• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani
Lea Karegeya na Joselyne MUHORAKEYE

Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani

Ubwanditsi 30 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa ahaye Sulah Nuwamanya, uyu mugande wiyise umunyarwanda misiyo yo kumenya icyo abantu bose bahoze ari inshuti ya Ben Rutabana bakora muri Uganda naho baherereye ndetse n’aho bakunda kujya kugirango bizorohere Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) rukuriwe  na Abel Kandiho na C.K Asiimwe umwungirije, kubata muri yombi.

Abahigwa bukware ni Pastor Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”. Byumvikane ko utavuga rumwe na Ntamushobora wese ari mu mazi abira.

Amakuru yizwe aturuka indani muri RNC aravuga ko inshoreke ya Kayumba Nyamwasa ariwe Joselyne MUHORAKEYE, uyu mugore wahinduwe na Kayumba Nyamwasa igisupusupu cye, yasaze arasizora ngo  mubagombwa kwicwa ndetse babangamiye RNC kurusha abandi ni Lea Karegeya ndetse ko yifuza ko igihanga ke bakizana ku isahani. Ariko impamvu nyamukuru bapfa ni ubutoni muri RNC no gusebanya bigahabwa umugisha na Kayumba.

Ikizungerezi Joselyne MUHORAKEYE

Agahinda Leah Karegeya afite ku mutima akenshi yagatewe no gushaka nabi, ariko ari gusongwa na Joseline Muhorakeye ukomeje kumucunda ay’ikoba ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa. Nkuko Leah Karegeya abyivugira, ngo nta muntu wakamurishije ijambo muri RNC, bityo akaba adakozwa ibyo kuva muri RNC nubwo yirukanwe, akamburwa n’imyanya yarimo, agatsimbarara avuga ko Kayumba ariwe ukwiye kugenda. Kayumba nawe ati ntawakarindushije. Jerome na ba Condo nabo bati ntawakariturushije, maze Joseline Muhorakeye nawe ati mwese muzibe. Ninde wandusha ijambo kandi nararanye na Afande Kayumba mugitanda kimwe? Iryo joro Ben Rutabana akaba arazimiye, RNC igacikamo ibice, aho buri wese afite icyoba cyuko ashobora kumukurikira mu gihe ataceceka.

Jean Paul Turayishimye ni igikundi ke bati: None se tuzaceceka umusangirangendo wacu azimiye, ejo twe nituzimira ninde uzatuvugira?

Kayumba na Muhorakeye nabo bategeye ku munwa nk’ubwangati bati undi uvuga ninde ngo tumukurikizeho? Uyu mwaka wa 2020 uzasiga hari ibintu byinshi bibaye amateka ariko ku ikubitiro, RNC ibaye amateka rugikubita. Ikibaho yari itsinda rishinzwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda ritera za grenades mu bantu, Kayumba Nyamwasa ari kuruhembe rw’ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Iri tsinda ryarimo buri wese wananiranye na Leta y’u Rwanda kubera amafuti ye no kwanga gukosorwa, ryanyanyagiye ku ahantu hatandukanye, nyuma yo komwaho n’umuvumo wo kuzerera kubera ibyaha bikoreye ku mutwe , bakomeza guhanyanyaza mukubuza amahwemo abanyarwanda none inkuru nziza tumaze iminsi tubonye nuko izo nkorabusa zarangijwe no kudahuza.

Ikirangije RNC si Rutabana wirengejwe na Kayumba amukuye I Burayi amushukisha akanyombwa nk’umutego w’imbeba, akaba yaragaburiwe CMI muri Uganda. Ikirangije RNC si Coronavirus imaze kugaragara ku isi yose. Ikirangije RNC si ukwirukanwa ka Gwiza Thabitha naya nkotsa Jean Paul Turayishimiye wajugunywe hanze na Serge Ndayizeye Vuvuzela bari basangiye umuzindaro usebya u Rwanda. Ikirangije RNC si iki na kiriya wakeka cyangwa se utekereza, ni indanini, uburaya , ubusambo, amacakubiri n’ubugambanyi.

2020-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Ubwanditsi 31 Dec 2020
Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Ubwanditsi 22 Mar 2019
Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Ubwanditsi 21 Aug 2025

2 Ibitekerezo

  1. Grace
    March 31, 20207:41 am -

    Yewe, Uyu we ntaho ataniye na Leah Karegeya. We ki??. Ngaho abanje kurongora n’umuyisilamu witwa Salisusa,yikubise ku bahabara benshi cyane,nyuma yo gushyurwa n’umutinganyi Galikani. Ariko amaze kuvumbura ibyuwo mugabo we,arahavuye,yikubise kumu Nigerian,hagataho ayobotse RNC,ni mu gitanda cya Kayumba ngo pii! Ubwo se murumva uwo kaburiwe yavamo iki kindi? Kayumba yarazi ko azakoresha abagore,ariko reka babirwaniremo. Kandi we akoresha n’abakecuru.???

    Subiza
  2. Murego
    April 1, 202011:16 am -

    N’ukuri nta Muntu numwe wakwanga cg ngo Arwanye Nyakubahwa Paul Kagame ngo azagire amahoro peee, kandi ugerageje kubikora aba agararagaza ko Nyanga Urwanda n’Abanyarwanda bikangana no kwiyanga.
    Nuko bo batabibonaga cg ngo babyumve ariko byari Ngombwa ko basubiranamo.
    Aba bantu ( Kanyumba naba yabeshye ) bajya gutangira urugamba byapfiriye ku “”NTEGO y’URUGAMBA”” ntiyari yo kurokora Igihugu cg abaturage. Ubundi nabo barabizi nubwo buri wese abihisha mugenzi we. Uhereye kuri Kanyumba wahuriza hamwe abibye, abariye ruswa, abatazi intego nyayo yigihugu, abatazi kirazira, abagurisha igihungu nkaho batabyaye maze ngo bazatsinda urugamba nta ntego bafite!!

    ITANDUKANIRO RY’ITSINDA RIRIMO ABAFITE IIMITIMA IRIMO IBYIFUZO NI RIRIMO ABAFITE IRIMO AMARARI
    Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zateye zimaze gukusanya ibyifuzo byabanyarwanda bari inyuma n’imbere mu gihugu nibyo byabyaye Intego nayo Imana Iyiha Umugisha bivamo Intsinzi, ariko Kayumba yakusanyije abari bafite Amarari bose bibyara ibyo Bibiriya yita kuyoba kandi bene uyu iyo atabonye ikimwica Ariyahura.

    NB: Mu ntangiriro ufite intego ( icyifuzo ) n’uwayobye ( irari ) benda gusa neneza neza, Yesu we yaravuze ngo muzabamenyera ku mbuto zabo nukuvuga umusaruro.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona
Mu Rwanda

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona

Ubwanditsi 26 Apr 2018
People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number
ITOHOZA

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Ubwanditsi 14 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru