• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Ubwanditsi 17 Aug 2018 Mu Rwanda

Jay Polly aracyafunzwe, yatawe muri yombi azira gukura amenyo umugore we Uwimbabazi Sharifa, amaze kubona ikosa yakoze yaciye bugufi asaba imbabazi ndetse amugurira andi menyo asimbura ayakutse.

Jay Polly akurikiranyweho icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we. Mu kuburana, yemeye ibyo ashinjwa ndetse ko yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi.

Inkuru zasakajwe hose ko Jay Polly yarekuwe. Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi agifunzwe ndetse ko agomba kuzitaba urukiko tariki ya 24 Kanama 2018 mu gusoma umwanzuro w’urubanza rwe afunzwe.

Yagize ati “Jay Polly aracyafunzwe, ubwo aheruka kuza mu rukiko nabwo yari agifunzwe. No mu gusoma umwanzuro ku iburanisha riheruka nabwo azaza agifunzwe, ibyo nabonye bavuga ngo yafunguwe sinzi aho babikuye.”

Inshuti za hafi za Jay Polly zemereye IGIHE ko uyu muraperi agifungiwe kuri Station ya Polisi ku Kimironko. Inkoramutima ye yitwa Mugisha Evergiste yagize ati “Oya ntabwo bamurekuye, umusaza aracyafunzwe, turamusura.”

Mugisha Evergiste kandi yavuze ko Jay Polly akimara gufatwa yamaze muri kasho igihe gito ararekurwa , yaraye iwe mu rugo ijoro rimwe akiva mu buriri ku itariki ya 7 Kanama 2018 yahise asubizwa mu buroko ndetse kugeza ubu aracyafunzwe.

Yagize ati “Icyo gihe bamurekuye igihe gito, yaraye mu rugo bucyeye nka saa kumi n’ebyiri barongera baramufata. Sharifa yari yagiye kumusabira imbabazi ariko hazamo akabazo barongera baramufunga.”

Yongeyeho ati “Jay yemera ikosa akanasaba imbabazi, ejobundi mu rukiko nabwo yarazisabye. Yasabye imbabazi umugore we amwemerera ko atazabyongera ko yabikoreshejwe n’ubusinzi, yanazisabiye mu rukiko, yasabye imbabazi urukiko anazisaba Abanyarwanda bose ariko uwari ukuriye iburanisha yahise amubwira ko ‘kuba yemera ko ibyo yakoze ari ikosa agasaba imbabazi bidakuyeho ko yakoze icyaha’ kandi agomba kubihanirwa. Ni gutyo bakomeje kumufunga rero, ubu dutegereje uko bizagenda ejobundi mu gusoma umwanzuro.”

Jay Polly aheruka kwitaba urukiko tariki ya 13 Kanama 2018 ari nabwo yatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, yaburanye yemera ibyo ashinjwa ariko atanga impamvu ko ‘yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi’.

Abo mu muryango wa Sharifa ngo nibo basabye ko yongera gufungwa. Mugisha ati “Sharifa we yari yasabiye Jay imbabazi bahita bamurekura nyuma umuryango ubyivangamo barongera baramufunga.”

Yongeyeho ko “abo mu muryango wa Sharifa ntabwo bafata Jay Polly nk’umugabo we kuko batasezeranye, abo kwa Jay na bo ntabwo bafata Sharifa nk’umugore we. No muri ibi bibazo imiryango yo isa n’iyabivuyemo, no mu rukiko ubu ntibajyayo, njyana na Sharifa gusa.”

Ubwo Jay Polly yasabaga imbabazi umugore we ngo yamwemereye ko atazongera kumuhohotera ndetse yahise yishyura ibyasabwaga kugira ngo Sharifa asubirane amenyo atatu yakutse ku gice cyo hasi imbere. Ubu, bamushyizemo amashya ndetse umugongo wari wavunitse na wo yarawivuje urakira.

Jay Polly yasabye imbabazi umugore we Sharifa nyuma yo kumukura amenyo

Kuri Instagram na WhatsApp kuri konti za Jay Polly, kuva ejo kugeza ubu harasimburanaho amafoto n’amagambo avuga neza Sharifa n’umwana babyaranye. Mugisha yavuze ko ari we uri kubishyiraho mu gukomeza guha amakuru abafana b’uyu muhanzi.

Ubushinjachaha buheruka gusaba ko Jay Polly yafungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana(100,000). Ubushinjacyaha bwamusabiye iki gihano, bushingiye ku ngingo ya 148 y’itegeko ngenga mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Urukiko ruzafatira umwanzuro ku rubanza rwa Jay Polly saa tanu z’amanywa ku itariki ya 24 Kanama 2018 ari nabwo uyu muhanzi azasubira mu rukiko.

Sharifa, umugore wa Jay Polly

2018-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze : Perezida Kagame  yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Nyuma y’amezi 13 ayobora ikipe ya APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa wari Chairman wayo ntakiri muri izo nshingano

Ubwanditsi 09 Dec 2025
“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

“Ndaburira abemera gushukwa n’ibisambo nka Kayumba Nyamwasa, bakajya mu mitwe y’iterabwoba itazagira icyo ibagezaho”.-Umucuruzi Ndagijimana Benjamin

Ubwanditsi 11 Jan 2022
Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Afrika y’Epfo : (Xenophobic attacks) Abanya Nigeria batangiye kwicwa

Ubwanditsi 23 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu
Amakuru

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Ubwanditsi 09 Dec 2024
Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Rwanda: Ikimansuro cyagarutsweho nk’inzira ishyira icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Serge Ndayizeye  yerekeje ahazabera Rwanda  Cultural   Day n’ibiradio bye
ITOHOZA

Serge Ndayizeye yerekeje ahazabera Rwanda Cultural Day n’ibiradio bye

Ubwanditsi 22 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru