• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwanditsi 06 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru zisize mu Rwanda hari ibyamamare mu mupira w’amaguru byo ku rwego rw’Isi, baje mu ruzinduko rugamije kuzamura umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato ndetse no kuzamura urwego rw’ubumenyi rw’abatoza b’abanyarwanda, abandi baje gutembere ibice bitandukanye by’igihugu.

Bakero akigera mu Rwanda

umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa gandatu, akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nizeyimana Olivier ndetse n’umuyobozi ushinzwe amarushanwa Nkusi Edmond.

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, batangaje ko umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Maria Bakero ari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 9 aho azaba ari mu bikorwa bitandukanye byo gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru.

Muri uru ruzinduko rwa Bekero azagirana umwiherero n’abatoza b’amakipe y’ikiciro cya mbere mu Bagabo no mu Bagore ndetse n’abagize Staff technique y’ikipe y’igihugu.

Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Uyu munyabigwi kandi azasura Pariki y’ibirunga n’iy’Akagera ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jose Bakero wamenyekanye cyane mu ikipe ya Barcelona izwi nka Dream Team hagati y’umwaka wa 1988 na 1997 akayikinira imikino 329 agatwara ibikombe 13.

Mu bandi banyabigwi bari ku butaka bw’u Rwanda ni Robert Pires, David Seaman ndetse na Ray Parlour bahoze bakinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu gihe cy’imyaka yo hambere, aba biteganyijwe ko uru ruzinduko rwabo ruzamara iminsi itanu uhereye kuri uyu wa gatandatu kuko nibwo bahageze.

Ray Parlour

Umufaransa Robert Emmanuel Pires w’imyaka 48 wahoze akina mu kibuga hagati ndetse asatira yakiniye ikipe ya Arsenal hagati y’umwaka wa 2000 na 2006, uyu akaba yarakiniye iyi kipe imikino irenga 189 atsinda ibitego 62.

Robert Pires

David Andrew Seaman w’imyaka 58 akaba akomoka mu gihugu cy’u Bwongereza we yakiniye ikipe ya Arsenal imikino 405, uyu yakinnye ari umunyezamu mu gihe cy’imyaka 13 hagati ya 1990 na 2003.

Ray Parlour nawe w’umwongereza afite imyaka 48 akaba yarakiniye iyi kipe imikino  339 atsinda ibitego 22, uyu yakoze akina hagati mu kibuga  hagati y’umwaka wa 1992 ndetse na 2004.

Aba bagabo bose bakiniye ikipe ya Arsenal izwi nk’abarashi bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itanu, aha baje mu bikorwa bitandukanye birimo gusura ibice bitandukanye by’iki gihugu kirimo gukurura ba mukerarugendo bitewe n’ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko hashize imyaka ine u Rwanda rusinye amasezerano  y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ni amasezerano yasinywe muri 2018 akaba yari afite agaciro k’imyaka itatu ariko yaje no kongerwa.

2022-02-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Ubwanditsi 23 Feb 2024
Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea

Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Intore izirusha intambwe ‘ Kagame  Paul’  yatanze Kandidatire  muri Komisiyo y’Amatora

Intore izirusha intambwe ‘ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo y’Amatora

Ubwanditsi 22 Jun 2017
Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubwanditsi 07 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho
POLITIKI

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Nyuma y’Itaramo yakoreye i Kigali,  Icyamamare  Davido yatahanye  na Kate Bashabe.
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’Itaramo yakoreye i Kigali, Icyamamare Davido yatahanye na Kate Bashabe.

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora
Amakuru

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Ubwanditsi 16 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru