• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Ubwanditsi 19 Nov 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Uramutse wumvise ibyo iyi nkotsa ivuga ku mbuga nkoranyambaga, ushobora guhita umufata nk’umurwayi wo mu mutwe, kuko ibigambo bye ubundi nta muntu muzima wayavuga. Si ibitutsi bimusohokamo gusa, avubura n’amagambo y’urukozasoni adakwiye kuvugwa n’Umunyarwandakazi cyangwa undi uwo ariwe wese wahawe uburere bw’ibanze.

Gusaba Sylvia Mukankiko kwiyubaha ni nko gusaba igikeri gushira amaga. Nta n’uwo yubaha, yewe n’abo basangiye ingengabitekerezo ya giparimehutu arabandagaza, atitaye ku kuba harimo n’abamubyaye. Ibi byose ushobora kubibonamo ubusazi bweruye. Nyamara usesenguye neza, uyu mugore nta burwayi bwo mu mutwe afite. Uburwayi bwamushegeshe ahubwo, ni ubw’umutima mutindi, wuzuye uburozi yifuza kumarisha Abanyarwanda badasangiye ubugome.

Sylvia Mukankiko si umushizi w’isoni gusa, ni n’umuhubutsi, kuko adasiba kwivamo nk’inopfu, akavugira ku mugaragaro amabanga asangiye n’interahamwe –mpuzamugambi.

Urugero ni aho aherutse kuvuga ko akorana na ba Cyuma Hassan, ndetse anahishura ko yagerageje kumutorokesha mbere y’uko atabwa muri yombi. Ntazi cyangwa yirengagiza ko ibyo avugira ku murongo wa Youtube nandi amahano ashobora no gutuma akurikiranwa n’amategeko. Byaba bitangaje Danmark imucumbikiye ikomeje kurebera amahano ya Mukankiko, kandi ari igihugu gifatwa nk’icyitegererezo muri demokarasi itagira uwo ihutaza.

Ese ubundi Sylvia Mukankiko ni muntu ki, ni iki cyamugize icyihebe? Reka tugaruke ku nyandiko yasohotse muri Rushyashya tariki 08 Kanama 2021, bityo abacikanwe nabo bamenye neza uwo mugore-mugome urota koreka uRwanda.

Sylvia MUKANKIKO ni mwene MUTABAZI Andreya na Drocella bakomoka mu Rutobwe aho bita ”MUKAJE”. Ababyeyi bombi ba Mukankiko barapfuye, Ise Mutabazi bikavugwa ko yaguye mu gitero ngo yagiye gukumira Inkotanyi. Mutabazi Andreya ubyara Mukankiko Sylvia alias IKOTSA-Nkunguzi, yari umukangurambaga w’urubyiruko (encadreur de la jeunesse) mu yahoze ari Komoni Murama, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Yabanje kuba umurwanashyaka wa MDR-power, aza guhinduka Interahamwe izwi cyane mu karere yari atuyemo ndetse no hanze yako.

Rushyashya yagiye aho Mutabazi Andereya akomoka, maze iganira n’abamuzi neza. Uwitwa” UZIYELI” nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza kurekurwa amaze kwicuza no kwemera icyaha. Yagize ati:” Ubwicanyi twakoze twabushishikarijwe n’abantu barimo Mutabazi Andereya, kuko aho gukangurira urubyiruko kwivana mu bukene, yarushishikarije kwanga Abatutsi no kubatsemba.

Yatwumvishije ko Abatutsi ari abanzi bafatanyije n’Inkotanyi umugambi wo kwica Abahutu. Twaramwumvise, bituma twica abaturanyi twari tumaranye imyaka dushyingirana, duhana inka, nta kibazo dufitanye. Birababaje ariko ikibabaje kurushaho ni uko hari abo twafatanyije ibyaha twumva ngo bimereye neza mu mahanga”

“Uziyeli” avuga ko umugambi mubisha wa Andereya Mutabazi yanawugezeho, kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yicishije Abatutsi batagira umubare aho muri Murama, barya inka zabo, barabasenyera, ibisigaye barabisahura.Yongeyeho ati:” Andreya Mutabazi ntiyanyoye amaraso y’Abatutsi bo muri Murama gusa, kuko tuzi ko yagiye no gutanga”umusada” i Kayenzi aho yari ahafite bene wabo. Aho naho yagenzuraga niba nta mututsi ugihumeka, kuko ngo atifuzaga kuzongera kubona isura y’ Umututsi ukundi”

Twashoboye kuvugana kandi n’umukecuru ”Mukandutiye” wari uzi neza umuryango wa Andereya Mutabazi, maze atubwira MISAGO Déogratias wamaze Abatutsi ahitwa mu RUTOBWE, Théodore MPATSWENUMUGABO wakoraga muri MINITRANSCO, ndetse akaba n’umwe mu bicishije Abatutsi bakoraga muri iyo Minisiteri yo Gutwara Abantu n’Ibintu. Amakuru avuga ko uyu Mpatswenugabo yaba yarahungiye mu gihugu cya Niger.

Mu bavandimwe ba Andreya Mutabazi kandi, umukecuru “Mukandutiye” yibuka abicanyi ruharwa François SIBOMANA, NKIKO NSENGIMANA wigeze kwigisha muri Kaminuza y’uRwanda ndetse aza no kuyoboza ikigo”IWACU” cya Kabusunzu ya Kigali. Uyu we bisanzwe binazwi ko yamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kayenzi. Ni umwe mu bafatanyije na Ingabire Victoire Umuhoza(IVU) gushinga FDU-Inkingi, agatsiko kabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Basaza ba Mukankiko Sylvia twashoboye kumenya ni Jean-Damascène bita “Damas” wahindutse umusinzi mu Rutobwe, na Protais wibereye inzererezi mu Gatenga ka Kigali, naho icyomanzi gishiki cyabo cyibereye mu maguru ya Padiri Thomas Nahimana, Sylvia Mukankiko asangiye na mukeba we Nadine Kansinge.

Ngiyo rero inkomoko y’ibisazi bya Sylvia Mukankiko wirirwa akoronga bukamwiriraho. Nguwo umugore w’inkunguzi wumva azatungwa no kwicuruza, no guharabika uRwanda n’abayobozi barwo.

Icyakora tukimara kumumenya umuzi n’umuhamuro, twasanze nta kuntu atahakana ngo anapfobye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yumva ari ukurwanirira abajenosideri akomokaho, dore ko nta n’umwe mu bo mu muryango we udafite ibiganza bijejeta amaraso. Iyi ni intambara atazigera atsinda, kuko amateka yariyanditse ubuziraherezo. Les faits sont têtus!!

Nkotsa-nkunguzi rero, nushaka utukane cyangwa ubireke. Ubushizi bw’isoni ntibuzakuvanaho igisebo cyo kuvuka ku bajenosideri. Bijya no gupfa so yarakwanze akwita nabi, Mukankiko amaherezo uzibona mu nkiko.

 

 

 

2021-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana

Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana

Ubwanditsi 31 Jul 2018
Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Ubwanditsi 21 Sep 2020
Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Ubwanditsi 31 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal
Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni
INKURU NYAMUKURU

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ubwanditsi 19 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru