• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

RUSHYASHYA 06 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Munyampeta Jean Luc, wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane ubwo yari muri Korali Abagenzi y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yo ku Muhima, akomeje kugaragara mu bikorwa n’amahuriro y’abantu bazwiho kurwanya Leta y’u Rwanda mu mahanga, by’umwihariko mu Bubiligi aho atuye.

Ku wa 25 Ukwakira 2025, Munyampeta yagaragaye mu gikorwa cyiswe “Ingabire Day” cyabereye i Bruxelles, cyateguwe n’abayoboke ba Victoire Ingabire, aho benshi mu bitabiriye bagaragayemo bakunze kugaragara mu bikorwa byo guhakana, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya u Rwanda. Muri icyo gikorwa, mu magambo yavuzwe n’abacyitabiriye hagaragayemo amagambo akangurira urwango, guhemukira igihugu no gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Amakuru aturuka ku bantu bamuzi neza avuga ko Munyampeta Jean Luc yavuye mu Rwanda mu 2018 yerekeza mu Bubiligi, ariko mu mezi ashize ari bwo yatangiye kubonwa inshuro nyinshi mu bikorwa bya FDU-Inkingi na JAMBO asbl, azwiho kwimakaza imyumvire ishingiye ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushyigikira umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya RDC.

Uko kwegera ayo matsinda n’abantu bayagize, byatangaje benshi bamuzi nk’umukirisitu n’umuririmbyi wazirikanaga indangagaciro z’ubuzima busobanutse n’ubutumwa bw’amahoro. Abamuzi bavuga ko ibikorwa ari kwishoramo bidahura n’indangagaciro z’itorero rye n’ubutumwa yigeze kuririmba.

Hari abakebura ko kwifatanya n’itsinda rifite intego yo gusenya igihugu no kubiba urwango ari inzira itajyana ku cyiza. Bongeraho ko hari abamutumira n’abamushishikariza kugaruka mu murongo wubaka, agasigasira impano ye yo kuririmba izahurizaga benshi ku butumwa bw’amahoro, aho kwishora mu bikorwa bishobora kumurimburira izina n’icyizere yubatse mu myaka ishize.

Bamwe mu nshuti ze za hafi baramusaba gufata umwanya wo kwitekerezaho, akareba aho yavuye, impano yahawe, uruhare yagize mu gusakaza ubutumwa bwiza, maze akibaza niba koko ari byo byamuhamagarira kuba mu ruhande rw’abantu bazwiho guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda.

Urugendo Munyampeta Jean Luc yahisemo rurimo gukurikiranwa n’amaso ya benshi, haba abamukunda, abaririmbyi bagenzi be ndetse n’Itorero yabagamo. Abenshi bifuza kumubona agaruka mu nzira yo kubaka no kubohora imitima, aho kujya mu bikorwa bishobora kumuviramo kwangirika k’ubuzima bwe bw’umwuka n’iteka rye nk’umuhanzi w’Indirimbo z’Imana.

2025-11-06
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ubwanditsi 11 May 2018
U Burundi buhangayikishijwe n’ihagarikwa ry’abasirikare b’Abarundi bari Somalia mu butumwa bwa AMISOM binjirizaga Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh amamiliyoni

U Burundi buhangayikishijwe n’ihagarikwa ry’abasirikare b’Abarundi bari Somalia mu butumwa bwa AMISOM binjirizaga Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh amamiliyoni

Ubwanditsi 27 Feb 2019
Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga

Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga

Ubwanditsi 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe
UBUKUNGU

Perezida Kagame yatabarije umutungo wa Afurika utikirira mu nzira zitemewe

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa
IMIKINO

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru