• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 02 Jul 2020 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Uburenge bwageze mu ntara y’Uburasirazuba, aborozi barasabwa kwirinda ingendo z’amatungo kuko uburenge bwandura vuba cyane babasaba kandi  kugira isuku ku matungo yabo, kugira ngo abafite amatungo arwaye atanduza ayandi.

Ubuyobozi bw’Akarere burasaba aborozi bose kwitwararika kuko indwara y’uburenge yandura byihuse bityo bakaba basaba abafite inka zanduye kujya bihutira kwegera abaganga b’amatungo b’Imirenge batuyemo kugira ngo babafashe bityo  amatungo yabo atazicwa n’iyo ndwara, cyane ko uburenge bushobora nogufata andi matungo Atari inka nk’ihene intama n’ingurube.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irasaba aborozi bo mu Rwanda by’umwihariko abo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe gutangira kwitwararika kubera indwara y’uburenge isanzwe yibasira amatungo yongeye kugaragara mu Mirenge itangukanye y’Akarere ka Kayonza

Indwara y’uburenge iherutse kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo yibasiraga Intara y’Uburasirazuba, icyo gihe  bivugwa ko yahombeje Leta y’u Rwanda miliyoni zigera ku 10 z’Amadorari y’Amerika (arenga miriyari 9.5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe cy’amezi ane gusa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko iyi ndwara y’uburenge ikunze kwibasira Intara y’Iburasirazuba kubera ikbazo cy’abakura inka zanduye mu Bihugu bya Tanzaniya na Uganda bakazizana bakoresheje inzira zitemewe n’amategeko cyane nk’ubu turi mugihe cya Covid 19, aho imipaka ifunze bakazinyuza mu mazi nko mu Kagera gahana imbibi na Tanzaniya,  ndetse n’umugezi w’icyambu, uhuza imbibi n’Intara ya Kabare yo muri Uganda.

Izi nka zabaga ziganjemo iziba zije gucuruzwa mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)  n’u Burundi, bituma  mu mwaka w’I 2000 hafatwa hanzurwa ko uwinjije inka mu gihugu agomba kuba afite icyemezo cyo muri Laboratwari ko zapimwe ku bintu bitandukanye birimo kuba mu gace zivuyemo nta burenge bwahagaragaye mu myaka 5 ishize.

Kuri ubu imipaka ifunzwe birakekwa ko iyi ndwara yazanywe n’imbogo esheshatu ziherutse kurenga uruzitiro rwa Pariki y’Akagera zikagera mu giturage.

MINAGRI yavuze ko “ko hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu nka zororerwa mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini no mu Kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza.’’

Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine yasabye ko hakurikizwa amabwiriza mashya, cyane ko iyi ndwara yandura vuba cyane mu gihe cy’izuba.

Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi  MINAGRI yasabye aborozi guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ingurube, ihene, n’intama) ku mpamvu iyo ariyo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa,) ayo mabwiriza areba imirenge ya   Gahini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza,  mu Mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu Mirenge ya Nasho na Mpanga yo mu Karere ka Kirehe.

Aborozi bo mu ntara y’Uburasirazuba basabwe  gukingiza inka yose yujuje amezi atandatu no kuzamura muri iyo mirenge yavuzwe yo mu Turere twa  Kirehe, Gatsibo na Kayonza twagaragayemo amatungo arwaye kugirango bakomeze kwirinda, cyane ko indwara y’uburenge yandura byihuse, bityo dukomeze kurinda amatungo yanduye ataraba menshi ndetse no gukumira kutanduza amatungo y’utundi turere tugize intara.

Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe guhita bahamagara umuganga w’amatungo, Kwambara uturindantoki n’agapfukamunwa igihe cyose umuntu agiye kureba no gusuzuma itungo rirwaye. abaganga b’amatungo barasabwa kwihutira kumenyekanisha muri RAB itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo rikurikiranirwe hafi.

Mu gihe haba hari ubonye itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge cyangwa itungo ritazwi inkomoko mu ishyo ry’umuturanyi, arasabwa kumenyesha ubuyobozi bumwegereye.

Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko ahana mu Rwanda, umuntu wese uzakora ibinyuranyije n’ibikubiye muri iri tangazo azahanishwa ibihano bikubiye mu nging ya 134 n’iya 159 zo mu itegeko Nomero 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zandura mu matungo.

2020-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi

RUSHYASHYA 30 Jul 2026
CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda

CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Jun 2019
APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

APR FC na AS Kigali zitwaye neza, Rayon Sports itakaza umukino wa mbere mu guhatanira igikombe, Musanze inyagirwa na Gasogi umutoza Seninga ahita yirukanwa.

Ubwanditsi 24 May 2021
” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

Ubwanditsi 29 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Etincelles, APR FC yakire Amagaju
IMIKINO

Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Etincelles, APR FC yakire Amagaju

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Minisitiri w’Intebe yashinje abayobozi guhimba imibare no gushyira imbere inyungu zabo bikadindiza igenamigambi
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Intebe yashinje abayobozi guhimba imibare no gushyira imbere inyungu zabo bikadindiza igenamigambi

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye
Mu Rwanda

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Ubwanditsi 22 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru