• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Ubwanditsi 17 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022, imikino y’ikiciro cya mbere yaranzwe n’udushya ndetse no gukumeza gushimangira amateka ku makipe amwe n’amwe harimo Musanze FC ndetse na Mukura VS.

Duhereye ku mukino wahuje ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Mukura VS kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, ni umukino warangiye ikipe ya Mukura itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na William Opoku kuri Penaliti.

Gutsinda uyu mukino kw’ikipe ya Mukura byatumye yuzuza imikino itanu yikurikiranya idatsindwa ndetse kandi igera ku mukino wa gatatu isoza itsinze igitego kimwe ku busa, umukinnyi wayo William Opoku nawe yahise yuzuza ibitego 6 muri iyi shampiyona.

Mu wundi mukino wakurikiyeho, wahuje ikipe ya Kiyovu SC yatsinze ikipe ya AS Kigali igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugenzi Cedric uzwi nka Ramires.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Kiyovu SC byatumye ifata umwanya wa kabiri aho kugeza ubu irushwa na APR FC ya mbere amanota 2 gusa.

I Musanze mu ntara y’amajyaruguru, ikipe ya Musanze FC yatsinze ikipe ya APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran ubwo hari ku munota 5 w’inyongera nyuma y’iminota 90.

Iki gitego cyatanze intsinzi kuri Musanze FC byatumye iyi kipe ikuraho amateka yo kumara imyaka hafi imyaka irindwi itazi gutsinda ikipe y’ingabo z’igihugu uko bisa, kuko yaherukaga kuyitsinda muri 2015.

Mu mikino ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yakinnye kuva mu nyangiriro z’uyu mwaka imaze gutsindwa imikino ibiri, ni nyuma yaho iheruka gutsindwa na Mukura VS igitego kimwe ku busa.

Mu wundi mukino kandi ikipe ya Etoile de l’Est yanganyije na Gicumbi FC mu mukino wabereye kuri Sitade ya Gisaka, kunganya kwa Gicumbi FC byatumye iyi kipe yuzuza imikino 12 idatsinda ngo ibone amanota 3.

Gicumbi FC iheruka gutsinda ikipe ya Gorilla FC ubwo hari ku itariki ya 26 Ugushyingo 2021, uyu mukino wari wabereye i Kigali itsinda igitego kimwe ku busa.

Uyu munsi wa 17 waraye ukinwe mu mikino 5, hatanzwe amakarita ane atukura yahawe Nyandwi Saddam wa Musanze FC, Bate Shamiru wa AS Kigali ndetse Marines FC na Gorilla FC buri imwe yabonye ikarita itukura.

Uko imikino yaraye igenze:
Musanze FC 1-0 APR FC
Kiyovu Sport 1-0 AS Kigali
Marines FC 1-2 Gorilla FC
Etoile de l’Est 1-1 Gicumbi FC
Gasogi United 0-1 Mukura VS

Imikino iri bukinwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Gashyantare 2022:
Espoir FC Police FC, Rusizi Stadium (15h00)
Etincelles FC vs Bugesera FC, Umuganda Stadium (15h00)
Rayon Sports FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium (15h00)

2022-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2025
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Ubwanditsi 07 Jan 2023
Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Ubwanditsi 10 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari
UBUKUNGU

Perezida wa Zimbabwe yasabye u Rwanda kumufasha kumenya kureshya abashoramari

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Perezida  Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi
Mu Rwanda

Perezida Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ufite umwihariko
INKURU NYAMUKURU

Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ufite umwihariko

Ubwanditsi 31 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru