• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

Ubwanditsi 13 Feb 2020 UBUKERARUGENDO

U Rwanda rubinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’ibindi bitanga serivisi z’ubukerarugendo ruhagarariwe mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo rizwi nka International Mediterranean Tourism Market (IMTM 2020) riri kubera mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

IMTM ni imurikagurisha ryagutse, rimeze nk’igikorwa gihuza abashoramari bakomeye mu by’ubukerarugendo mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée. Ryatangiye kuri uyu wa 11 Gashyantare mu gihe rizasozwa ku wa 12 Gashyantare 2020.

U Rwanda ruhagarariwe na RDB n’ibigo bitanu birimo Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, Palast Tours &Travel, Albertine Tours, Beautiful Rwanda na Rwanda Eco Company.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana.

Biteganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 13, abahagarariye ibigo byo mu Rwanda bazaganira n’abikorera n’abandika inkuru z’ubukerarugendo baba muri Israël.

Abanya-Israel bakora ingendo nibura 4,000,000 buri mwaka. Ishoramari n’inyungu ishingiye ku bukerarugendo hagati ya Israel n’u Rwanda yavuye kuri 3.6% mu 2015 igera kuri 25.9% mu 2019.

Ni imibare yitezweho kuzamuka cyane ko kuva ku wa 25 Kamena 2019 indege ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yageze i Tel Aviv muri Israel.

RwandAir yavuze ko izi ngendo nshya zerekeza muri Israel zizongera imbaraga mu mubano mwiza n’ubuhahirane bisanzwe biri hagati y’u Rwanda na Israel cyane mu rwego rw’ubucuruzi.

U Rwanda rwishimiwe cyane binyuze ku hanyu hamurikiwe ibicuruzwa na serivisi zarwo by’umwihariko ikawa iva mu rw’imisozi 1000 yishimiwe cyane. Nirwo rwo gihugu cyonyine cyaserukanye ababyinnyi (Itorero Urukerereza) muri iri murikagurisha byanatumye abantu bagana aho ryamurikiye ibikorwa byarwo, barizihirwa.

IMTM iri mu bikorwa bihuza abantu benshi muri Israel kuko mu mwaka wa 2019 yasuwe n’abasaga 26800. Iri murikagurisha rimaze imyaka 26 riba buri mwaka, ryitabirwa n’ibihugu birenze 57; riberamo ibiganiro mbwirwaruhame bitandukanye bigera kuri 40, abaminisitiri b’ubukerarugendo 14 bamaze kuryitabira.

Umwaka ushize abamuritse ibikorwa by’ubukerarugendo bari bafite stands 265, amahoteli 57, abatanga serivisi z’ubukerarugendo 126, abayobora n’abafasha mu ngendo 29, ibigo by’abatwara abantu n’ibintu mu nzira y’ikirere 19, abatwara abantu n’ibintu mu nzira y’ubutaka 18.

Ibikorwa by’imurikagurisha rimenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bindi bikomeye birimo amasezerano rwasinye na Arsenal FC yo mu Bwongereza, Paris St Germain yo mu Bufaransa na Film mbarankuru ya Rwanda: The Royal Tour.

RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, intego ya Guverinoma ni uko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800.

Abitabiriye iri murikagurisha basogongeye ikawa y’u Rwanda

Kageruka Ariella yakira umwe mu bifuza gukorana n’u Rwanda mu bukerarugendo

Kambogo Ildephonse wa RDB aganira na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana

RwandAir yamuritse ibikorwa byayo byo gukora ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu nzira y’ikirere

Uko haba hameze iyo bafungura imurikagurisha IMTM muri Israel

Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo ribera muri Israel ryitabirwa n’abantu batandukanye

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, ari kumwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo basuye stand y’u Rwanda

Rutagarama Aimable uyobora Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo basuye stand y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yakira abashaka amakuru ku bukerarugendo mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana na Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Israel basura stand y’u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana aganira n’umwe mu ba dipolomate baje gusura stand y’u Rwanda

Abanyamakuru baba bitabiriye ari benshi IMTM muri Israel

IMTM iri mu bikorwa bihuza abantu benshi muri Israel kuko mu mwaka wa 2019 yasuwe n’abasaga 26800

Itorero Urukerereza ryasusurikije abasuye stand y’u Rwanda

Src : IGIHE

2020-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

Ubwanditsi 28 Sep 2018
Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki

Abakiliya ibihumbi 380 ba British Airways bibwe amakuru arebana n’amakarita ya banki

Ubwanditsi 08 Sep 2018

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026
Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

RUSHYASHYA 14 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga
Amakuru

FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga

RUSHYASHYA 24 Apr 2026
Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo
ITOHOZA

Abantu 47 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki cyunamo

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi
Mu Rwanda

Abakuru b’ibihugu by’Afrika 5 mu Burundi

Ubwanditsi 27 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru