• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Burundi: Noneho muri CNDD-FDD hashyizweho icyumba cyo gutoteza abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 23 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu ishyaka CNDD-FDD hashyizweho urwego rushinzwe gukosorerwamo abitwa Intumva hagamijwe kurangiza abatavuga rumwe n’iri shyaka riri ku butegetsi.

Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko ururwego rwashyizweho mu rwego rwo guhana umuntu wese urwanya ibitekerezo bya CNDD-FDD cyane cyane urwanya perezida Nkurunziza uherutse gutangaza ko azabashakira Laissez-passer zibajyana mu ijuru muri 2018.

Icyo gihe perezida Nkurunziza yagize ati: « Umwanya ndimo ubu si itongo. Ni umwanya usangiwe n’igihugu cyose n’abo bose bamennye amaraso yabo kubw’iki gihugu. Rero, ntimwite mu ruzi murwita ikiziba ».

Aha perezida Nkurunziza akaba yaracaga amarenga ko umuntu wese wagerageza kuzana igitekerezo cyo kurwanya izindi manda ateganya kwiyamamariza yahura n’ibibazo bikomeye.

Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye nawe yakubitiwe muri iki cyumba azira kuba yaragaragaje igitekerezo cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ngo azasimbure perezida Nkurunziza.

Hamaze iminsi havugwa ubwumvikane bucye muri CNDD bushingiye kuri manda itavugwaho rumwe ya kane perezida Nkurunziza ateganya kuziyamamariza. Bamwe mu bayobozi bakuru ba CNDD bakaba baranze no gutanga inkunga igenewe amatora yo mu 2020.

Bivugwa ko abamaze gutanga uyu musanzu ari perezida Nkurunziza ubwe, visi perezida, Gaston Sindimwo na Alain Guillaume Bunyoni, minisitiri w’umutekano. Iki rero ngo kikaba ari cyo cyaba kiri gutuma perezida Nkurunziza arakarira abandi batarimo gutanga umusanzu.

Uburyo bwo gutoteza si ubwa mbere bukoreshejwe kuko no muri 2015, bamwe mu bayobozi ba CNDD-FDD batinyutse bagatanga igitekerezo cy’uko amasezerano ya Arusha yakubahirizwa bahuye n’itotezwa bakorewe n’inzego z’ubutasi baracecekeshwa ntibongera kuvuga. Bamwe muribo byabaviriyemo guhunga igihugu, mu gihe abatarahunze bemeye gutanga amafaranga menshi y’amande mu rwego rwo gusaba imbabazi.

2017-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasuye Tanzania

Perezida Kagame yasuye Tanzania

Ubwanditsi 07 Mar 2019
Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Ubwanditsi 24 Oct 2019
Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Amagambo ya Tumukunde yagaragaje imitekerereze y’abayobozi ba Uganda

Ubwanditsi 31 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga
ITOHOZA

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi
INKURU NYAMUKURU

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga Yagejeje ku Bakinnyi Imigabo n’Imigambi ya APR FC y’Umwaka Utaha Anabasaba Gukomeza Kwirinda Icyorezo COVID-19
IMIKINO

Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubarakh Muganga Yagejeje ku Bakinnyi Imigabo n’Imigambi ya APR FC y’Umwaka Utaha Anabasaba Gukomeza Kwirinda Icyorezo COVID-19

Ubwanditsi 04 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru