• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Ubwanditsi 20 Jun 2018 Mu Mahanga

Umukobwa w’imyaka 20 witwa Dorine Niyizomburanira, mu gihugu cy’u Burundi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 18 Kamena yakomerekejwe bikomeye mu maso, ku kaboko no mu mutwe nyuma yo gutemagurwa n’umuntu bikekwa ko ari umugabo wamuteye inda.

Ni icyaha cyakozwe ahagana saa 20:00 z’ijoro ku gasozi ka Nyamiyaga, muri Zone Muriza, yo muri Komini Butanganzwa, ho mu Ntara ya Ruyigi. Umuntu wa mbere ukekwaho iki cyaha ni uwitwa Apollinaire Niyorugira, akaba ari umwarimu.

Uyu mugabo anakekwaho kuba yarateye inda uyu mukobwa wari umunyeshuri mbere y’uko arivamo mu minsi ishize. Apollinaire kandi ngo akaba ari n’umugabo w’umugore witwa Jeannette bivugwa ko baba barafatanyije mu gucura umugambi wo kwivugana Dorine.

Nk’uko bitangazwa na Radio na Televiziyo by’u Burundi, RTNB, ngo amakuru ava ahabereye ibi bintu no muri polisi avuga ko Dorine yahamagawe kuri telephone n’uyu mugabo ukekwa ngo amusange ahantu, yahagera akakirizwa imipanga ariko akabasha gucika akiruka kugera ku rugo rw’uwitwa Gahitira ari naho yahise agwira igihumure.

Muri ako gace ka Nyamiyaga kandi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, mu rutoki rwa se w’uyu mugabo ushinjwa hasanzwe icyobo bivugwa ko cyari cyateguriwe gushyinguramo uwo mukobwa, aho ngo muri cyo bahasanze ibintu byinshi bya Dorine birimo ibitenge byuzuyeho amaraso, inkweto ndetse na telephone ye yari yangiritse.

Uyu mukobwa wari ugiye kwicwa akaba yajyanywe ku bitaro ngo akurikiranwe, mu gihe ukekwaho iki cyaha yatawe muri yombi n’igipolisi cyo muri Ruyigi.

2018-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu  rwa  Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu rwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Leta y’u Rwanda yagaramye ibyo kuburana na  Stanley Safari ndetse na Ingabire Victoire inivana mu masezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika

Leta y’u Rwanda yagaramye ibyo kuburana na Stanley Safari ndetse na Ingabire Victoire inivana mu masezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika

Ubwanditsi 09 Mar 2016
Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Bosebabireba uherutse gukubitirwa i Kampala yavuze ku makuba yaciyemo

Ubwanditsi 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA
Amakuru

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

Ubwanditsi 04 Oct 2024
Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu
IMIKINO

Usengimana yafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ishyiramo amanota atandatu

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994
INKURU NYAMUKURU

Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru