• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ruhango: Nkurunziza yagizwe Meya w’agateganyo nyuma y’iyeguzwa rya nyobozi yose

Ruhango: Nkurunziza yagizwe Meya w’agateganyo nyuma y’iyeguzwa rya nyobozi yose

Ubwanditsi 08 Mar 2018 Mu Rwanda

Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yatoye Nkurunziza Jean Marie ngo abe ayoboye ako karere mu buryo bw’agateganyo nyuma y’uko yari imaze gusezerera Komite Nyobozi yose y’Akarere kuri uyu wa Gatatu.

Nkurunziza Jean Marie ni umwe mu bajyanama b’Akarere ka Ruhango guhera mu Ukuboza 2016, akaba yaratowe nk’umujyanama rusange mu Murenge wa Ntongwe.

Perezida w’Inama Njyanama ya Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, yabwiye RBA ko Mbabazi François Xavier wari Umuyobozi w’Akarere; Twagirimana Epimaque wari umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu na Kambayire Annonciata wari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, begujwe nyuma ya raporo y’akanama gashinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’akarere, yerekanye ko habaye imicungire mibi y’imishinga imwe n’imwe.

Yagize ati “Urugero ni nk’umushinga wo kubaka ikimoteri cyo mu Karere ka Ruhango cyubatswe nta nyigo zikozwe ahubwo bashingira ku nyigo zaturutse ahandi, bikaba byaratumye uwo mushinga udacungwa neza. Hashize nk’amezi abiri tubonye iyo raporo.”

Rutagengwa yanavuze ko atari icyo cyonyine cyatumye Komite Nyobozi y’Akarere yeguzwa, kuko no mu mihigo abayobozi basinyana na Perezida wa Repubulika aka karere kadahagaze neza. Mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/17 aka karere kaje ku mwanya wa 28 mu turere 30, igira amanota 75.27%.

Yakomeje agira ati “Uko uturere tugenda dukurikirana rero byerekana imikorere. Twebwe nk’abajyanama mu myiherero myinshi twakoze twagiye twerekana ko tutanejejewe n’imyanya tugenda tubona, kandi twerekana ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo natwe tuboneke mu myanya ya mbere.”

Yakomeje agira ati“Kuba twarakomeje kujya inyuma rero twabyibajijeho turabikurikirana, nabyo byabaye imwe mu mpamvu yatumye dufata icyo cyemezo.”

Gusa aya makosa ngo ntareba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Uwimana Fortunée kuko we ari mushya, cyane ko amaze hafi umwaka, mu gihe imishinga baregwa ari iyakozwe mu myaka ya 2013/14.

Rutagengwa yavuze ko atahamya ko aba bayobozi bagiye guhita bakurikiranwa n’ubutabera ku makosa bakekwaho, gusa bo ngo bakoze icyo bagombaga gukora.

2018-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Mu myaka 15 ishize ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

Ubwanditsi 09 May 2018
CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Ubwanditsi 20 Aug 2017
CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

Ubwanditsi 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda
POLITIKI

Museveni yameje ko Bobi Wine ari umwanzi wa Uganda

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Mu gitaramo cy’amateka, Charly na Nina basingije ‘Indoro’ yabazamuye
SHOWBIZ

Mu gitaramo cy’amateka, Charly na Nina basingije ‘Indoro’ yabazamuye

Ubwanditsi 02 Dec 2017
Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuze ko abashaka u Rwanda barushakira ibibi, ntaho barukura

Ubwanditsi 12 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru