• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi yafashe magendu n’imiti yarangije igihe mu mikwabu itandukanye.

Polisi yafashe magendu n’imiti yarangije igihe mu mikwabu itandukanye.

Ubwanditsi 04 Jun 2016 Mu Mahanga

Imikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda yabaye mu turere twa Burera, Nyabihu na Gisagara kuri uyu wa gatatu n’uwa kane, yatumye hafatwa magendu igizwe n’ibicuruzwa bitandukanye ndetse na litiro 3000 z’inzoga y’inkorano izwi ku izina rya Muriture, hafatwa kandi abantu 9 bafite aho bahuriye na biriya byafashwe.

Muriture ni ikiyobyabwenge gikorerwa mu giturage gikunze kuba kigizwe n’uruvange rw’amatafari ahiye basya, amazi, ibisigazwa by’ibisheke bikorwamo isukari bizwi nka melase, isukari , icyayi n’itabi ndetse n’ibindi,…

Iki kinyobwa kitemewe cyafatiwe mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mukindo, mu kagari ka Gitega, aho hanafashwe udupaki 5200 tw’amasashe atemewe mu Rwanda, litiro 50 za mazutu ndetse n’amoko 40 y’imiti y’indwara zitandukanye yiganjemo ibinini byarangije igihe; hafatwa kandi abantu 3 bafatanywe biriya byose.

Naho muri Burera, hafashwe magendu igizwe n’amaduzeni 10 y’ibinyobwa bya Novida na Coca Cola, imyenda irimo amapantaro, amashati, ibitenge n’indi myenda byose byafatiwe kuri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe mu murenge wa Cyanika.

Muri Nyabihu, imodoka Toyota minibus ifite nimero RAC 618P yafatiwe mu murenge wa Mukamira ipakiye amacupa 432 y’amavuta yo kwisiga, bene yo batatu bari muri iyo modoka ubu bakaba bafunze.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Supt. Alex Fata yavuze ko amakuru bayahawe n’umushoferi.

SP Fata yagize ati:” Mu rukerera rwo ku italiki ya 2 Kamena, umushoferi yaraduhamagaye aduha amakuru ko afite amakenga ku mizigo yari apakiye, dushyiraho bariyeri yayihagaritse iranayisaka, nibwo twafashe amacupa 108 y’amavuta ya Elegance, amapaki 24 ya Carolight, amapaki 300 ya Diproson n’amacupa 19 ya Hennessy byose byo kwisiga.”

Elegance, carolight na diproson ,yose ni amavuta atacyemewe kandi yaciwe ku isoko n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge hano mu Rwanda

Yongeyeho ati:” Twashyize imbaraga mu mikwabu yo gufata aya mavuta atemewe kandi buri gihe uko tuyikoze turayafata kuko abaturage nabo babyumva kandi bamaze kubigira ibyabo kuko bifitiye inyungu ubuzima bwabo, nibo batwihera amakuru rero.”

Mu mwaka ushize ,Polisi yari yarafashe amakarito 70 y’amavuta y’amiganano mu karere ka Nyabihu.

RNP

2016-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Kigali : Nyakatsi yo muri Sports View Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Ubwanditsi 21 Jun 2016
Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye

Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Ubwanditsi 11 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda  bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC  [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro
INKURU NYAMUKURU

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Ubwanditsi 27 Jul 2018
Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya
ITOHOZA

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Ubwanditsi 02 Jan 2017
2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu
POLITIKI

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Ubwanditsi 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru