• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Tumenye Mille Collines, hoteli ibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda

Tumenye Mille Collines, hoteli ibitse amateka akomeye y’Abanyarwanda

Ubwanditsi 26 Sep 2018 UBUKERARUGENDO

Hôtel des Mille Collines ni imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda, aho uretse kuba ari ya mbere y’inyenyeri enye yubatswe mu rwa Gasabo, ifite n’amateka yihariye yo kuba mu 1994 yarabereye ubuhungiro Abatutsi bagera ku 1268.

Iyi hoteli y’inkuta ndende z’ibara zijya kwera yatashwe mu 1973, yubakwa n’Ikigo cy’Ababiligi cyakoraga ubwikorezi bw’indege, Sabena.

Urebye uko yasaga icyo gihe n’uko imeze magingo aya, nta byinshi byahindutse muri Mille Collines itatswe n’ubusitani abifite bafatiramo icyo kunywa mu mutuzo, ikagira n’ubwogero bwizihira abakunda umukino wo koga, aho bisanzurira banitegeye ibyiza bitatse Umurwa Kigali.

Serivisi Mille Collines itanga zatumye hari abahakundira icyo, ku buryo ariho bamara amasaha menshi bagenera umwanya w’ikiruhuko.

Barimo Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.

Igitangira imirimo nka hoteli yari ku rwego rwa yonyine mu gihugu, ngo akenshi wasangaga ihuriramo cyane abantu bakomeye.

Makuza yagize ati “Niyo hoteli yari igezweho mu mujyi. Y’abadipolomate, abantu bize n’abanyamahanga bakoraga mu miryango y’abagiraneza. ”

Gusa ngo ntiyari n’iy’abategetsi kuko benshi mu bantu ba hafi ya Habyarimana Juvenal wari perezida, bari bafite ahandi bahurira hatageraga abanyamahanga benshi.

Muri Hôtel des Mille Collines hari ahantu hizewe ku buryo abantu bashoboraga kuhaganirira ibirebana na politiki, ari nako basangira akarahuri.

Muri resitora yaho ihiga izindi mu mujyi wa Kigali, ngo niho abacuruzi, abakoraga ubucuruzi bw’intwaro cyangwa diyama bahahuriraga, bumvikana ku bikorwa byabo cyangwa baganira ku mikoranire iri imbere, abo bakahita muri “milles combines.”

Mu mpera z’icyumweru ibintu byabaga bishyushye, abaririmbyi bagasusurutsa abakiliya mu njyana ya Jazz, ugasanga abagabo benshi bahasohokanye abagore babo, bo bakahaha akabyiniriro ka “Mille Copines”.

Jenoside yateje impinduka

Bitewe n’uburyo abantu bari bamaze kwibona muri iyi hoteli, abantu benshi benshi barahisangaga mu buryo bukomeye.

Gasamagera Wellars ni umwe muri abo, we yayimenye cyane ahagana mu 1980 ubwo yari umukozi wa Ambasade ya Libya mu Rwanda, yari yubatse hafi y’iyi hoteli.

Agaruka ku buryo yari ikomeye yagize ati “Byeri yaguraga 100FRw. Icyo gihe ariko ntibyari byoroshye kuyigondera.”

Ku wa 7 Mata 1994 Jenoside yatangiye igihugu cyose, abatutsi batangira guhigwa no kwicwa, abarokotse bagashaka aho bikinga.

Gasamagere ati “Ubwo amakuru y’ubwicanyi yatugeragaho twahise dutekereza Mille Collines, hari ari ubuhungiro bwacu twe tutari duhuje n’abo ibitekerezo.”

Icyo gihe we n’umugore we bahise bakodesha icyumba cya 203 giherereye muri etaje ya kabiri, hamwe n’abandi bantu 21.

Imibare ivugwa ni uko muri iyi hoteli hari hahungiye abantu 1268 barimo Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na guverinoma yakoraga Jenoside, kandi bose bararokoka.

Aya mateka ni yo yabyaye igitekerezo ku Munya-Irlande Terry George, ayabyazamo filime yise Hotel Rwanda yasohotse mu 2004. Yaje gukoreshwa nabi ihindura Paul Rusesabagina intwari, byitwa ko yahishe abantu kandi yarishyuzaga abahahungiye.

Umwe mu babaye muri ubu buzima yagize ati “Abakire bari bafite ibyumba byabo, abaminisitiri bafite abarinzi, abenshi ni abaryamaga mu nzira za hoteli cyangwa mu byumba by’inama. Rusesabagina we yasangiraga inzoga n’interahamwe ndetse agasaba abantu kwishyura ibyumba.”

Mu gihe hanze ya hoteli abatutsi bicwaga, interahamwe zabaga zinasahura abagerageza kwinjira muri Mille Collines, abari mo imbere bagakomeza kwihuza ngo barebe ko iminsi yakwicuma.

Na nyuma ya Jenoside, Gasamagera waje kuba senateri ubu akaba ari umuvugizi w’Umuryango FPR-Inkotanyi, n’uyu munsi aracyasura iyi hoteli ndetse yihaye gahunda yo kujya agira nibura iminsi ibiri amara mu cyumba cye cya 203.

Ubwo Jenoside yahagarikwaga, Mille Collines yamaze amezi atatu ifunze ngo yongere itunganywe, yongera gufungura imiryango mu mpera za Nzeri 1994.

Mu 2001 Sabena yubatse iyi hoteli yaje guseswa, Mille Collines yegurirwa ikigo Mikcor Hotel Holding cyo muri Afurika y’EPfo n’umushoramari ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo, Miko Rwayitare, washinze ikigo Telecel kiri mu byabimburiye ibindi mu itumanaho rya telefoni muri Afurika.

Umuryango wa Rwayitare unafite izindi hoteli nka Mont Rochelle Hotel na Mountain Vineyard du Cap muri Afurika y’Epfo.

Ubwo yitabaga Imana mu 2007, abana ba Rwayitare nibo basigaranye iyi hoteli maze bakora amavugurura menshi mu 2010, mbere yo kuyegurira Kempinski y’Abadage yari ifite intego yo kuyigira hoteli y’icyitegererezo, nubwo uwo mugambi utamaze igihe kirenze imyaka ibiri.

Nyuma y’imbaraga nyinshi zashyizwe mu bukerarugendo mu Rwanda cyane cyane ubushingiye ku nama, Hôtel des Mille Colline ntikiri rukumbi mu Rwanda kuko hinjiye andi mazina akomeye nka Marriott, Radisson Blu na Ubumwe Grande Hotel bituranye.

Gusa Umuyobozi Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Mille Collines, Kangwage Claire, ashimangira ko ibyo bitayibuza kuba amahitamo ya mbere kuri benshi bazi umwihariko wayo.

Yakomeje agira ati “Ba minisitiri benshi bo mu gihugu cyangwa abanyamahanga, abanyacyubahiro bakunda kutugana. Ibyumba byacu bigenewe abantu nk’abo, abenshi muri bo bahasanga ibyo bakunda.”

Kimwe n’abandi bakiliya, Gasamagera Wellars ni umwe mu bakunda kugana Hotel des Mille Collines buri wa Gatanu ku mugoroba, ngo banyurwe n’umuziki wa Jazz cyangwa injyana gakondo ziba ziririmbirwa iruhande rw’amazi.

Iki gice gitegurirwamo amafunguro yaba aya mugitondo cyangwa aya saa sita

Abantu benshi bakundira Milles Collines ko babona ayo kwisanzurira no koga

Hari ahantu ho gufatira amafunguro hajyanye n’icyubahiro cya buri muntu

Muri Hotel des Milles Collines umuntu yicara aho yihitiyemo

Iki ni icyumba cy’inama kizwi nka Muhungwe, kimwe mu biboneka muri Milles Collines

Bitewe n’icyumba wafashe, uba ufite uruganiriro wifuza

Ababyifuza bakorera ibirori cyangwa inama mu busitani buteguwe neza

Icyumba cy’inama cya Kivu, muri Milles Collines

Muri Kivu kandi hashobora kubera ibirori byiyubashye

Hari ibinyobwa by’amoko yose bitewe n’icyo umuntu akunda

Ifunguro ryo muri Mille Collines ni ntamakemwa

Abakiliya ba Hotel des Mille Collines bashyiriweho Spa ibaha serivisi zitandukanye

Iruhande rw’amazi, umukiliya abona ubwoko bwose bw’ibinyobwa akunda

Amafoto: Milles Collines

2018-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir yatangije  ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

Ubwanditsi 16 May 2018
Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Ubwanditsi 01 Jun 2023
Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 07 Dec 2016
RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Ubwanditsi 26 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo
Amakuru

Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo

RUSHYASHYA 11 May 2026
Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.
Amakuru

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Ubwanditsi 28 Mar 2023
Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora
IKORANABUHANGA

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru