• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije

Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije

Ubwanditsi 05 Jul 2018 ITOHOZA

Umukobwa wa Col. Aloys Nsekarije, Akana Alice, wabaye igihe kinini mu Bubiligi yatangaje ko muri iki gihugu hari abanyarwanda bakigendera mu macakubiri y’irondakoko n’irondakarere ndetse ngo hari n’insengero zihariwe buri bwoko.

Ibi yabikomojeho mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nyakanga 2018 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Urugendo rwo kwibohora no gusigasira ibayagezweho’’.

Akana yavuze ko mu bihugu by’amahanga, hari abanyarwanda bacyibona mu ndorerwamo y’amoko ku buryo bashyiraho aho abo bumva ibintu kimwe bazajya bahurira.

Yatanze urugero rw’ibiba mu Bubiligi agira ati ‘‘Habaho ibyiciro byinshi cyane. Habaho insengero z’abahutu, iz’abatutsi, iz’abanyenduga, iz’abakiga n’utubari bagendamo.’’

Yakomeje avuga ko abana b’abanyarwanda bari hanze by’umwihariko mu Bubiligi hari abafite amakuru mabi ku gihugu, bitewe n’uko baba baboshywe n’amateka y’ababyeyi babo bafite ibyo bicyeka bigatuma badasura u Rwanda cyangwa ngo baruvuge neza.

Ati “ [Abo bana] Ntabwo bafite uwo mwanya wo gukurikira iby’u Rwanda, ibyo bakurikira by’u Rwanda ni ibyo bahererwa mu rugo iwabo […] ikintu mbona cyakorwa ni ugufata urubyiruko ruri hano [mu Rwanda] rutari muri politike bakarujyana i Burayi bagakina n’abana bari i Burayi b’abanyarwanda babaganiriza u Rwanda. Ibi bizatuma abana bari hariya babohoka […] mu rugo kwa kanaka barabikumvisha baravuga bati hariya ni mu batutsi hariya ni mu baki […] hari igihe kigera ukumva iby’u Rwanda bitakikureba.”

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, nawe wari muri iki kiganiro yavuze ababyeyi nk’aba bakibaswe n’ingengabitekerezo ishingiye ku moko bagendera kuri politiki yaranze u Rwanda mu myaka ya 1959 kugeza 1993; ndetse ko ari ibintu bigwingiza ababakomokaho mu ntekerezo.

Ati “Iyi myaka yose ishize abantu bari kwiyubaka nta musanzu yaduteye kandi nawe ntawo yiteye. Ni ukuvuga ngo aracyaboshywe, umwana wavukira muri uwo muryango byagorana kuvuga ngo yahita amera nk’uwavukiye mu muryango muzima umwereka ibizima. Ni ukuvuga ngo ni umwana wagwingiye mu ntekerezo aho gukura ajya imbere agenda asubira inyuma mu ntekerezo zipfuye z’abakurambere be batekereje batyo.’’

Nk’uko Bamporiki yakomeje abisobanura ngo guhindura umwana wavukiye kandi agakurira mu myumvire y’ababyeyi bakiboshye n’ingengabitekerezo ‘ni ikintu gikomeye cyane dufitemo inshingano yaba itorero cyangwa n’igihugu muri rusange’.

Bamporiki yasabye ababyeyi bari hanze y’u Rwanda bafite impamvu zibabuza kuza mu gihugu cyababyaye, badakwiye kubuza abana babo kukigeramo.

Ati ‘‘Umuntu wumva ibyaha yakoze no gukomereka kwe bitatuma agera mu Rwanda, nahe amahirwe umwana we ahagere, kuko abenshi bazirika abo bana bo baranahabaye, u Rwanda barubayemo imyaka nka 40 baragenda, ariko ntashaka guha umwana we amahirwe yo kurubamo n’umunsi umwe ngo arugire urwe rumukamire nawe azarurage abe.’’

Akana Alice na se Nsekarije Aloys

Buri mwaka Leta y’u Rwanda itegura Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ikitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bayitabira.

Hari kandi izindi gahunda zirimo nk’Itorero ry’Igihugu rifasha abanyeshuri b’abanyarwanda baba mu mahanga gusogongera ku ndangagaciro n’umuco wa kinyarwanda.

Rwanda Day nayo ni ikindi gikorwa gifasha abari mu mahanga kumenya aho igihugu kigeze mu iterambere, bakanasobanurirwa umusanzu bitezweho ngo gikomeze kwiyubaka.

 

 

2018-07-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bugarama :  Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo  zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Ubwanditsi 15 Sep 2017
Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023
Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Interahamwe yabeshye yuko yarokotse Jenoside, Amerika iyikatira imyaka 15

Ubwanditsi 03 Mar 2017

3 Ibitekerezo

  1. Shimon
    July 5, 20188:00 pm -

    Ariko ariko ariko, Alice wee, ahahahaa, nzaba numva!

    Subiza
  2. ndirwanda
    July 6, 20189:28 am -

    simon wimuseka kuko ibyo avuga nukuri ababyeyi bakwiye gutoza abana ko abanyarwanda ari bamwe niba ikibazo kiri kubayobozi bakaba aribyo bababwira kuko mu rwanda akenshi uyo boye ashaka iturufu ituma aramba kubuyobozi ikaba ethnic kdi nubwo bwoko siko bukira bwose cyeretse abatoneshejwe.rubanda rugufi ruhora mubibazo niko mbibona

    Subiza
  3. NTAMBARA Jean
    July 10, 20182:52 pm -

    Mwene Macinya yaravangiwe!
    Uziko so yatubujije kwiga sha? Mwe amashuri barayabaha muyatera inyoni, none ngo uje guteta aha utubwira ubusa….. Mbese wowe na musaza wawe Mitsindo ko babohereje i buraya kwiga bikabananirs, muragira ngo HE abamarire iki kandi muri inanga?
    HE yaragowe gutegeka abantu bameze nkawe….

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Handball Club yatsinze ES Urumuri
Mu Mahanga

Police Handball Club yatsinze ES Urumuri

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Ishyamba si ryeru mu mpuzamashyaka ‘CNARED’ y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Kwibuka25: Perezida Kagame na Madame bacanye urumuri rw’ikizere, aho Amahanga yakoraniye i Kigali  Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Kwibuka25: Perezida Kagame na Madame bacanye urumuri rw’ikizere, aho Amahanga yakoraniye i Kigali Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru