• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Ubwanditsi 04 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ku munsi w’ejo nibwo abahatanira umwanya wa Perezida wa Uganda bagejeje kuri Komisiyo z’amatora impapuro zisaba kuba abakandida kuri uwo mwanya. Ni umunsi waranzwe n’ubugizi bwa nabi ndetse n’iterabwoba rikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda. Mu nkuru yavuzwe cyane ni uburyo abahatanira uwo mwanya batari Perezida Museveni bahutajwe ku buryo bw’indengakamere cyane cyane Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka “Bobi Wine” akaba ari n’umudepite mu inteko ishinga amategeko ya Uganda.

Ubwoba bwabaye bwinshi ku ruhande rwa Perezida Museveni na NRM ubwo Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Col Dr Kizza Besigye umaze kwiyamamariza kuyobora Uganda inshuro enye atsindwa, bemeranyije guhuza imbaraga n’ibitekerezo bigamije gukura ku butegetsi ishyaka rya Perezida Museveni.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse amagambo asa n’utera ubwoba Bobi Wine ariko akaba yarabaye nkukojeje agati mu ntozi. Yanditse ngo “Muvandimwe nakubwiye kenshi ko udashobora kudutera ubwoba. Dufite imbaraga zirenze izo ukeka. Niba ushaka kurwana tuzagutsinda bitagoranye. Turashaka amahoro. Gusa niba ushaka kuturwanya, uzabikore”

Aya magambo ya Muhoozi Kainerugaba, uvanga igisirikari na politiki yari mu murongo w’inzego z’umutekano za Uganda zashakaga gukumira Bobi Wine kuba yahura n’abamushyigikiye babyita kubangamira umutekano.

Mu kumusubiza, Bobi Wine mu butumwa bwe bwasakajwe n’abantu benshi inshuro zirenga ebyiri ukurikije abasakaje ubwa Muhoozi, yagize ati “Ibigwari n’abanyantege nke nibo bonyine bifuza amahane. Mukwiye kugira isoni, kuko twebwe nta hohotera dukoresha. Kandi urabizi neza ko mu matora anyuze mu mucyo, So ukubyara, umunyagitugu ushaje ataba akiri Perezida. Iki gihugu nicya bagande bose, ntabwo aricya so nawe, vuba aha uraza kubyemera”

Perezida Museveni yitwaza icyorezo cya Covid19, aho ashinja abatavuga rumwe nawe kubangamira amabwiriza arwanya icyo cyorezo bahuye ari babiri, ariko abo muri NRM bakemererwa kwiyamamaza. Ibi byagaragaye mu matora y’inzego z’ibanze za NRM mu minsi ishize.

Ishyaka NRM [National Resistance Movement] riyobowe na Perezida Museveni, ryafashe ubutegetsi kuva mu 1986.

Itangazo Bobi Wine na Dr. Besigye bashyize ahagaragara nyuma y’ibiganiro bagiranye ku wa 6 Gicurasi 2019, risobanura ko bashyize akadomo ku biganiro bikubiyemo ingingo z’ingenzi zizabafasha guhangana na Perezida Museveni.

Rigira riti “Twemeranyije ko duhuje umugambi wo gukiza Uganda ingoma y’igitugu n’ikandamiza.”

Umuvugizi w’ihuriro ‘People Power’, Joel Ssenyonyi na Depite Betty Nambooze, uvugira iryitwa ‘People’s Government’ riyobowe na Dr. Besigye baheruka kubwira abanyamakuru ko bagiye gushyira hamwe ngo bakure Museveni ku butegetsi.

Ssenyonyi yavuze ko amatsinda yabo afite ibikorwa bitandukanye azakomeza gukora ariko nyuma akazabihuza. Depite Nambooze we yavuze ko bashaka kugarura ukwishyira ukizana muri Uganda kwakuweho na Perezida Museveni.

Ku wa kabiri Bobi Wine yatangaje ko arimo gukorana inama n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye barimo n’abo mu rya Museveni.

Dr. Besigye na Depite Bobi Wine ni abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Museveni, bagiye bafungwa bya hato na hato ku mpamvu zirimo n’iza politiki. Kwishyira hamwe kwabo kwakuye umutima NRM na Perezida Museveni.

2020-11-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

RUSHYASHYA 24 Nov 2025
INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Ubwanditsi 22 Jul 2019
Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Ubwanditsi 09 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

Ubwanditsi 23 Jan 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Perezida Pombe Magufuli yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umunyarwenya ukomeye King Majuto-AMAFOTO.
HIRYA NO HINO

Perezida Pombe Magufuli yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umunyarwenya ukomeye King Majuto-AMAFOTO.

Ubwanditsi 09 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru