• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura

Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura

Ubwanditsi 12 Mar 2018 ITOHOZA

Ku gicamunsi cyo cyumweru tariki o4 Werurwe, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yahinduye  abayobozi mu nzego z’umutekano . Yashyizeho Elly Tumwiine nka Minisitiri w’umutekano mushya na Mr.Okoth Ochola nk’umukuru w’igipolisi cya Uganda (IGP) ndetse na Brigadier Sabiti Muzeei wagizwe umuyobozi wungirije mukuru wa polisi (DGPO).

Aba bayobozi bombi bakuwe ku myanya yabo mu gihe byavugwaga ko bamaze igihe barebana ay’ingwe. Intambara yabo  yashyizwe  cyane mu itangazamakuru rya Uganda, hibandwa cyane kuri IGP Kale Kayihura,  bivugwa ko ayamakimbirane  afite umuzi  kuva mu 2005 ubwo Gen Kale Kayihura yataga muri yombi Gen Tumukunde wari watangaje amagambo yuzuyemo guharabikana umukuru w’igihugu Perezida Museveni

Icyemezo cyo gukura Gen Henry Tumukunde ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano, kije gikurikiye iminsi mike uyu mugabo ashimagije Dr Kizza Besigye, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda nk’umuntu ufite ubudahangarwa mu gihugu.

Jenerali Kale Kayihura avugwaho ko nyuma yaho amaze kuba ubukombe mu gipolisi, yaramaze kwinjiza ba ofisiye benshi bo mu bwoko bwe, ndetse no gushyiraho uburyo bworohereje mu ikumira ry’ibyaha, utibagiwe n’abandi bakoraga nk’abanyerondo urugero nk’abamotari.

Kuva muri 2010, buri kintu mu  maso ya Museveni, ndetse n’ibindi bishyitsi muri Guverinoma ye batangiye gutekereza ko Kayihura agambiriye umwanya wa Museveni, icyakurikiyeho, kwari ugushakisha uburyo bwo kugabanya ububasha bwa Kayihura, ariko se ibi byari gukorwa nande? Akaba ari uko HenryTumukunde, umuvandimwe wa hafi w’umugore wa Museveni, Janet Museveni yagaruwe mu myanya.

Tukumunde akaba ariwe wahiswemo, kuko yari umwanzi wa Jenerali Kayihura kuva cyera, nambere y’ifungwa rye, kuko bo mbi baharaniraga gutoneshwa imbere ya Museveni.

Aba ba Jenerali kuba badacana uwaka, si ibya vuba aha, kuko byatangiye kuva muri 2005, ubwo Tumukunde yatabwaga muri yombi agashyikirizwa urukiko rwa gisirikare agakatirwa kubera ko yari yarakoresheje umwanya we, no gukwirakwiza amagambo yashoboraga guhungabanya u mudendezo w’igihugu.

Ubwo nibwo Tumukunde, wari  intumwa mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda ahagarariye ingabo yaje gutangariza kuri Radiyo One agaragaza ko adashyigikiye igitekerezo cyo kuvugurura itegeko nshinga, mu rwego rwo gukuraho za manda umukuru w’igihugu agomba kuyobora.

Muri icyo gihe, Tumukunde yishyiraga mu kaga, kuko yaharabikaga isura ye, nkumwe mu ntumwa za rubanda 10 zari zihagarariye inyungu z’ingabo. Ifatwa rye, ryakozwe, kubera Raporo yari yakozwe na Kayihura, icyo gihe wari ku ibere, kuko yari umujyanama wa Museveni mu byerecyeranye n’ibikorwa bya Gisirikare, kandi icyo gihe, akaba yari anashinzwe politike  mu gisirikare cya Uganda.

 

Résultat de recherche d'images pour "Gen.Tumukunde"

Tumukunde yatawe muri yombi aranakatirwa, yaje gukora uburoko bw’igihe cyirekire, abukorera ahitwa Kololo officers’ mess. Akaba ari no muri urwo rwego yaje no kubikirwa imbehe, avanwa mu Nteko Nshingamategeko.

Muri uwo mwaka kandi wa 2005, Kayihura nibwo yaje no kuzamurwa mu ntera, ahabwa ipeti rya Jennerali Majoro, ahita anashingwa kuyobora Polisi, ibiro yifashije mu gukandamiza nta mbabazi,  abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Amakuru aturuka mu muryango we, avuga ko muri 2012, umuvandimwe wa Tumukunde wigiraga mu ishuri ryitwa Makerere University Business School yaje kwicwa n’uburozi, nyuma yo gufata ifunguro ryari ryateguriwe Jenerali. Nkuko amakuru ajyanye n’iperereza ry’urupfu rw’umuvandimwe we, ngo ubwo burozi bwari  bwaturutse mu nkoramutima za Kayihura.

Résultat de recherche d'images pour "Gen.Tumukunde"

Indi mpamvu yaba yaratumye Tumukunde agaruka mu kibuga, nuko Salim Saleh yashakaga umuntu wanga urunuka ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, ariko cyane cyane yanga Perezida Kagame, kuko byavugwaga ko Kale yakoraga bya hafi n’ubuyobozi bwa Kigali, nta wundi rero wari wujuje ibyangombwa uretse kuzana Tumukunde, kuko urwango rwe rwatangiriye mu intambara y’ishyamba, na nyuma yaho mu rwego rw’ubutasi by’igisirikare, aho bombi baje gukorana.

Nyuma yo kugaruka mu kibuga, inshingano ye nyamukuru yari yo gusenya ibyagezweho na Kayihura, harimo no kuvanaho inzego zari zishinzwe gukumira ibyaha, amashyirahamwe ya bamotari yari azwi nka 2010, no gufasha mu gufata ba ofisiye bari bariswe inkozi z’ibibi, icyindi kandi yari anashinzwe guharabika isura ya Kayihura, mu maso ya rubanda, kugirango nibamara kumwirukana, rubanda ruzishime.

Iyi gahunda ikaba yarashyigikiwe na ba ofisiye benshi bo mu gisirikare nka Jenerali Majoro Mugira na Jenerali de Burigade Leopold Kyanda, kuko Kale yari yarigeze kubanyuzaho akanyafu.

Résultat de recherche d'images pour "Gen.Tumukunde shoot in fort portal"

Mu mwaka wa 2016 batora umudepite  uhagarariye urubyiruko  mu  burasirazuba bwa Uganda , amatora yabereye  Fortportal muri Kabarole district, Tumukunde baramurashe ku kaguru kibumoso , yari yagiyeyo kuko umuhungu we yarimo kwiyamamaza, byavuzwe ko yarashwe n’ abapolisi Kayihura yabwiye ngo bamurase.[ reba ku ifoto ].

Tuzakomeza kubacukumburira ibyaya makuru….

Cyiza Davidson

2018-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’u Burundi ni  ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Leta y’u Burundi ni ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka  kuba Perezida w’Abanyarwanda

Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka kuba Perezida w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2017
Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35,  basubijwe mu buzima busanzwe  n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Ba Ofisiye bato n’abakuru ba Polisi 35, basubijwe mu buzima busanzwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame

Ubwanditsi 26 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe
Amakuru

Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Ubwanditsi 06 Dec 2025
Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe
INKURU NYAMUKURU

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Ubwanditsi 28 Dec 2018
Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora
Mu Rwanda

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Ubwanditsi 25 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru