• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura

Ibitaravuzwe Kuri Jenerali Tumukunde, Inkomoko Y’urwango Na Kale Kayuhura

Ubwanditsi 12 Mar 2018 ITOHOZA

Ku gicamunsi cyo cyumweru tariki o4 Werurwe, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yahinduye  abayobozi mu nzego z’umutekano . Yashyizeho Elly Tumwiine nka Minisitiri w’umutekano mushya na Mr.Okoth Ochola nk’umukuru w’igipolisi cya Uganda (IGP) ndetse na Brigadier Sabiti Muzeei wagizwe umuyobozi wungirije mukuru wa polisi (DGPO).

Aba bayobozi bombi bakuwe ku myanya yabo mu gihe byavugwaga ko bamaze igihe barebana ay’ingwe. Intambara yabo  yashyizwe  cyane mu itangazamakuru rya Uganda, hibandwa cyane kuri IGP Kale Kayihura,  bivugwa ko ayamakimbirane  afite umuzi  kuva mu 2005 ubwo Gen Kale Kayihura yataga muri yombi Gen Tumukunde wari watangaje amagambo yuzuyemo guharabikana umukuru w’igihugu Perezida Museveni

Icyemezo cyo gukura Gen Henry Tumukunde ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano, kije gikurikiye iminsi mike uyu mugabo ashimagije Dr Kizza Besigye, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda nk’umuntu ufite ubudahangarwa mu gihugu.

Jenerali Kale Kayihura avugwaho ko nyuma yaho amaze kuba ubukombe mu gipolisi, yaramaze kwinjiza ba ofisiye benshi bo mu bwoko bwe, ndetse no gushyiraho uburyo bworohereje mu ikumira ry’ibyaha, utibagiwe n’abandi bakoraga nk’abanyerondo urugero nk’abamotari.

Kuva muri 2010, buri kintu mu  maso ya Museveni, ndetse n’ibindi bishyitsi muri Guverinoma ye batangiye gutekereza ko Kayihura agambiriye umwanya wa Museveni, icyakurikiyeho, kwari ugushakisha uburyo bwo kugabanya ububasha bwa Kayihura, ariko se ibi byari gukorwa nande? Akaba ari uko HenryTumukunde, umuvandimwe wa hafi w’umugore wa Museveni, Janet Museveni yagaruwe mu myanya.

Tukumunde akaba ariwe wahiswemo, kuko yari umwanzi wa Jenerali Kayihura kuva cyera, nambere y’ifungwa rye, kuko bo mbi baharaniraga gutoneshwa imbere ya Museveni.

Aba ba Jenerali kuba badacana uwaka, si ibya vuba aha, kuko byatangiye kuva muri 2005, ubwo Tumukunde yatabwaga muri yombi agashyikirizwa urukiko rwa gisirikare agakatirwa kubera ko yari yarakoresheje umwanya we, no gukwirakwiza amagambo yashoboraga guhungabanya u mudendezo w’igihugu.

Ubwo nibwo Tumukunde, wari  intumwa mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda ahagarariye ingabo yaje gutangariza kuri Radiyo One agaragaza ko adashyigikiye igitekerezo cyo kuvugurura itegeko nshinga, mu rwego rwo gukuraho za manda umukuru w’igihugu agomba kuyobora.

Muri icyo gihe, Tumukunde yishyiraga mu kaga, kuko yaharabikaga isura ye, nkumwe mu ntumwa za rubanda 10 zari zihagarariye inyungu z’ingabo. Ifatwa rye, ryakozwe, kubera Raporo yari yakozwe na Kayihura, icyo gihe wari ku ibere, kuko yari umujyanama wa Museveni mu byerecyeranye n’ibikorwa bya Gisirikare, kandi icyo gihe, akaba yari anashinzwe politike  mu gisirikare cya Uganda.

 

Résultat de recherche d'images pour "Gen.Tumukunde"

Tumukunde yatawe muri yombi aranakatirwa, yaje gukora uburoko bw’igihe cyirekire, abukorera ahitwa Kololo officers’ mess. Akaba ari no muri urwo rwego yaje no kubikirwa imbehe, avanwa mu Nteko Nshingamategeko.

Muri uwo mwaka kandi wa 2005, Kayihura nibwo yaje no kuzamurwa mu ntera, ahabwa ipeti rya Jennerali Majoro, ahita anashingwa kuyobora Polisi, ibiro yifashije mu gukandamiza nta mbabazi,  abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni.

Amakuru aturuka mu muryango we, avuga ko muri 2012, umuvandimwe wa Tumukunde wigiraga mu ishuri ryitwa Makerere University Business School yaje kwicwa n’uburozi, nyuma yo gufata ifunguro ryari ryateguriwe Jenerali. Nkuko amakuru ajyanye n’iperereza ry’urupfu rw’umuvandimwe we, ngo ubwo burozi bwari  bwaturutse mu nkoramutima za Kayihura.

Résultat de recherche d'images pour "Gen.Tumukunde"

Indi mpamvu yaba yaratumye Tumukunde agaruka mu kibuga, nuko Salim Saleh yashakaga umuntu wanga urunuka ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, ariko cyane cyane yanga Perezida Kagame, kuko byavugwaga ko Kale yakoraga bya hafi n’ubuyobozi bwa Kigali, nta wundi rero wari wujuje ibyangombwa uretse kuzana Tumukunde, kuko urwango rwe rwatangiriye mu intambara y’ishyamba, na nyuma yaho mu rwego rw’ubutasi by’igisirikare, aho bombi baje gukorana.

Nyuma yo kugaruka mu kibuga, inshingano ye nyamukuru yari yo gusenya ibyagezweho na Kayihura, harimo no kuvanaho inzego zari zishinzwe gukumira ibyaha, amashyirahamwe ya bamotari yari azwi nka 2010, no gufasha mu gufata ba ofisiye bari bariswe inkozi z’ibibi, icyindi kandi yari anashinzwe guharabika isura ya Kayihura, mu maso ya rubanda, kugirango nibamara kumwirukana, rubanda ruzishime.

Iyi gahunda ikaba yarashyigikiwe na ba ofisiye benshi bo mu gisirikare nka Jenerali Majoro Mugira na Jenerali de Burigade Leopold Kyanda, kuko Kale yari yarigeze kubanyuzaho akanyafu.

Résultat de recherche d'images pour "Gen.Tumukunde shoot in fort portal"

Mu mwaka wa 2016 batora umudepite  uhagarariye urubyiruko  mu  burasirazuba bwa Uganda , amatora yabereye  Fortportal muri Kabarole district, Tumukunde baramurashe ku kaguru kibumoso , yari yagiyeyo kuko umuhungu we yarimo kwiyamamaza, byavuzwe ko yarashwe n’ abapolisi Kayihura yabwiye ngo bamurase.[ reba ku ifoto ].

Tuzakomeza kubacukumburira ibyaya makuru….

Cyiza Davidson

2018-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibimenyetso  4 bikomeye  bipfobya Jenoside  Philippe  Mpayimana  ushaka  kuyobora u Rwanda yanditse mu gitabo cye  ‘RWANA, REGARD  DAVENIR’

Ibimenyetso 4 bikomeye bipfobya Jenoside Philippe Mpayimana ushaka kuyobora u Rwanda yanditse mu gitabo cye ‘RWANA, REGARD DAVENIR’

Ubwanditsi 07 Feb 2017
RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

RDC yaburiye Loni ku mutwe wa Kayumba Nyamwasa uri muri Kivu y’Epfo

Ubwanditsi 01 Apr 2019
Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiye imyitozo yo kurasa y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we
Amakuru

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Ubwanditsi 04 Nov 2020
Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Ubwanditsi 09 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru