minisitiri w’u Rwanda w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo wari waherekeje Kagame i Vatican, kuri uyu wa mbere yavuze yuko omubonano wa Perezida Kagame na Papa Francis wabaye mu mucyo no mu bwugahane (mutual respect). Mushikiwabo akanavuga ariko yuko nubwo izo mbabazi zasabwe ngo muri za kiliziya zimwe na zimwe haracyari abagipfobya jenoside n’abahishira abayigizemo uruhare !

-6141.jpg

Perezida Kagame na Madamu i Vatican

Casmiry Kayumba

2017-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FLN  ya Sankara, yatakaje ibirindiro byinshi yari ifite muri Congo, Jenerali Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare yishwe

FLN  ya Sankara, yatakaje ibirindiro byinshi yari ifite muri Congo, Jenerali Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare yishwe

Ubwanditsi 01 Dec 2019
Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Ubwanditsi 14 Oct 2017
Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Kagame yahishuye ko yabajije Trump ‘mu buryo bucishije make’ ku bivugwa ko yatutse Afurika

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Finland : Bazaramba Francois ufungiye Jenoside yahawe uruhushya rwo gusohoka muri prison kujya kwishimana n’umugore

Ubwanditsi 20 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena
Amakuru

AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

Ubwanditsi 22 Feb 2025
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.
Mu Mahanga

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Ubwanditsi 06 Jun 2016
Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu
Mu Rwanda

Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu

Ubwanditsi 24 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru