• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi

Ubwanditsi 28 Sep 2018 UBUKERARUGENDO

Urwego rw’ubukerarugendo, cyane cyane gusura Ingagi, ni ingenzi mu kwinjiriza U Rwanda amadevize ariko nyuma yo kuzamura ibiciro byo kuzisura muri Gicurasi umubare w’abasura waragabanyutse cyane bigira ingaruka no ku bakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubukerarugendo.

Kuri ubu ibi biciro byari byazamuwe byagabanyijweho 30% mu rwego rwo kureba ko ba mukerarugendo bakongera kwiyongera, aho ba mukerarugendo bazajya basura izindi pariki nk’Akagera na Nyungwe mu gihe cy’iminsi itatu bazajya bishyura uruhushya amadolari 1050$, ari nayo azajya yishyurwa uruhushya uhereye mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Pariki y’Ibirunga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga ibidukikije, World Wide Fund for Nature (WWF), cyari cyatangaje ko ubwoko bw’ingagi zo mu misozi burimo kugaruka, aho bwiyongereyeho ingagi 600 kuri 480 zari zitezwe mu 2010 mu Birunga, mu misozi ihuriweho n’ibihugu by’U Rwanda, Uganda na Congo.

Mu Rwanda kubungabunga ingagi ari ikintu gishyirwa imbere cyane bitewe n’uko ubukerarugendo ari bwo buza imbere mu kwinjiriza igihugu amafaranga y’amahanga (amadevize).

Muri Gicurasi 2017 Guverinoma y’U Rwanda yari yazamuye ibiciro by’uruhushya rwo gusura ingagi biva ku madolari 750$ bigera ku madolari 1,500$ bituma ari byo biba ibiciro biri hejuru mu karere, nk’aho muri Uganda uru ruhushya ari amadolari 600$ mu gihe muri Congo ari 400$. Ibi biciro bikaba bizakomeza kubahirizwa mu bindi bihe no kubazajya basura Pariki y’Ibirunga gusa.

Kuva icyo gihe ibiciro bizamurwa, benshi mu bakoraga mu bikorwa by’ubukerarugendo nk’abayoboraga ba mukerarugendo n’abandi babuze icyo gukora kuko ba mukerarugendo benshi bahise bahitamo kujya bajya gusura ingagi muri Uganda nk’uko urubuga rw’ubuyobozi bwa pariki ruvuga.

Parfait Kagibwami, umuyobozi wa Le Bambou Gorilla Lodge ikorera hafi ya Pariki y’Ibirunga, avuga ko bahuye n’ibibazo bikomeye. Ati: “Sinshobora kugereranya pourcentage ya ba mukerarugendo twabuze ariko byari bibi cyane,” iyi lodge ubwayo ivuga ko yabuze 40% by’abakiriya yakiraga.

Nyuma yo kubona umubare wa ba mukerarugendo ugenda urushaho kugabanyuka, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yafashe icyemezo cyo kugabanya igiciro kuva mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi umwaka utaha bigera ku madorali 1,050, bikazaba bivuye ku madolari 1,500$.

Bamwe muri ba mukerarugendo bavuganye The Washington Post bavuga ko bishimiye iri gabanyuka ry’ibiciro.

Uwitwa Diege Joost ukomoka mu Budage yagize ati: “Nzabasha gukora ibi rimwe gusa mu buzima bwanjye,”

2018-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye Mille Collines, hoteli ibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda

Tumenye Mille Collines, hoteli ibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza

Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza

Ubwanditsi 06 Sep 2019
RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugiye kwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba

Ubwanditsi 06 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe
Mu Rwanda

Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa  Ubwishigizi mu Rwanda
Mu Rwanda

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Umutoza Nshimiyimana agiye gufasha Sugira ugiye kwerekeza muri Vita Club
IMIKINO

Umutoza Nshimiyimana agiye gufasha Sugira ugiye kwerekeza muri Vita Club

Ubwanditsi 04 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru