• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umucamanza urekura abajenosideri batarangije ibihano yongerewe manda

Umucamanza urekura abajenosideri batarangije ibihano yongerewe manda

Ubwanditsi 03 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryamabanga mukuru w’ umuryango w’ abibumye Antonio Guterres yongereye manda umucamanza Theodor Meron nk’umukuru wa “International Residual Mechanism for Criminal Tribunals” ikurikirana imanza zitarangijwe n’ icyahoze ari urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha TPIR .

Meron inzego z’ubutabera n’iziharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zakomeje kugaragaza ko ari ku ruhande rw’abaregwa ndetse adakwiye kongererwa umwanya manda kuko arekura abahamwe n’ ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi batarangije ibihano.

Umunyamerika Meron w’imyaka 88 arazwi mu Rwanda bitewe no kuba yaranze gufunga burundu Col Theoneste Bagosora uzwiho kuba yarateguye umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside akamukatira imyaka 35, no kuba bamwe mu bari bagize Guverinoma y’abatabazi na mbere yayo yarabagabanyirije ibihano mu bujurire ku byaha bya Jenoside byabahamye.

Umunyamabanga Mukuru wa UN yatangaje ko Me Meron azayobora International Residual Mechanism for Criminal Tribunals kugeza muri Mutarama 2019 anongerera manda y’imyaka ibiri abandi bacamanza b’uru rwego babisabye.

Theodor Meron yakoze mu cyari Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho ibyaha byakorewe mu Rwanda akora mu bujurire ari naho yarekuye akanagabanyiriza ibihano bamwe mu bo icyaha cya Jenoside cyari cyarahamye.

Mu 2016, Meron yarekuye igihe kitageze Ferdinand Nahimana, uri mu bashinze Radio Television des Mille Collines (RTLM), na Padiri Emmanuel Rukundo bari barahamwe na Jenoside kucyo yise ‘imyitwarire myiza’ bafunze.

Meron kandi mu bujurire yagabanyirije ibihano Protais Zigiranyirazo, Justin Mugenzi, Prosper Mugiraneza, Augustin Ndindiriyimana, Francois Xavier Nzuwonemeye n’abandi.

Hassan Ngeze w’ikinyamakuru Kangura wari warakatiwe na Arusha gufungwa burundu, mu bujurire Theodor Meron yamuhaye imyaka 35 y’igifungo, ubu Ngeze na bagenzi be Dominique Ntawukuriryayo na Col Aloys Simba bakaba bari gusaba Mechanism for International Criminal Tribunals (MICT) iyobowe na Meron ngo ibarekure.

2018-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza h’Afurika

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Burundi: Umudepite yashinjwe gushaka kwica Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 20 Oct 2018

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    July 4, 20182:30 pm -

    MBEGA KAGAME NINKOTANYI BISHE ABAKONGOMANI NABAHUTU BARENGA MILIYONI 8 BIBA INZAHABU MWUBAKISHIJE IMIHANDA NAMAZU YAMARASO, HAMWE NUWICA ABATUTSI BATARENGA 800 000 UMU GENICIDERI NINDE MURI ABO BOMBI?
    IKINYOMA CYO GUCURUZA JENOSIDE KIRI KUBARANGIRANA SHA!! MUKWIYE KUBYUMVA MUKANABYEMERA UCURUZA GENOSIDE UKUNGUKA???????

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2016:Mali izahura kumukino wanyuma na RDC Congo
IMIKINO

CHAN2016:Mali izahura kumukino wanyuma na RDC Congo

Ubwanditsi 06 Feb 2016
Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri
Amakuru

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Ubwanditsi 22 Oct 2020
Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka
POLITIKI

Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Ubwanditsi 05 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru