• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Ubwanditsi 22 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Ibiro by’Ubushinjacyaha mu rwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, byemejwe ko ruharwa Augustin Bizimana washakishwaga n’ubutabera yapfuye, nyuma y’isuzuma rikoranye ikoranabuhanga ryabereye muri Kongo-Brazaville aho yashyinguwe.

Bizimana, urugendo rurerure bahunga ingabo za AFDL zari ziyobowe na Laurent Desire Kabila, rwaramushegeshe kubera ubwandu bwa Sida yarafite bityo agera I Kinshasa yarananiwe cyane kubera ibyuririzi by’indwara byamufatanyije n’agakoko gatera SIDA yambuka Congo Brazaville yarabaye igisenzegeri. Bikaba bivugwako yapfuye mu mwaka wa 2000.

Bizimana wari umwe mu bayobozi bakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’inzibacyuho, aho yashakishwaga ku mpapuro yashyiriwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, mu 1998. Yaregwaga ibyaha 13 bya Jenoside birimo kugira uruhare muri Jenoside, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, itoteza ritari irya kimuntu, gutesha agaciro ikiremwamuntu n’ibindi, yashinjwaga ko yakoze mu 1994.

Nkuko tubikesha itangazo rya IMRCT ryatangaje ibyuru rupfu ryagize riti  “ni umusaruro w’iperereza ryakorwaga n’Ibiro by’Umushinjacyaha hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye no kugenzura ahantu hatandukanye, ryanagizwemo uruhare n’inzego zo mu Rwanda, Repubulika ya Congo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”

Mu mwaka ushize ngo nibwo Ibiro by’Umushinjacyaha byakoze isuzuma rya DNA ku bipimo byari byafashwe ku mubiri w’umuntu wakuwe mu irimbi muri Pointe Noire muri Repubulika ya Congo, nyuma y’igereranya ry’ibimenyetso basanga ari uw’undi muntu.

Itangazo rikomeza riti “Ibiro byakoze igereranya ry’ibindi bimenyetso bijyanye n’urupfu rwa Bizimana. Bijyanye n’ibyo, Ibiro biremeza uyu munsi ko Austin Bizimana yapfuye. Bitekerezwa ko yapfiriye muri Pointe Noire muri Kanama 2000.”

Itangazo rigaruka ku bindi byaha bitandukanye Bizimana yashinjwaga harimo ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, kimwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga, hakiyongeraho kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi benshi biciwe muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Ibi biro byashimiye ibigo bikomeye birimo Netherlands Forensic Institute na United States Armed Forces DNA Identification Laboratory byafashije muri iki kibazo

Bizimana yari ku rutonde rw’abantu batatu byemejwe ko nibafatwa bazaburanishwa na IRMCT. Babiri bandi ni Kabuga Félicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa na Mpiranya Protais wari Umuyobozi w’Umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida Habyarimana n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Bizimana yiyongereye kubandi ba ruharwa baguye muri Kongo, uhereye kuri Perezida w’Abatabazi Sindikubwabo Theodore, Perezida w’Interahamwe Kajuga Robert n’abandi. Muri iyi minsi biragaragara ko ibihugu bitandukanye byahagurukiye guhiga bukware abajenosideri batandukanye hirya no hino ku isi.

2020-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Ubwanditsi 25 Dec 2019
Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 04 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha
Mu Mahanga

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Ubwanditsi 08 Oct 2019
Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye  television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo : Rujugiro yishyuye television yitwa e TV ($10,000) Kayumba na RNC bacisheho ikiganiro mu gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda  

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)
INKURU NYAMUKURU

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Ubwanditsi 02 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru