• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Ubwanditsi 14 Oct 2017 ITOHOZA

Burya ngo umugezi w’isuri urisiba, kandi uwasogongeye ku “intango” y’imandwa za Kinani nta muterekere uwo nyabingi ze zizamuyagaza ubwonko.

Muri iki gihe umuryango wa Rwigara uri mukaga, hari abibaza impamvu zabyo ndetse bamwe bagahamya ko uyu muryango watotejwe kuva cyera. Aba ariko bavuga ibi nabatazi uko umuryango wa Rwigara watunzwe n “Akazu” k’abasilikare bari bagize ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana. Ndetse bakanasangira ku intango y’imandwa ze.

Muri iyi nyandiko twagerageje gusesengura umubano wihariye w’Adeline Rwigara na Col. Sagatwa , Col Rwagafirita, Rwabukumba n’abandi…

-8270.jpg

Perezida Juvenali Habyarimana, Col. Sagatwa Elie n’inshuti yabo Adeline Rwigara Mukangemanyi

Mu mwaka w’1980, Adeline Rwigara Mukangemanyi yari umutoni mu rugo kwa Perezida Juvenal Habyarimana, ubucukumbuzi bwa Rushyashya, bugaragaza ko ariwe wari ufite isoko ryo guhahira urugo, amarido yo munzu , amashuka yo kuryamira n’ibindi bikoresho byo murugo kwa Perezida Habyarimana I Kanombe, binavugwa ko ariwe wari ushinzwe gusasa uburiri no gutegura munzu [decorations].

Muri icyo gihe Adeline Rwigara, yari afite inshoreke z’Abasilikare bakuru mu ngabo zatsinzwe [ Ex.FAR ], bamufashaga kubigeraho, barimo na muramu wa Habyarimana akaba n’ Umujyanama we wihariye Col. Elie Sagatwa, na Col. Rwagafirita wari Chef d’état-major de la Gendarmerie, uyu ndetse hari n’amakuru tugitohoza neza avuga ko yaba yaranabyaranye umwana wimfura n’ Adeline Rwigara.

Ikimenyetso kuri ibi n’ imodoka yo mubwoko bwa Range Rover bamwe bayitaga Land Rover, ya Nzabarinda Xavier, yakunze kugaragaramo Adeline Rwigara ava cyangwa ajya kwa Col. Sagatwa i Masaka ubundi bakayibona yinjira kwa Nzabarinda Xavier nawe wari ufite inzu I Masaka, agatura I Remera.Ibi n’ibivugwa n’uwaduhaye aya makuru atifuje ko dutangaza izina rye.

Undi wabaye ihabara rikomeye ry’ Adeline ni Nduwayezu wari ushinzwe iperereza,Chef des Service Central de Renseignements [ S.C.R.].

Bivugwa kandi ko abo bagabo bombi bamwakuranwagaho ndetse ibi bamwe bakabyita kwigura kugirango ubone ubutunzi, kuko ngo bitari byoroshye muri kiriya gihe.
Ngabo abasilikare bari barigaruriye urugo rwa Rwigara, wari utuye I Nyamirambo hafi yo kwa SISI Evariste, kugeza naho bamusenyeye urugo.

-8268.jpg

-8269.jpg

Adeline Rwigara mu maboko ya Polisi y’u Rwanda

Andi makuru twamenye avuga ko uko guhora murugo rwa Habyarimana byanatumye Adeline Rwigara wari ufite uburanga, aba inshuti magara na basaza b’ Agatha Kanziga, bikundiraga gusambanya abatutsikazi, aribo Zigiranyirazo na Rwabukumba Seraphin wakoraga muri BNR wari ushinzwe ama banki no gutanga amadeni mu banya “Kazu” n’ abasilikare bakoraga ubucuruzi nka Rwagafirita na Serubuga. Rwabukumba Seraphin uyu akaba yari interahamwe ikomeye nyiri La Centrale,n’ inzu iri Kacyuru hafi ya Novotel-umubano.

Si abo gusa Adeline Rwigara yisanzuragaho kuko yari afite ubwiza bwanatumye yigarurira umucuruzi wari ukomeye muri MRND Nzabarinda Xavier, wari inshuti ya Rwigara, ariko akamuca inyuma, Nzabarinda uyu akaba yarakoranaga ubucuruzi na Musabe Pasteur wayoboraga BACAR, aba bombi ni nabo bashinze umutwe w’Interahamwe, bawugabira Kajuga Robert, babifashijwemo na BACAR ari nayo yatangaga amafaranga yo kugura imyambaro ndetse n’amadeni yahabwaga bamwe mu bacuruzi bizewe nka Nzabarinda Xavier waje gupfa akoze impanuka y’ indege ye [ akadege yirirwaga yitembereramo] bivugwa ko ako kadege ke, kakoze impanuka ajya I Butare, yashyizemo amavuta make amushiriraho irahanuka agwa I Butare.

-8266.jpg

Nyakwigendera Rwigara Assinapol

Amakuru avuga ko Rwigara wari uzwi nk’umucuruzi, umenyereye gukora forode, uciriritse muri Kigali , yaje kubona ubutunzi, biturutse mu kwigarurira urugo rwe kw’abo basilikare, twavuze haruguru bari bakomeye mu gihugu, bicaga bagakiza.

Col. Rwagafirita yaza kuryama, Rwigara agaca inyuma y’urugo maze imipaka akayiyogogoza, akora forode y’Itabi na Wisky, aratunga, aratunganirwa, ahinduka umukire umuntu wacuruzaga agapaki kamwe k’itabi n’agafuka k’umunyu, yitwa umukire muri Quartier Mateus ,bikitwa ko akora Transport [ Import/Export ] Congo, Uganda na Kenya.

Rwigara Assinapol umugabo uvuka ku Kibuye, yaje kumenyekana cyane kubera ubucuruzi bw’itabi ryitwa SM yatumizaga muri Kenya akoresheje ikompanyi ye y’ubucuruzi yitwa Rwigass Cigarettes Company icyo gihe byari mu myaka ya za 1980 akaba yarabarizwaga mu baherwe ba mbere mu Rwanda.
Kuko uretse gutumiza itabi mu mahanga bivugwa ko yagize n’uruganda rukora itabi ndetse yanatumizaga ibindi bicuruzwa birimo n’inzoga zikomeye.

Bijya kwegera imyaka ya 1990, Bwana Rwigara yari atangiye kugira ibibazo by’ubukungu harimo ibibazo n’amabanki ndetse na Ministeri y’imali yari ishinzwe ibijyanye no kwishyuza imisoro akenshi akekwaho gucuruza magendu.

Rwigara yakoranaga na maneko za Habyarimana akingiwe ikibaba n’abasilikare bakuru, Rwigara agakwepa imipaka ba maneko bakamufasha kwinjiza ibicuruzwa bitishyuye imisoro.

-8264.jpg

Diane Rwigara yashinze umutwe wa Politiki urwanya Leta y’u Rwanda

Ngibyo ibyatumye Rwigara yikoma ubuyobozi bwa FPR- inkotanyi aho zibohoreje igihugu kuko bamubujije gukomeza gukora magendu, no kunyereza imisoro, bamwigisha uko basora aranga ahinduka inyaga ihora mu myobo yihishahisha.

Nyuma y’igitero cy’Inkotanyi kuya mbere ukwakira 1990, n’ifatwa ry’ibyitso mu mujyi wa Kigali, bivugwa ko Rwigara yaje guhungira muri Kenya n’umuryango we, kubera amakuru yari mu nzego z’iperereza yavugaga ko arimo kubaka inzu y’umwami Kigeli Ndahindurwa mu Kiyovu ndetse ko banabonaniye muri Kenya.

Wenda Adeline n’abana be n’ubwo batari kwicwa kubera umubano we n’abasilikare ba Habyarimana, bivugwa ko Rwigara yashoboraga gupfa cyane ko bashakaga umugore we n’ubutunzi bwe.

Amakuru avuga ko mu gihe cyose Rwigara yari muri Kenya, yari ahangayikishijwe n’ubucuruzi bwe buri muri Kigali, mu gihe impunzi zo zari zihangayikishijwe no gutahuka mu guhugu cyazo.

Ibyo ngo byatumye Rwigara, ayoboka umugambi wo gufasha no gutera inkunga urugamba rwo kubohora igihugu, rwari rurimbanije ruyobowe na Perezida Paul Kagame.

Nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, umubano wa Leta na Rwigara wakomeje kuzamo agatotsi kubera amanyanga no kwanga gukurikiza amategeko y’igihugu, uwo muco mubi w’ubuhemu, awinjiza no mu rubyaro rwe ukwira umuryango wose, ari nayo nkomoko y’ibibazo barimo kugeza ubu.

Adeline Mukangemanyi n’umugabo we Rwigara Assinapol bivugwa ko mu gihe Rwigara yapfaga, umubano wabo utari wifashe neza, wakomeje kuzamo ibibazo, nkuko bivugwa n’inshuti yabo yahafi y’uyu muryango wa Rwigara, amateka n’ibyo bombi baciyemo byatumye batumvikana, Rwigara akabyuka kare, agataha atinze.

Cyane ko ngo mu mibereho ye atakunze kuba iwe yabaga ari hirya no hino mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Kenya, Afrika y’epfo, Dubai n’ahandi… mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Bivugwa kandi ko mugihe babanaga munzu imwe mu Kiyovu umugore we yabaga ukwe n’umugabo ukwe, uko kwiheba ngo kwaje gutuma Adeline, yikura mu idini ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7, akora icyumba cy’amasengesho mu rugo, ariko nyuma ngo icyo cyumba cyaje guhinduka icyumba cy’inama z’ubugambanyi no ku bonaniramo n’abanyamakuru b’Umuseso, BBC na VOA mugihe umugabo yabaga yafunzwe cyangwa se bivugwa ko yaburiwe irengero kandi yabaga yamuhunze kubera ibibazo bari bafitanye.

-8262.jpg

Impanuka yahitanye Nyakwigendera Rwigara Assinapol mu kabuga ka Nyarutarama

Rwigara ajya gupfa yari amaze igihe azindukira muri sport Novotel rimwe na rimwe bikavugwa ko yaraye mu masengesho, ariko abandi bakabona imodoka ye yiriwe ku kibuga cy’indege I kanombe we yafashe rutemikirere, rimwe na rimwe akazagaragara Kampala muri Hotel, mu mubonano w’ibanga na Rujugiro cyangwa se Majyambere Silas uba aho Kampala.

Uyu ati: “yabwiraga umugore ko yaraye mu masengesho, bikaba bizwi gutyo, nyamara yafashe indege ageze Kampala saa tanu akaba ari I Kigali “.

-8265.jpg

Ben Rutabana muramu wa Rwigara ubu mu ishyaka rya RNC

Mu busesenguzi bwacu twabonye ko kuva kera Rwigara n’umuryango we wabaye umuzigo ku gihugu. Mugihe havugwa baramube Ben Rutabana na Jason Muhayimana bari mu mitwe irwanya igihugu mu ishyaka rya Kayumba Nyamwasa[ RNC ] bikaba bimaze kugaraggara ko n’umuryango wose wageze muri RNC, dukurikije amajwi tumaze iminsi twumva, Leta y’u Rwanda yarihanganye bikomeye.

-8263.jpg

Umuryango wa Rwigara wabaye umuzigo ku Igihugu

Mugihe bimeze gutya hamaze kwigaragaza abandi bana ba nyakwigendera Rwigara yabyaranye na Josiane uba ku Gisozi, abahungu babiri umwe afite imyaka 14 undi yujuje 2. Urukiko rukaba rumaze kwemeza ko koko abo bana bafite uburenganzira ku mutungo wa Rwigara.

Muri abo bana umwe yavutse nyuma y’amezi abiri gusa Rwigara yitabye Imana mu mpanuka yabereye mu Kabuga ka Nyarutarama.

Cyiza Davidson

2017-10-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Ubwanditsi 22 Mar 2017
Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 07 Oct 2017
Hagaragajwe  Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo  w’Ibiganiro  bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara  yaburiye umuzigo  mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]

Hagaragajwe Inzira ndende y’uburyo inzego z’Iperereza ry’u Rwanda zatahuye umuzingo w’Ibiganiro bya Adeline Rwigara [ Diane Rwigara yaburiye umuzigo mu ndege , ajya kwa Kayumba Nyamwasa wa RNC ]

Ubwanditsi 25 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Liverpool itsinze Arsenal 4-3.Manchester united inyagira Bournemouth 3-1
IMIKINO

Liverpool itsinze Arsenal 4-3.Manchester united inyagira Bournemouth 3-1

Ubwanditsi 14 Aug 2016
Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino
Mu Mahanga

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Ubwanditsi 21 Jan 2020
Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq
Amakuru

Manishimwe Djabel akomereje akazi mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri avuye mu cya mbere muri Iraq

Ubwanditsi 29 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru