• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 23 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu ishyaka CNDD-FDD hashyizweho urwego rushinzwe gukosorerwamo abitwa Intumva hagamijwe kurangiza abatavuga rumwe n’iri shyaka riri ku butegetsi.

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ururwego rwashyizweho mu rwego rwo guhana umuntu wese urwanya ibitekerezo bya CNDD-FDD cyane cyane urwanya perezida Nkurunziza uherutse gutangaza ko azabashakira Laissez-passer zibajyana mu ijuru muri 2018.

Icyo gihe perezida Nkurunziza yagize ati: « Umwanya ndimo ubu si itongo. Ni umwanya usangiwe n’igihugu cyose n’abo bose bamennye amaraso yabo kubw’iki gihugu. Rero, ntimwite mu ruzi murwita ikiziba ».

Aha perezida Nkurunziza akaba yaracaga amarenga ko umuntu wese wagerageza kuzana igitekerezo cyo kurwanya izindi manda ateganya kwiyamamariza yahura n’ibibazo bikomeye.

Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye nawe yakubitiwe muri iki cyumba azira kuba yaragaragaje igitekerezo cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ngo azasimbure perezida Nkurunziza.

Hamaze iminsi havugwa ubwumvikane bucye muri CNDD bushingiye kuri manda itavugwaho rumwe ya kane perezida Nkurunziza ateganya kuziyamamariza. Bamwe mu bayobozi bakuru ba CNDD bakaba baranze no gutanga inkunga igenewe amatora yo mu 2020.

Bivugwa ko abamaze gutanga uyu musanzu ari perezida Nkurunziza ubwe, visi perezida, Gaston Sindimwo na Alain Guillaume Bunyoni, minisitiri w’umutekano. Iki rero ngo kikaba ari cyo cyaba kiri gutuma perezida Nkurunziza arakarira abandi batarimo gutanga umusanzu.

Uburyo bwo gutoteza si ubwa mbere bukoreshejwe kuko no muri 2015, bamwe mu bayobozi ba CNDD-FDD batinyutse bagatanga igitekerezo cy’uko amasezerano ya Arusha yakubahirizwa bahuye n’itotezwa bakorewe n’inzego z’ubutasi baracecekeshwa ntibongera kuvuga. Bamwe muribo byabaviriyemo guhunga igihugu, mu gihe abatarahunze bemeye gutanga amafaranga menshi y’amande mu rwego rwo gusaba imbabazi.

2017-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Arusha: Abandi Banyarwanda 4 bahamijwe ibyaha na TPIR boherejwe kurangiriza ibihano muri Benin

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Hatahuwe uko FDLR ikorera ubworozi bw’inka mu ishyamba rya Virunga

Hatahuwe uko FDLR ikorera ubworozi bw’inka mu ishyamba rya Virunga

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Bayoboke ba “Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR”, kugoreka ukuri kwa “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!!

Bayoboke ba “Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR”, kugoreka ukuri kwa “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!!

Ubwanditsi 03 Feb 2021
Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Ubwanditsi 02 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho  ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza
Mu Rwanda

Prophet Bosco yahakanye yivuye imyuma ibyamuvuzweho ko yavuze kuri Apôtre Gitwaza

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be
Amakuru

Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore
Amakuru

Amafoto: FERWAFA yemeje Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Amavubi y’Abagabo, Cassa Mbungo ahabwa iy’Abagore

Ubwanditsi 02 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru