• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ubwanditsi 22 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’uko umutwe wa M23 ukomeje gufata uduce dutandukanye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse ukanatangaza ko ingabo z’uBurundi zikomeje gutikirira muri icyo gihugu, abasirikare b’uBurundi bafite ubwoba bwo kujyayo, kuko n’aboherejwe batari kugaruka cyangwa ngo basimbuzwe, ahubwo bakongerayo abandi.

Ibi kandi biraba mu gihe ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye bwamaze kuzamura umubare w’abasirikare boherejwe muri Kongo, aho ubu batayo 19 ari zo zimaze koherezwa, nyuma yuko Felix Tshisekedi aherutse gusaba undi musada usimbura abakomeje gupfirayo. Ni icyifuzo Neva atakwanga kuko Tshisekedi amwishyura amafaranga atagira ingano, doreko bivugwa ko buri musirikare w’uBurundi abarirwa arenga ibihumbi bitanu by’amadorari buri kwezi.

Nubwo Prezida Ndayishimiye”NEVA” n’ibyegera bye bakomeje kuzuza imifuka amadolori ya Tshisekedi, abasirikare boherejwe ku rugamba bo bararira ayo kwarika kubera ko bo bahembwa intica ntikize muri iyo misiyo y’ubwiyahuzi boherejwemo muri Kongo.

Dore nk’ubu ngo abasirikare bakuru bo bahabwa amadorali mirongo itatu n’atanu (35) kugeza kuri mirongo itanu n’atanu (55), mu gihe abasirikare bato bo bahabwa amadorali makumyabiri (20) buri kwezi.

Magingo aya kandi haravugwa kandi abandi basirikare benshi bakuwe muri misiyo muri Somaliya ngo bajye muri Kongo gutanga umusada. Aba nabo bararira ko bakuwe murinSomalia ntibanahembwe imishahara bakoreye ubwo bari muri ubwo butumwa guhera muri 2023, none bakaba bahembwe koherezawa mu muriro muri Kongo.

Muri make, abasirikare b’Abarundi boherezwa muri Kongo bakomeje guterwa ubwoba bukomeye n’uko aboherejweyo mbere batigeze bagaruka cyangwa ngo basimbuzwe. Ibi bikaba byerekana uburyo ubutaka bwa Kongo bukomeje kunywa amaraso y’Abarundi, ibintu ubuyobozi bwa Neva butitayeho kubera amafaranga ya Tshisekedi akomeje kumwoshya.

Tariki 15 uku kwezi, umwe mu bayobozi ba M23 yahishuriye radiyo Ijwi ry’Amerika, ko hari abasirikari b’Abarundi 216 baguye mu mirwano yabereye i Ngungu, muri teritwari ya Masisi.

Amakuru mashya dukesha “SOS Media Burundi” aravuga ko nyuma y’aho M23 ifatiye umujyi wa Minova muri Kivu y’Amajyepfo, ibitaro byo mu mujyi wa Bujumbura, cyane cyane ibya Kamenge, byuzuye inkomere z’abasirikari zavanywe muri Kongo, ku buryo n’ibice byagenewe ababyeyi n’abana byuzuye izo nkomere. Ibyo ngo byatumye abaturage basanzwe babuzwa kwinjira muri ibyo bitaro, ngo batamenya ibirimo kuba ku basirikari babo boherezwa muri Kongo.

Abazi neza ibibera muri Kongo, bavuga ko abasirikare b’Abarundi bapfa ku bwinshi ahanini kubera ko aribo bashyirwa imbere ku rugamba, kuko Abakongomani binubira kuba Abarundi bahembwa neza kubarusha.

Gusa, ibi bigaragara nk’aho ntacyo bitwaye ubutegetsi bwa Bujumbura, kuko ngo bagomba kwishyura igiciro cy’amaraso ku mafaranga ya Kinshasa.

Icyakora, benshi mu Barundi bamaze guhumuka, bakaba babona ibi bintu nko kubagurishiriza abana babo agahinda, kuko bitari mu nyungu rusange z’igihugu, ahubwo ari mu ndonke za Neva n’abambari be.

Dore nk’ubu hari abasirikari 48 bo muri batayo ya 20 banze kujya muri Kongo, bavuga ko batazi impapmvu bajya kurwanayo, magingo aya bakaba bafungiwe ahantu hatazwi.

Uku kwanga no gutinya kujya kurwana muri Kongo, nyuma y’abandi benshi bakatiwe n’inkiko zo mu Burundi kubera kwanga kurwana iyi ntambara, ahanini gushingiye ku gahinda ko kubura abavandimwe babo bagiye ubutagaruka, kandi n’imirambo y’abishwe ntihabwe imiryango yabo ngo nibura bashyingurwe mu cyubahiro.

Uku gukomeza kohereza Abarundi gutikirira muri Kongo, birarushaho kuzuza ikofi ya Ndayishimiye, mu gihe amagana y’abana b’uBurundi badasiba gusiga ubuzima mu ntambara batazi n’impamvu yayo.

2025-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

Ubwanditsi 21 Feb 2017
Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Ubwanditsi 16 May 2025
Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Radiyo yo mu Bufaransa itanga urubuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Judi Rever

Ubwanditsi 29 Oct 2020
Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Ubwanditsi 15 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato
POLITIKI

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5
Mu Mahanga

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Ubwanditsi 06 Apr 2016
Uko ICC yakatiye uwari Visi Perezida wa Congo igifungo cy’imyaka 18
ITOHOZA

Uko ICC yakatiye uwari Visi Perezida wa Congo igifungo cy’imyaka 18

Ubwanditsi 22 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru