• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje

IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje

Ubwanditsi 22 Nov 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki  21 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yahuye n’amakipe ya Polisi y’Umukino w’intoki wa Volleyball; mu bagabo no mu bagore, ashimira abakinnyi uko bitwaye neza mu marushanwa atandukanye yo mu gihugu no mu Karere.

IGP Namuhoranye yabashimiye umwete n’umurava byabaranze bikabafasha kugera ku ntsinzi.

Aya makipe yombi ya Polisi ya volleyball yitwaye neza muri uyu mwaka abasha kwegukana ibikombe 9 byose hamwe.

Mu bagabo, ikipe ya Police VC yabashije kwegukana ibikombe 5 birimo icyo iherutse gutwara cy’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere ka Gatanu k’Afurika (Zone V Club Championship 2023).

Harimo igikombe cy’irushanwa KAVC International 2023 ryabereye i  Kampala muri Uganda, igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura, Kirehe Open n’igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka Kayumba.

Mu bagore; Police WVC na yo yatwaye ibikombe bine, birimo; igikombe cy’Irushanwa ryo kwibuka Kayumba, Icy’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside, Igikombe cyo Kwibohora n’igikombe cy’irushanwa ryo gushimira abasora.

Amakipe yombi ya Polisi azaba ari mu makipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rw’umugabane w’Afurika, rimwe mu marushanwa akomeye y’umukino wa Volleyball, biteganyijwe ko rizakinwa umwaka utaha.

IGP Namuhoranye yijeje amakipe yombi ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda izakomeza kubatera inkunga mu gukomeza guharanira intsinzi no guhora muhangana n’andi makipe mukegukana ibikombe.”

Ntagengwa Olivier, kapiteni w’ikipe ya Police VC, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga idahwema kubatera ari na byo bigira uruhare runini mu gutsinda kwabo.

Mugenzi we, Judith Hakizimana, Kapiteni w’ikipe ya Polisi mu bagore, na we yashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda ibashyigikira, agaragaza ko biza ku mwanya wa mbere mu gutuma batsinda hiyongereyeho disipulini n’ubushake biranga abakinnyi b’ikipe abereye Kapiteni.

2023-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Ubwanditsi 13 Jan 2023
Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Ubwanditsi 26 Sep 2025
AMAFOTO – Nk’umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

AMAFOTO – Nk’umutoza mukuru, Haringingo Francis yatangije imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023

Ubwanditsi 23 Jul 2022
Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond  adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Ubwanditsi 16 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo
Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo

Ubwanditsi 26 Apr 2016
Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]
SHOWBIZ

Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]

Ubwanditsi 06 May 2018
RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza
Mu Mahanga

RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza

Ubwanditsi 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru