• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Ubwanditsi 21 Jun 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda, POLITIKI

China and Rwanda  n’igitabo  cya Gerard Mbanda ,  ushinzwe ishami ry’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), akaba yarabaye n’ikegera cya mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, igihe kitari gito nyuma y’uko yari umwe mu bayobozi ba Television y’u Rwanda . Mbanda akaba yarabaye umukada kurugamba rwo kubohora Igihugu rwa RPF-Inkotanyi, aho yari umwe mu banyamakuru ba Radio Muhabura.

China and Rwanda n’igitabo cyambere mu mateka kivuga ku Bushinwa n’u Rwanda . Umutwe w’iki gitabo ugira uti : ” Ubuyobozi bukora neza bw’u Rwanda n’u Bushinwa ni urufunguzo ku miyoborere izana impinduka”. Iki gitabo cyamurikiwe Abanyarwanda n’Abashinwa kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 muri Marriott Hotel i Kigali.

Gerald Mbanda avuga ko ari cyo cya mbere cye gisohotse ariko ko atari bwo bwa mbere agira igitekerezo cyo kwandika kuko hari icyo yari yatangiye mu 1995 ntigisohoke ariko akaba afite gahunda yo kugisubukura.

Gerald Mbanda yinjiye mu ruhando rw’abanditsi b’ibitabo

Mbanda avuga ko mu myaka ya za 70 (1970) akiri muto mu myaka icumi n’indi, se yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa kandi akaba ariwe abituma ku Iposita, bituma akura akunda inyandiko kandi yiyumvamo igihugu cy’u Bushinwa, ari nabyo mu bitumye asohora iki gitabo kigaragaza uko imiyoborere myiza y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubw’u Bushinwa yatumye impinduka mu bukungu zishoboka.

Agira ati, “U Bushinwa ni igihugu nkurikirana cyane ariko bivuye kuri Papa, yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa bikaza mu iposita, ni jyewe yatumaga kubimuzanira. Byabaga byanditse mu Giswahili jye ntakizi ariko yarasomaga akansobanurira. Bituma nkomeza gukurikirana imizamukire y’icyo gihugu. Mu by’ukuri ni igihugu niyumvamo kuko nabonaga ko ari igihugu cy’abantu bafite icyerekezo, bakunda igihugu kandi bakomera ku muco wabo”.

Mbanda anenga ababyeyi batabonera umwanya abana babo ngo babaganirize, avuga ko bidakwiye kuko kubarekurira ikoranabuhanga bakuramo n’ibibi byinshi, bamwe bibeshya ko ari iterambere.

Prof. Ndabaga Eugene, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wasomye iki gitabo, ashima imiterere yacyo igaragaza ingufu u Rwanda rufite n’iz’u Bushinwa bufite, mu rwego rwo kwisuzuma bakareba ibibazo bafite bakabikemura bakoresheje umuco wabyo.

Uretse abitabiriye imurika ryacyo, iki gitabo cyanashimwe na Senateri Tito Rutaremara na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, wanishimiye ko ari cyo gitabo cya mbere kivuga ku mibanire y’u Bushinwa n’u Rwanda.

2019-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama hagati ya Trump na Kim Jong un ishobora gusubikwa

Inama hagati ya Trump na Kim Jong un ishobora gusubikwa

Ubwanditsi 23 May 2018
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Ubwanditsi 24 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya
ITOHOZA

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

Ubwanditsi 26 Feb 2017
Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda
Amakuru

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Jul 2024
Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?
Amakuru

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru