• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ibyo kwerekeza mu gihugu cya Polonge kuri uyu mukinnyi ukina asatira izamu muri APR FC, Nsanzimfura Keddy waguzwe umwaka ushize avuye mu ikipe ya Kiyovu Sport ngo arifuzwa cyane n’ikipe yitwa Jagiellonia Białystok yo mu cyiciro cya mbere muri Pologne bivugwa ko ishobora kumutangaho agera kuri miliyoni 200 Frw.

Ibyo kwerekeza mu gihugu cya Polonge kuri uyu mukinnyi ukina asatira izamu muri APR FC, Nsanzimfura Keddy waguzwe umwaka ushize avuye mu ikipe ya Kiyovu Sport ngo arifuzwa cyane n’ikipe yitwa Jagiellonia Białystok yo mu cyiciro cya mbere muri Pologne bivugwa ko ishobora kumutangaho agera kuri miliyoni 200 Frw

Amakuru yerekeza Keddy muri Pologne aje nyuma yaho uyu mukinnyi yitwaye neza mu mukino ikipe ye ya APR FC yakinnye byumwihariko akaba yarabashije gutsinda igitego kimwe ubwo hari mu mukino bakinnye na Gor Mahia mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League mu mukino wabereye mu gihugu cya Kenya.

Nkuko ikinyamakuru IGIHE cyabyanditse ngo ku makuru bamenye ni uko iyi kipe yatangiye kuvugana na APR FC ndetse nta gihindutse yiteguye kwishyura ibihumbi 200€ (miliyoni 200 Frw) kuri Nsanzimfura Keddy, ndetse kandi bikaba bivugwa ko Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC ari ku mugabane w’i Burayi ndetse ari we ushakira amakipe aba bakinnyi.

Nsanzimfura yari Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018 ndetse ari mu bakinnyi bagaragaza ko bafite impano yihariye.

Siwe mukinnyi wifujwe n’ikipe yo hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka akinira ikipe ya APR FC, kuko mu minsi ishize nibwo rutahizamu Byiringiro Lague yohererejwe ubutumire n’ikipe yo mu gihugu cy’u Busuwisi ya FC Zürich yo mu cyiciro cya mbere aha akaba ashobora kuzajyayo hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2021.

Ikipe ya Jagiellonia yo mu gace ka Białystok muri Pologne yifuza umukinnyi Nsanzimfura Keddy w’imyaka 19 , imaze imyaka 100 ishinzwe ndetse iri mu makipe akomeye muri icyo gihugu kuko ijya ikina imikino ihuza amakipe yo ku mugabane w’i Burayi ya Europa League, muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ikipe ya Jagiellonia iri ku mwanya wa 12 mu makipe 16 ikaba ifite amanota 28 mu mikino 22 imaze gukinwa.

2021-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo

Nyuma yo gukora ibara, agafata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 15 yasinze, Sergeant Major Robert Kabera yahise ahungira muri Uganda inzoga zimushizemo

Ubwanditsi 23 Nov 2020
Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ategerejwe i Kigali

Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ategerejwe i Kigali

Ubwanditsi 06 May 2018
Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa  ahantu hataramenyekana

Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa ahantu hataramenyekana

Ubwanditsi 01 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

440,000$: Ikiguzi  cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America
ITOHOZA

440,000$: Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

Ubwanditsi 02 Oct 2017
Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu
Mu Mahanga

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Ubwanditsi 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru