• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

  • Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa   |   06 Mar 2026

  • Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse   |   06 Mar 2026

  • U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026   |   05 Mar 2026

  • Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze   |   05 Mar 2026

  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Eugène Clément NAHIMANA wafashije abajenosideri guhungira mu Bubiligi ni muntu ki?

Ubwanditsi 02 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ububiligi ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bicumbikiye umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo nibo birirwa bagoreka amateka, kubera ipfunwe ry’ibyo bakoze cyangwa ibyakozwe n’abo mu miryango yabo. Ese ubundi bageze bate aho mu Bubiligi, ko tuzi ko bitorohera Abanyafurika kujya mu Burayi? Dore amateka ya Eugène Clément Nahimana wabibafashijemo.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eugène Clément Nahimana yari atuye mu Bubiligi, ndetse akaba yari umuvugizi w’abarwanashyaka ba MRND muri icyo gihugu.

Nyuma ya Jenoside, Eugène Clément Nahimana yashakiye abari mu butegetsi bwa Yuvenali Habyarimana no muri Leta y’Abatabazi  ibyangombwa byabafashije kwinjira mu Bubiligi, ndetse anabashakira abanyamategeko babafashije kubona ubuhungiro. Byaranaboroheye kuko bari bafite amafaranga y’igihugu bari bamaze gusahura, dore ko isanduku ya Leta bayiteruye uko yakabaye. 

Kubera ko hari abajenosideri batari bafite ubushobozi bwabageza i Burayi, Eugène Clément Nahimana yashinze icyiswe ”Fédération Espoir-Afrique,  Asbl FEDA”, anakiyobora kuva mu mwaka w’1996 kugeza mu mwaka wa 2015, iyo FEDA ikaba yarakusanyije amamiliyoni atabarika y’amafaranga, akoreshwa mu kwinjiza abajenosideri mu Bubiligi, no kuhabatungira. 

FEDA yafatanyije n’andi mashyirahamwe asaga 30 gushyigikira bikomeye abajenosideri n’imiryango yabo, anabafasha kudakurikiranwa n’ubutabera. Muri yo twabuga nka COCOF, ORBEM ubu yitwa ACTIRIS,  amashyirahamwe ashingiye ku idini gatolika, n’andi agizwe n’Ababiligi bo mu bwoko bw’Abafulama(Flamands).

Eugène Clément Nahimana yari inshuti magara n’abahoze mu butegetsi mu Bubiligi, nk’abagore bitwa Rika de Backer na Brigitte Growels bari abaminisitiri, banagize uruhare mu kwinjiza abajenosideri mu Bubiligi. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba bagore banafashije Eugène Clément Nahimana gukusanya imisanzu yohererezwaga radiyo rutwitsi ya RTLM, anyuze kuri konti y’uwo Nahimana.

Eugène Clément Nahimana yagarutsweho muri raporo ya Sena y’Ababiligi yakozwe ku ruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside uyakorewe Abatutsi, ndetse ari ku rutonde rw’Abanyarwanda bahozwaho ijisho n’inzego z’iperereza mu Bubiligi, kubera ibikorwa byabo bigamije kubangamira ubutabera.

Eugène Clément Nahimana kandi yanagize uruhare mu ishingwa ry’amashyirahamwe nka JAMBO Asbl, agamije gutagatifuza abajenosideri, guhahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusebya ubuyobozi bw’uRwanda.  Ni umwe mu banyotewe no kugarura mu Rwanda “ubutegetsi bw’Abahutu” nk’uko babyivugira. 

Igitangaje, amwe muri ayo mashyirahamwe  nka Jambo Asbl aterwa inkunga na Leta y’ububiligi, mu gihe nyamara ingingo ya 114 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha y’Ububiligi , yamagana ikanaha uhakana n’upfobya jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Biragoye kumenya umubare nyakuri w’abajenosideri baba mu Bubiligi. Ikizwi gusa ni uko babarirwa mu bihumbi, bake cyane muri bo bakaba baraburanishijwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uherutse kuburanishwa ni Fabien Neretse wanakatiwe igifungo cy’imyaka 25, icyakora ababikurikiranira hafi,   nk’umucamanza   Damien Vandermeersch wanagize uruhare ngo izo manza nkeya zibe, bafite impungenge ko benshi muri abo bajenosideri batazigera bashyikirizwa inkiko, urebye uburyo icyo gihugu kibigendamo biguruntege.

 

2022-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Ubwanditsi 18 Mar 2019
AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024

Ubwanditsi 08 Jul 2024
U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

Ubwanditsi 28 May 2018
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu mirimo inyuranye muri RDF

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu mirimo inyuranye muri RDF

Ubwanditsi 04 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR
Amakuru

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Ubwanditsi 11 Oct 2024
Nyuma yo kwirukana abakinnyi 5 muri Rayon  hakurikiyeho  uwari Manager
IMIKINO

Nyuma yo kwirukana abakinnyi 5 muri Rayon hakurikiyeho uwari Manager

Ubwanditsi 23 Feb 2016
“Mr Blue” nta kigira urukundo kubera ubusitari
IMIKINO

“Mr Blue” nta kigira urukundo kubera ubusitari

Ubwanditsi 07 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru