• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Ubwanditsi 17 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ku munsi w’ejo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abaturage b’Umugi wa Kigali agaruka ku ngingo zitandukanye harimo kwihanangiriza igihugu cy’Ububiligi muri gahunda yacyo yo gushakishiriza ibindi bihugu mu gufatira u Rwanda ibihano kandi Ububiligi ari nyirabayazana w’ibibazo u Rwanda runyuramo guhera igihe cy’ubukoloni.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Bubiligi bwajujubije u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize, bwica Abanyarwanda ariko inzira yo kwiyubaka n’imbaraga zakoreshejwe mu guharanira iterambere ry’igihugu bigaragaza ko abantu badakeneye kuba Ababiligi cyangwa kwisanisha na bo.

U Bubiligi bwakolonije u Rwanda nyuma y’u Budage bwari bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’Isi, kuva ubwo butangiza politiki y’ivangura n’urwango yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame aganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2025, yavuze ko ibyago igihugu cyagize ari ukuba mu bukoloni bw’agahugu gato cyane karangiza kakagicamo ibice.

Ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”

Yakomeje ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Ku wa 14 Gicurasi 1910, hateranye inama mu Bubiligi, igamije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cy’Ababiligi bashakaga kongera ubutaka bw’aho bahawe. Iyo nama yari irimo Ababiligi bakolonizaga Congo, Abadage bakolonizaga u Rwanda, Urundi na Tanganyika ndetse na Uganda na Kenya byakolonizwaga n’Abongereza.

Nyuma y’iyo nama ni bwo guhera mu 1910 kugeza mu 1912, bashyizeho imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu by’ibituranyi, icyo gihe bitwaje icyo bise imbibi karemano zirimo Ibirunga, Akanyaru, Akagera n’Ikiyaga cya Kivu, bakatakata ubutaka bw’u Rwanda busigara ari buto cyane ugereranyije n’uko bwahoze.

Perezida Kagame yagaragaje ko abaturage b’u Rwanda bajyanywe muri ibyo bihugu atari u Rwanda rwaboherejeyo, byagizwemo uruhare n’abakoloni.

Ati “Kugira ngo rero aho bisanze muri ibyo bihugu babwire abantu ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri mu Rwanda, niba ushaka kubikora birukanane n’ubutaka bwabo. Ariko niba ukoresha ukuri cyangwa ushaka amahoro ugomba guha abantu uburenganzira bwabo. Iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo baraburwanira.”

Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibazo by’akarere nyamara ari bwo bwabiteje, bugashinja u Rwanda kuba ikibazo nyamara bubeshya.

Ati “U Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu bitatu [RDC, u Rwanda n’u Burundi] bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda. Ariko se wowe nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda koko, uko rungana?”

Yongeyeho ati “Twebwe uko twicaye aha tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiriye kuba bitera isoni abantu bamwe? Baturetse ko twirwaziza dushaka kubaho uko dushaka kubaho, baduhaye amahoro! Tugiye kuzira ko tungana na bo ariko ko bo bafite ahandi bavugira haturuta?”

2025-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Ubwanditsi 03 Sep 2025
[AMAFOTO]: Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka

[AMAFOTO]: Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka

Ubwanditsi 08 Aug 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Ubwanditsi 14 Aug 2019
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Ubwanditsi 28 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru
Amakuru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 11 Mar 2021
Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.
ITOHOZA

Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha
Mu Mahanga

Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwigishijwe ku gukumira no kwirinda ibyaha

Ubwanditsi 03 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru