• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Ubwanditsi 18 Jul 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Umwana w’imyaka umunani waketsweho Ebola wari wajyanywe mu bitaro bya Kitovu biherereye mu karere ka Masaka, yapfuye.

Kuri uyu wa Gatatu, nibwo umunyeshuri wiga mu Ishuri ribanza rya Good Hope Primary School mu gace ka Kyotera kari rwagati muri Uganda yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kugaragaza ibimenyetso nk’ibya Ebola.

Urupfu rwe kuri uyu wa Kane rwateje impungenge haba mu bavuzi ndetse n’abaturage.

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Kyotera, Dr Edward Muwanga yagize ati “Nibyo koko umurwayi wari wajyanywe ku bitaro bya Kyotera yaketsweho Ebola yapfuye. Ibizamini by’amaraso byari byamaze gufatwa, dutegereje ibisubizo biraturuka mu kigo gishinzwe ubushakashatsi kuri virusi.”

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko abashinzwe ubuzima mu karere bamaze kugera aho uwo mwana yari atuye ngo hafatwe ingamba zigamije gukumira ko hari abandi bakwandura.

Dr Muwanga yavuze ko ubusanzwe uwo mwana wapfuye yari yaramugaye ukuboko. Ngo yajyaga akunda kurwaragurika.

Byatangiye ahinda umuriro ubwo yari ari ku ishuri, bamujyana ku kigo nderabuzima bamusangamo malariya. Bamuhaye imiti ntibyagira icyo bitanga hafatwa umwanzuro wo kumujyana ku bitaro byisumbuye.

Muwanga avuga ko naho ntacyo byatanze ahubwo yatangiye kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru biba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro by’akarere bya Kitovu ari naho yaguye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Emmanuel Ainebyona yatangarije Daily Monitor ko ibisubizo by’ibizamini byafashwe kuri uwo murwayi biraboneka kuri uyu wa Kane mu masaha akuze.

Tariki ya 10 Kamena, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda nyuma y’iminsi kiyogoza mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abantu batatu nibo bamaze gupfa bishwe na Ebola mu karere ka Kasese.

OMS yatanze miliyoni zisaga icumi z’amadolari zo guhangana na Ebola muri Uganda.

2019-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Ubwanditsi 16 Feb 2020
Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yerekeje muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023, basabwe na Minisitiri Aurore guhesha ishema igihugu

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yerekeje muri Senegal mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2023, basabwe na Minisitiri Aurore guhesha ishema igihugu

Ubwanditsi 19 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda Hagiye Gutangizwa Ikigo Giteye nka ‘Iwawa’ kizakira abakobwa n’abagore bafite imyitwarire idahwitse
Mu Rwanda

Mu Rwanda Hagiye Gutangizwa Ikigo Giteye nka ‘Iwawa’ kizakira abakobwa n’abagore bafite imyitwarire idahwitse

Ubwanditsi 10 May 2017
Urukiko rwanzuye ko Kanyankole wayoboraga BRD afungwa by’agateganyo iminsi 30.
ITOHOZA

Urukiko rwanzuye ko Kanyankole wayoboraga BRD afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Mu byaha bitanu  byahamye Léon Mugesera  harimo  gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi
Mu Mahanga

Mu byaha bitanu byahamye Léon Mugesera harimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Ubwanditsi 20 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru