• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Ubwanditsi 16 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino itandukanye irimo shampiyona y’igihugu ya 2021-2022 aho igomba gukomeza ku munsi wayo wa 3, ifite umukino igomba gukina kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo 2021 aho izakira ikipe ya AS Banda yo muri Congo Kinshasa.

Uyu mukino uteguwe mu rwego rwa gicuti ku mpande zombi by’umwihariko ku ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda igiye gukina na AS Banda nyuma yaho yari yateguye gukina na AS Dauphin Noir nayo yo muri icyo gihugu cya Congo Kinshasa.

Rayon Sports yagombaga gukina na AS Dauphin, binyuze kuri twitter Gikundiro yavuze ko habayeho kubura kw’ibyangombwa by’abakinnyi yo muri icyo gihugu bibemerera gusohoka igihugu cyabo, bityo Rayon Sports ikaba yahisemo kuba yakina na AS Banda kuri uyu wa gatatu aho bidahindutse bazakinira kuri Sitade Amahoro.

Usibye kuba iyi kipe ya Rayon Sports irimo gutegura uyu mukino, kuri uyu wa mbere kandi yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi ya Tom Transfers isanzwe igurisha ndetse ikanakodesha amamodoka.

Ubu bufatanye bwasinywe hagati y’impande zombi buzibanda ku kuba ikipe ya Rayon Sports izahabwa imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Suzuki Swift zifite agaciro kangana na Miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports yo izafasha iyi kompanyi kwamamaza ibikorwa byayo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo nka Facebook, Twitter na Instagram.

Nk’uko aya masezerano ku mpande zombi yasinywe batangaje ko afite agaciro kangana n’igihe cy’umwaka umwe.

2021-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2017
Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Ubwanditsi 21 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kizza Besigye na Bobi Wine bemeranyije amasezerano yo gukura Museveni ku butegetsi
POLITIKI

Kizza Besigye na Bobi Wine bemeranyije amasezerano yo gukura Museveni ku butegetsi

Ubwanditsi 10 May 2019
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Ubwanditsi 10 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru