• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubwanditsi 28 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda, POLITIKI

Ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana bwatoteje Abatutsi, bubaheza ku burenganzira bwose bemerewe, bagirwa abanyamahanga mu gihugu cyabo.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi nabwo buhutaza Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, bukabita Abanyamahanga badakwiye uburenganzira na buke muri Kongo. Muri make haba mu Rwanda rwa Habyarimana, haba no muri Kongo ya Tshisekedi, kwica Umututsi ni nko guhonyora ikimonyo, ni ugukiza igihugu”umwanzi”.

Abantu nka Léon Mugesera n’ibindi bikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana, bigishije urwango, kugeza ubwo Abatutsi bakorewe Jenoside mu mwaka w’1994.

Muri Kongo naho abantu nka Justin Bitakwira n’abandi bakomeye mu butegetsi, nabo barigisha ku mugaragaro uburyo Abatutsi ari “inzoka” zikwiye gutsembwa, kandi amasomo arimo arumvikana neza. Abatutsi baratsembwa, amatungo yabo araribwa, amazu yabo aratwikwa.

Ubutegetsi bwa Habyarimana bwanze ko impunzi z’Abanyarwanda zitaha, buzisabira guhera ishyanga. Inyinshi muri izo mpunzi zari Abatutsi bahunze itotezwa, ariko basaba guhunguka bagasubizwa ko baguma iyo bahungiye, kuko uretse ko u Rwanda ari ruto, nta n’uzi niba koko ari n’Abanyarwanda koko.

Ni nako bimeze ku Banyekongo bahungiye mu Rwanda no bindi bihugu, ubutegetsi bwa Tshisekedi bukaba bwaranze gukora ibyo busabwa ngo izo mpunzi zisubire mu byazo. Interahamwe zigaruriye ibyabo nizo zifite ijambo mu butegetsi, nk’uko Abaparimehutu bari barirukanye Abatutsi mu Rwanda ari bo bicaga bagakiza kwa Haryarimana.

Ubwo izo mpunzi z’Abanyarwanda, zibinyujije mu Muryango RPF-Inkotanyi, zafataga umuheto ngo zirengere uburenganzira burimo no kuba mu gihugu cyabo kandi kibereye bose, Habyarimana yavugije induru ngo yatewe na Uganda. Ibihugu bimwe birahurura, ariko bikubitwa incuro, kuko buri gihe ukuri ari ko gutsinda.

Muri Kongo naho, umutwe wa M23 wahagurukiye kurengera uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, barimo ibihumbi byahungiye mu mahanga, maze ubutegetsi bwa Kongo burahuruza ngo bwatewe n’u Rwanda. Abacancuro ba Wagner, FDLR, Maï-Maï, n’indi mitwe y’abicanyi ubu irarwanirira ubutegetsi, irica”ibyitso”, neza neza nk’uko Interahamwe zabigenje mu Rwanda.

Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari ruhinanye, hashyizweho umutwe w’ingabo mpuzamahanga wari ugamije gufasha iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro, MINUAR. Kubera ko izo ngabo zashinjaga igisirikari cya Leta kwica abaturage no gusuzugura ibikubiye mu masezerano, Ubutegetsi bwa Haryarimana bwibasiye izo ngabo, buzita ibyitso bya FPR.

Ababiligi 10 bari muri MINUAR barishwe ubwo bageragezaga gukumira ubwicanyi Leta yakoraga.

Muri Kongo naho hoherejwe ingabo z’umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba guhagarara hagati y’impande zishyamiranye, no kurengera abasivili. Nk’uko byagendekeye MINUAR mu Rwanda, ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba nazo ziranzwe cyane muri Kongo,zishinjwa kubogamira kuri M23. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushishikariza abaturage kwigaragambya bamagana abasirikari ba Kenya bari muri ubwo butumwa.

Amahanga yakoze uko ashoboye ngo ubushyamirane hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi burangire mu mahoro.Habaye inama zinyuranye, ariko Habyarimana akomeza gusuzugura ibyemezo by’izo nama.

Uku ni nako bimaze ku kibazo cya Kongo, kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi budakozwa ibyo kumvikana binyuze mu nzira ya politiki.Buhamya ko ingufu za gisirikari zizahonyora M23, nk’uko Habyarimana yemezaga ko “nyamwinshi” itazatinda gutsinda “utwo tunyenzi”.

Bashingiye rero ku bimenyetso bimaze kwigaragaza, abasesenguzi bemeza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufitanye isano ya hafi n’ubwa Habyarimana, nk’uko ihirima ry’ubu butegetsi bwombi naryo ntatandukaniro rizagira.

Igisigaye, nk’uko aba basesenguzi babifitiye ubwoba, ni uko abasirikari ba Kenya bashobora kuzicwa, nk’uko byagendekeye Ababiligi bari muri Minuar,mu Rwanda.

Ubwo urugamba rwo kubohora uRwanda rwatangiraga mu Kwakira 1990, Habyarimana yakoze ikinamico arara arasa mu Mujyi wa Kigali, abeshya ngo ni ibyitso bya FPR-Inkotanyi byarashe. Byahe se ko yari amayeri yo gufata no kwica inzirakarengane z’Abatutsi, ngo ni ibyitso!

No muri Kongo rero, ubutegetsi buhora bubeshya isi yose ngo u Rwanda ruritegura gufata umujyi wa Goma. Ntawe byatungura rero, ibisazi biganguye, maze batitaye ku byakwangirika, igisirikari cya Kongo kizagira gitya kigasuka ibibasusu ku mujyi wa Goma, kugirango kibigereke ku Rwanda, kibinereho no kwikiza abo Leta ya Tshisekedi idashaka, biganjemo Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, Abahima n’Abanyamulenge, ariko n’abadashyigikiye Tshisekedi.

Birabe ibyuya!

2023-07-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda

Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame

Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame

Ubwanditsi 14 Jun 2019
APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Icyo Isi ivuga ku nsinzi ya Emmanuel Macron

Ubwanditsi 08 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke
Amakuru

Imishinga itatu ya baringa ikiryabarezi Thomas Nahimana n’agatsiko ke bashaka gukoresha muri gahunda yabo ya mpemuke ndamuke

Ubwanditsi 25 Mar 2022
Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye
Amakuru

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Ubwanditsi 06 Oct 2021
Trump akomeje gugabanya icyuho cy’amajwi Clinton yamurushaga
POLITIKI

Trump akomeje gugabanya icyuho cy’amajwi Clinton yamurushaga

Ubwanditsi 01 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru