• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani
Lea Karegeya na Joselyne MUHORAKEYE

Inshoreke ya Nyamwasa Joseline Muhorakeye, irashaka umutwe wa Lea Karegaya ku isahani

Ubwanditsi 30 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa ahaye Sulah Nuwamanya, uyu mugande wiyise umunyarwanda misiyo yo kumenya icyo abantu bose bahoze ari inshuti ya Ben Rutabana bakora muri Uganda naho baherereye ndetse n’aho bakunda kujya kugirango bizorohere Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) rukuriwe  na Abel Kandiho na C.K Asiimwe umwungirije, kubata muri yombi.

Abahigwa bukware ni Pastor Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”. Byumvikane ko utavuga rumwe na Ntamushobora wese ari mu mazi abira.

Amakuru yizwe aturuka indani muri RNC aravuga ko inshoreke ya Kayumba Nyamwasa ariwe Joselyne MUHORAKEYE, uyu mugore wahinduwe na Kayumba Nyamwasa igisupusupu cye, yasaze arasizora ngo  mubagombwa kwicwa ndetse babangamiye RNC kurusha abandi ni Lea Karegeya ndetse ko yifuza ko igihanga ke bakizana ku isahani. Ariko impamvu nyamukuru bapfa ni ubutoni muri RNC no gusebanya bigahabwa umugisha na Kayumba.

Ikizungerezi Joselyne MUHORAKEYE

Agahinda Leah Karegeya afite ku mutima akenshi yagatewe no gushaka nabi, ariko ari gusongwa na Joseline Muhorakeye ukomeje kumucunda ay’ikoba ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa. Nkuko Leah Karegeya abyivugira, ngo nta muntu wakamurishije ijambo muri RNC, bityo akaba adakozwa ibyo kuva muri RNC nubwo yirukanwe, akamburwa n’imyanya yarimo, agatsimbarara avuga ko Kayumba ariwe ukwiye kugenda. Kayumba nawe ati ntawakarindushije. Jerome na ba Condo nabo bati ntawakariturushije, maze Joseline Muhorakeye nawe ati mwese muzibe. Ninde wandusha ijambo kandi nararanye na Afande Kayumba mugitanda kimwe? Iryo joro Ben Rutabana akaba arazimiye, RNC igacikamo ibice, aho buri wese afite icyoba cyuko ashobora kumukurikira mu gihe ataceceka.

Jean Paul Turayishimye ni igikundi ke bati: None se tuzaceceka umusangirangendo wacu azimiye, ejo twe nituzimira ninde uzatuvugira?

Kayumba na Muhorakeye nabo bategeye ku munwa nk’ubwangati bati undi uvuga ninde ngo tumukurikizeho? Uyu mwaka wa 2020 uzasiga hari ibintu byinshi bibaye amateka ariko ku ikubitiro, RNC ibaye amateka rugikubita. Ikibaho yari itsinda rishinzwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda ritera za grenades mu bantu, Kayumba Nyamwasa ari kuruhembe rw’ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Iri tsinda ryarimo buri wese wananiranye na Leta y’u Rwanda kubera amafuti ye no kwanga gukosorwa, ryanyanyagiye ku ahantu hatandukanye, nyuma yo komwaho n’umuvumo wo kuzerera kubera ibyaha bikoreye ku mutwe , bakomeza guhanyanyaza mukubuza amahwemo abanyarwanda none inkuru nziza tumaze iminsi tubonye nuko izo nkorabusa zarangijwe no kudahuza.

Ikirangije RNC si Rutabana wirengejwe na Kayumba amukuye I Burayi amushukisha akanyombwa nk’umutego w’imbeba, akaba yaragaburiwe CMI muri Uganda. Ikirangije RNC si Coronavirus imaze kugaragara ku isi yose. Ikirangije RNC si ukwirukanwa ka Gwiza Thabitha naya nkotsa Jean Paul Turayishimiye wajugunywe hanze na Serge Ndayizeye Vuvuzela bari basangiye umuzindaro usebya u Rwanda. Ikirangije RNC si iki na kiriya wakeka cyangwa se utekereza, ni indanini, uburaya , ubusambo, amacakubiri n’ubugambanyi.

2020-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Ubwanditsi 19 Aug 2022
RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

Ubwanditsi 15 Jun 2018
N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 Oct 2019
Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Ubwanditsi 29 Dec 2017

2 Ibitekerezo

  1. Grace
    March 31, 20207:41 am -

    Yewe, Uyu we ntaho ataniye na Leah Karegeya. We ki??. Ngaho abanje kurongora n’umuyisilamu witwa Salisusa,yikubise ku bahabara benshi cyane,nyuma yo gushyurwa n’umutinganyi Galikani. Ariko amaze kuvumbura ibyuwo mugabo we,arahavuye,yikubise kumu Nigerian,hagataho ayobotse RNC,ni mu gitanda cya Kayumba ngo pii! Ubwo se murumva uwo kaburiwe yavamo iki kindi? Kayumba yarazi ko azakoresha abagore,ariko reka babirwaniremo. Kandi we akoresha n’abakecuru.???

    Subiza
  2. Murego
    April 1, 202011:16 am -

    N’ukuri nta Muntu numwe wakwanga cg ngo Arwanye Nyakubahwa Paul Kagame ngo azagire amahoro peee, kandi ugerageje kubikora aba agararagaza ko Nyanga Urwanda n’Abanyarwanda bikangana no kwiyanga.
    Nuko bo batabibonaga cg ngo babyumve ariko byari Ngombwa ko basubiranamo.
    Aba bantu ( Kanyumba naba yabeshye ) bajya gutangira urugamba byapfiriye ku “”NTEGO y’URUGAMBA”” ntiyari yo kurokora Igihugu cg abaturage. Ubundi nabo barabizi nubwo buri wese abihisha mugenzi we. Uhereye kuri Kanyumba wahuriza hamwe abibye, abariye ruswa, abatazi intego nyayo yigihugu, abatazi kirazira, abagurisha igihungu nkaho batabyaye maze ngo bazatsinda urugamba nta ntego bafite!!

    ITANDUKANIRO RY’ITSINDA RIRIMO ABAFITE IIMITIMA IRIMO IBYIFUZO NI RIRIMO ABAFITE IRIMO AMARARI
    Inkotanyi ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zateye zimaze gukusanya ibyifuzo byabanyarwanda bari inyuma n’imbere mu gihugu nibyo byabyaye Intego nayo Imana Iyiha Umugisha bivamo Intsinzi, ariko Kayumba yakusanyije abari bafite Amarari bose bibyara ibyo Bibiriya yita kuyoba kandi bene uyu iyo atabonye ikimwica Ariyahura.

    NB: Mu ntangiriro ufite intego ( icyifuzo ) n’uwayobye ( irari ) benda gusa neneza neza, Yesu we yaravuze ngo muzabamenyera ku mbuto zabo nukuvuga umusaruro.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda basaga 30 bafatiwe Kikagati, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba bagumijwe muri gereza

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 06 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru