Nyuma y’uko umutwe wa M23 ukomeje gufata uduce dutandukanye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse ukanatangaza ko ingabo z’uBurundi zikomeje gutikirira muri icyo gihugu, abasirikare b’uBurundi bafite ubwoba bwo kujyayo, kuko n’aboherejwe batari kugaruka cyangwa ngo basimbuzwe, ahubwo bakongerayo abandi.
Ibi kandi biraba mu gihe ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye bwamaze kuzamura umubare w’abasirikare boherejwe muri Kongo, aho ubu batayo 19 ari zo zimaze koherezwa, nyuma yuko Felix Tshisekedi aherutse gusaba undi musada usimbura abakomeje gupfirayo. Ni icyifuzo Neva atakwanga kuko Tshisekedi amwishyura amafaranga atagira ingano, doreko bivugwa ko buri musirikare w’uBurundi abarirwa arenga ibihumbi bitanu by’amadorari buri kwezi.
Nubwo Prezida Ndayishimiye”NEVA” n’ibyegera bye bakomeje kuzuza imifuka amadolori ya Tshisekedi, abasirikare boherejwe ku rugamba bo bararira ayo kwarika kubera ko bo bahembwa intica ntikize muri iyo misiyo y’ubwiyahuzi boherejwemo muri Kongo.
Dore nk’ubu ngo abasirikare bakuru bo bahabwa amadorali mirongo itatu n’atanu (35) kugeza kuri mirongo itanu n’atanu (55), mu gihe abasirikare bato bo bahabwa amadorali makumyabiri (20) buri kwezi.
Magingo aya kandi haravugwa kandi abandi basirikare benshi bakuwe muri misiyo muri Somaliya ngo bajye muri Kongo gutanga umusada. Aba nabo bararira ko bakuwe murinSomalia ntibanahembwe imishahara bakoreye ubwo bari muri ubwo butumwa guhera muri 2023, none bakaba bahembwe koherezawa mu muriro muri Kongo.
Muri make, abasirikare b’Abarundi boherezwa muri Kongo bakomeje guterwa ubwoba bukomeye n’uko aboherejweyo mbere batigeze bagaruka cyangwa ngo basimbuzwe. Ibi bikaba byerekana uburyo ubutaka bwa Kongo bukomeje kunywa amaraso y’Abarundi, ibintu ubuyobozi bwa Neva butitayeho kubera amafaranga ya Tshisekedi akomeje kumwoshya.
Tariki 15 uku kwezi, umwe mu bayobozi ba M23 yahishuriye radiyo Ijwi ry’Amerika, ko hari abasirikari b’Abarundi 216 baguye mu mirwano yabereye i Ngungu, muri teritwari ya Masisi.
Amakuru mashya dukesha “SOS Media Burundi” aravuga ko nyuma y’aho M23 ifatiye umujyi wa Minova muri Kivu y’Amajyepfo, ibitaro byo mu mujyi wa Bujumbura, cyane cyane ibya Kamenge, byuzuye inkomere z’abasirikari zavanywe muri Kongo, ku buryo n’ibice byagenewe ababyeyi n’abana byuzuye izo nkomere. Ibyo ngo byatumye abaturage basanzwe babuzwa kwinjira muri ibyo bitaro, ngo batamenya ibirimo kuba ku basirikari babo boherezwa muri Kongo.
Abazi neza ibibera muri Kongo, bavuga ko abasirikare b’Abarundi bapfa ku bwinshi ahanini kubera ko aribo bashyirwa imbere ku rugamba, kuko Abakongomani binubira kuba Abarundi bahembwa neza kubarusha.
Gusa, ibi bigaragara nk’aho ntacyo bitwaye ubutegetsi bwa Bujumbura, kuko ngo bagomba kwishyura igiciro cy’amaraso ku mafaranga ya Kinshasa.
Icyakora, benshi mu Barundi bamaze guhumuka, bakaba babona ibi bintu nko kubagurishiriza abana babo agahinda, kuko bitari mu nyungu rusange z’igihugu, ahubwo ari mu ndonke za Neva n’abambari be.
Dore nk’ubu hari abasirikari 48 bo muri batayo ya 20 banze kujya muri Kongo, bavuga ko batazi impapmvu bajya kurwanayo, magingo aya bakaba bafungiwe ahantu hatazwi.
Uku kwanga no gutinya kujya kurwana muri Kongo, nyuma y’abandi benshi bakatiwe n’inkiko zo mu Burundi kubera kwanga kurwana iyi ntambara, ahanini gushingiye ku gahinda ko kubura abavandimwe babo bagiye ubutagaruka, kandi n’imirambo y’abishwe ntihabwe imiryango yabo ngo nibura bashyingurwe mu cyubahiro.
Uku gukomeza kohereza Abarundi gutikirira muri Kongo, birarushaho kuzuza ikofi ya Ndayishimiye, mu gihe amagana y’abana b’uBurundi badasiba gusiga ubuzima mu ntambara batazi n’impamvu yayo.