• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Ubwanditsi 29 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018 nibwo abacungagereza muri Gereza ya Nyanza barashe Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe igifungo cya burundu, yitaba Imana ubwo yageragezaga gutoroka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary, yavuze  ko Nsengiyumva yasimbutse gereza yari afungiyemo ageze hanze abacungagereza baramubona yiruka baramurasa ahita apfa.

Abacungegereza ngo baje kugera aho yari amaze kugwa, bamusangana icyuma.

CIP Sengabo ati “RCS ibabajwe no gutangaza urupfu rwa Nsengiyumva Jotham warashwe agerageza gutoroka. Yari yarakatiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kugambanira igihugu no kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe hagiye gukazwa ubukangurambaga ku bantu bafunzwe, bagasobanurirwa ko gutoroka ari ibintu binyuranyije n’amategeko.

Nsengiyumva Jotham yari umwe mu itsinda ry’abantu 14 bashinjwaga gukorana n’umutwe wa FDLR, kwinjiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe ndetse n’ubwicanyi.

Bosenibamwe Aime

Tariki ya 14 Ukuboza 2014, yemereye imbere y’urukiko ibyaha yashinjwaga byose anagaragaza ko uyu mugambi wamenyekanye waterwaga inkunga n’uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé.

Icyo gihe yasobanuye ko umuzi w’icyaha ukomoka kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bemerewe na Bosenibamwe kugira ngo bahungabanye umutekano w’Akarere ka Musanze.

Yavugaga ko Bosenibamwe yatanze izi miliyoni ashaka ko uwari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasigwa icyasha ku mutekano muke w’akarere ayoboye cyangwa akicwa kugira ngo atazamusimbura ku kuyobora Intara y’Amajyaruguru.

 

2018-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Ubwanditsi 17 Nov 2019
Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Ubwanditsi 28 Sep 2024
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Ubwanditsi 24 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred
INKURU NYAMUKURU

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Ubwanditsi 23 Jul 2020
Kigali: Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana
Mu Mahanga

Kigali: Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Ubwanditsi 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru