• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Ubwanditsi 14 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Amazina icyenda y’abandi banyapolitike barwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongewe mu Rwibutso rwa Rebero rwari rusanzwe rwibukirwamo abandi banyapolitike 12 bitandukanyije n’ubutegetsi bwakoze Jenoside kugeza ubwo bahasize ubuzima.

Igikorwa cyo gutangaza amazina y’aba banyapolitike yongewe muri uru rwibutso, cyabaye ubwo hasozwaga icyumweru cy’Icyunamo kuri uyu wa 13 Mata 2024, ku rwibutso rwa Rebero ahasanzwe hibukirwa abanyapolitike bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kwitandukanya n’ubutegetsi bwariho bakarwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yashimiye uruhare rw’abanyapolitike baba abasanzwe bashyinguye muri uru rwibutso n’aba icyenda amazina yabo yongewemo, ku ruhare bagize mu kurwanya politike y’urwango yatanyaga Abanyarwanda.

Ati “Bakaba bararwanyije amacakuburi n’umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi, kugeza aho babizira, turifatanya n’imiryango yabo mu kubunamira tubaha icyubahiro bakwiye […] turabunamiye kandi turabaha icyubahiro bakwiye kubera ibikorwa bakoze byo kurwanya ingoma y’igitugu no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko aya mazina y’aba banyapolitike icyenda bongewe muri uru rwibutso yabonetse nyuma y’ubushakashatsi Minisiteri yakoze mu gihe cy’imyaka ibiri, hashingiwe ku bimenyetso bidashidikanywaho, birimo inyandiko, imbwirwaruhame, amashusho, ubuhamya n’ibindi.

Ati “Kugaragaza no kumenyekanisha ibikorwa by’indakemwa byabaranze, ni intambwe yo gukomeza guhesha icyubahiro politike nziza yubaka igihugu, politike ishimangira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda,”

“Ibikorwa n’indangagaciro byaranze buri wese, birimo ishyaka, gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, n’izindi ndangagaciro zabaranze, bahitamo guhangana na Leta yagenderaga ku rwango, irondabwoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Minisitiiri Dr. Bizimana yagarutse kuri bimwe mu bikorwa by’ubutwari aba banyapolitike bagaragaje barwanya Jenoside Yakorewe Abatutsi kugeza bahasize ubuzima.

Ati “Aba banyapolitike batanze urugero ntagereranywa tugomba guhora tuzirikana rwo gushyira Ubunyarwanda hejuru y’ibindi byose.”

Amazina yongewe mu Rwibutso rwa Rebero

Muri abo banyapolitke amazina yabo yongerewe mu Rwibutso rwa Rebero harimo Ngulinzira Boniface wishwe n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu yicirwa ku musozi wa Nyanza.

Mu 1991, Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, ajya muri MDR.

Ngulinzira wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana, kuva mu 1992 kugeza mu 1993, aba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR.

Igihe yahagarariraga u Rwanda mu mishyikirano yaberaga Arusha, yaharaniye amasezerano yo guhagarika imirwano, ntibyashiisha ubutegetsi bwa Habyarimana.

Hari kandi Dr. Habyarimana Jean Baptiste wabaye Perefe wa wa Perefegiture ya Butare, atanzwe n’ishayaka rya PL, ni we Mututsi wenyine wabashije kuba Perefe muri icyo gihe. Mbere y’ibyo kandi yanabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Dr. Habyarimana yagerageje guhagarika ibitero by’abicanyi byaturukaga mu zindi perefegitura, bituma Jenoside itinda gutangira byeruye muri Perefegitura ya Butare yayoboraga.

Dr. Habyarimana Jean Baptiste yishwe muri Mata 1994 ubwo yari afunzwe na guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Théodore, nyuma yo gusimbuzwa Nsabimana Sylvain ku mwanya wa Perefe wa Butare.

Hari kandi Ruzindana Godefroid wabaye perefe wa Perefegitura ya Kibungo hagati ya 1992 na 1994 aturutse mu ishyaka rya PSD, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC).

Ruzindana yamaganye ibitekerezo n’ibikorwa bigamije kumaraho Abatutsi. Ibyo byatumye yibasirwa, cyane cyane ko n’ubusanzwe bamufataga nk’icyitso cy’Inkotanyi nk’uko ibinyamakuru Umurangi na Kangura byabyandikaga.

Ruzindana yishwe ku itariki ya 17 Mata 1994, ubwo yageragezaga guhunga.

Harimo na none Rwabukwisi Vincent wari umunyamakuru ayobora ibinyamakuru birimo Ejo nzamera nte, Kazagwa na Kanguka.

Kuva mu 1986 kugeza yishwe ku wa 11 Mata 1994, Rwabukwisi yarwanyije amacakubiri, akarengane n’ubuyobozi bubi binyuze mu mwuga w’itangazamakuru.

Ku wa 29 Ukuboza 1991, yashinze anatorerwa kuyobora Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda muri Demokarasi (UDPR), kandi abumbatira ubumwe b’abayoboke b’iryo shyaka bituma badacikamo ibice.

Ndagijimana Callixte wari Burugumesitiri wa Komini Mugina mu 1992, Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, ibikorwa by’urugomo rwakorerwaga Abatutsi byaragabanyutse, Ndagijimana yaje kubaumuyoboke w’ishyaka rya PSD.

Mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, yakumiriye ibitero bitandukanye by’Interahamwe byibasiraga Abatutsi, kugeza ubwo abayobozi ba Perefegitura ya Gitarama babonye ko Jenoside itazashoboka I Mugina akiriho, bahana umugambi wo kumwica, ku wa 21 Matan1994 babigeraho aricwa.

Nyagasaza Narcisse wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo atanzwe n’ishyaka rya PL. yagerageje gukumira Jenoside muri iyo komini yayoboraga, amaze kubona ko ibintu bimeze nabi, aburira Abatutsi guhungira I Burundi.

Ku wa 23 Mata 1994, Nyagasaza yishwe n’abajandarume bayobowe na Adjudant-Chef Hategekimana Philippe wari uzwi nka Adjudant Biguma.

Gisagara Jean Marie Vianney yatorewe kuba Burugumesitiri wa Komini Nyabisindu, atanzwe n’ishyaka rya PSD.

Gisagara yarwanyije akarengane n’ivangura byakorerwaga Abatutsi muri iyo komini yayoboraga, afungura abari bariswe Ibyitso by’Inkotanyi, ndetse akomeza guhangana n’abasirikare n’abajandarume kubera urugomo n’ubwicanyi bakoreraga Abatutsi.

Dr. Gafaranga Théoneste uri mu bashinze PSD agirwa Umuyobozi wungirije wa Kabiri. Yatanze imbwirwaruhame muri za mitingi, anandika inyandiko mu binyamakuru nk’iyo yise « Amajyambere PSD iyumva ite ? » mu kinyamakuru Le Soleil. N° 10, Ugushyingo 1991.

Tariki 16 Mata 1994, abasirikare n’Interahamwe baje kumushaka iwe baramubura, bamusanga mu rugo rukurikiyeho, kwa Karekezi Jean aho yari amaze iminsi yihishe, bamwica urw’agashinyaguro.

Prof Rumiya Jean Gualbert Yabaye muri Komite Nyobozi ya MRND muri Perefegitura ya Butare no ku rwego rw’Igihugu ariko agerageza kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko yarangwaga muri iryo shyaka.

Ku wa 14 Ugushyingo 1992, yandikiye Perezida Habyarimana asezera muri MRND. Agira ati “…Biragayitse kubona ijambo rihamagarira ubwicanyi bushingiye ku bwoko no kutihanganirana ritamaganwa, ahubwo rigahabwa amashyi muri mitingi ya MRND…”

Ku wa 4 Gicurasi 1994, Prof Rumiya yarishwe


2024-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Abayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala n’ubutumwa Museveni yabahaye

Uko Abayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala n’ubutumwa Museveni yabahaye

Ubwanditsi 07 Jan 2019
Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

RUSHYASHYA 05 Mar 2026
Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara

Itabi ry’abo kwa Rwigara Assinapol rigiye gutezwa cyamunara

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Nyuma y’iminsi 23 atangajwe nk’umukinnyi wongereye amasezerano, APR FC yatandukanye na Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi

Ubwanditsi 04 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru
Mu Rwanda

Uganda igiye kwakira abakuru b’ibihugu bagize umuhora wa ruguru

Ubwanditsi 18 Apr 2016
Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Sankara wavugaga ko ari kuvuguta umuti usharira , yeretswe Abanyamakuru i Kigali yambaye ipingu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 17 May 2019
Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine
POLITIKI

Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Ubwanditsi 03 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru