• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubuhezanguni burangwa muri DALFA-UMULINZI bweretse umuryango Mahoro, Ingabire Victoire yitwaje ko akunda agatama amutegeka kwegura

Ubuhezanguni burangwa muri DALFA-UMULINZI bweretse umuryango Mahoro, Ingabire Victoire yitwaje ko akunda agatama amutegeka kwegura

Ubwanditsi 08 Sep 2020 INKURU NYAMUKURU

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko. Ingabire  Victoire yashinze DALFA Umurinzi avuye muri FDU Inkingi nyuma yo kuba muri FDLR ku buryo buteruye. Aho azwi cyane ni muri RDR yanabereye umuyobozi. Ingengabitekerezo ya Jenoside irangwa muri ayo mashyaka Ingabire yazengurutse iyakomora kuri MRND na CDR kuko icyahindutse ni amazina naho abayoboke bo ni bamwe.

Nyuma yuko FDU Inkingi ivugiwe mu bitero byishe abaturage bagera kuri 14 mu Kinigi mu karere ka Musanze byabaye mu kwezi k’Ukwakira 2019, Ingabire yaratanguranwe ayivamo ashinga irindi shyaka ryitwa DALFA UMULINZI. Mu kurishinga, Ingabire yashatse guhuma amaso abantu, bityo afatirana umwana w’umusore w’umunyeshuri witwa Mahoro Jean kuko yari amaze kumenya ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yamugira igikoresho. Mahoro Jean ni umusore Ingabire yakuye mu kabari aziko azajya amukoresha mu itangazamakuru ngo agaragaze ko ishyaka rye ritari iry’abahezanguni ; nkuko twatangiye tubibabwira ko akabaye icwende katoga niyo koze kadashira umunuko, Jean Mahoro nubwo yashukishijwe amafaranga ngo bamugaragarize itangazamakuru, ntabwo abakunzi ba Ingabire nawe ubwe nyirizina bigeze bamwiyumvamo ; kugeza naho bamushinje gutanga amakuru yerekeranye na DALFA UMULINZI.

Abasuraga Ingabire bagasangayo Mahoro Jean, ntabwo bamwiyumvagamo maze mu nama ntibirekure ; ikindi nuko nkuko Mahoro Jean yabitangarije inshuti ze, yahoraga abazwa na Ingabire niba aba muri DALFA koko cyangwa ari intumwa, umusore akabihakana. Nyuma Ingabire Victoire yaje gutangira gushakisha impamvu yasezerera Mahoro Jean, kuko yamucagaho abayoboke be b’abahezanguni nuko atangira kumushinja gusuzugura ngo aramushaka akamubura, kuko aba yagiye kwinywera agasembuye mu tubari.

Mu gihe tugitegereje ibizatangazwa na Mahoro Jean nkuko yabisezeranyije inshuti ze, ni ayo makuru Rushyashya yabashije gucukumbura arangwa muri DALFA Umurinzi.

2020-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 30 Dec 2019
Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

RUSHYASHYA 21 Nov 2025
Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani

Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani

Ubwanditsi 30 Mar 2020
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Ubwanditsi 22 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Enyimba FC irimo  yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo
IMIKINO

Enyimba FC irimo yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe  cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi iributsa abatwara abantu n’ibintu kutarenza igihe cyo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 29 Jan 2016
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe
Amakuru

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Ubwanditsi 29 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru