• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Ubwanditsi 09 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abasesengura politiki y’u Burundi, barimo umunyamakuru akaba n’umushakashatsi ukomeye, Bob Rugurika, barahamya ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi,CNDD-FDD, ritagira intumbero yo kubaka (vision) , ahubwo rishyize imbere ubusahuzi, inzika n’umutima mutindi wo kwihorera ku Batutsi, bazira ko mu bategetsi bo hambere hari higanjemo abo muri ubwo bwoko.

1. Ubusahuzi.

Bob Rugurika n’abandi bakurikiranira hafi imiyoborere ya CNDD-FDD, bavuga ko ubukungu bwose bw’igihugu buri mu bihanza by’abo mu muryango wa Perezida Evariste Ndayishimiye(Jenerali NEVA)n’izindi Mbonerakure. Ibyo bikomerezwa ngo bihabwa amasoko ya leta nta piganwa ribaye, yewe nta n’ubushobozi bwo kuyakora, bikarangira akijije abayahawe, naho Leta igacyura umunyu. Ngiyo intandaro yo kuba ubu uBurundi aricyo gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi.

Urugero ni abahawe amadovize( amafaranga y’amahanga) ngo batumize mu mahanga ibicuruzwa nkenerwa nka peteroli, isukari, imiti, ifumbire n’ibindi by’ingenzi ku buzima bw’igihugu, aho kuzana ibyo bicuruzwa amadovize bakayashyira ku makonti mu mahanga, maze bakinumira. Perezida Evariste ariyerurutsa ngo aramagana izo ” nkozi z’ikibi”, nyamara ntazihana, ahubwo azikingira ikibaba. Aherutse kwivugira ko hari miliyoni 48 z’amadolari zahawe abagombaga kuvana ibicuruzwa hanze, ntibabizana, ariko bamwe mu bakozi ba Banki Nkuru y’uBurundi, BRB, bahishuriye itangazamakuru ko hasohotse arenga kure ayo Jenerali NEVA avuga.
Zimwe mu ngaruka ni uko ubu kubariza idovize mu Burundi ari nko guca umugani ku manywa. Icyo gitoro kibona umugabo kigasiba undi mu Burundi se, cyagurwa iki ku isoko mpuzamahanga kandi nta madovize ahari ahagije?

Urundi rugero rw’ubusuma, ni ubukorwa n’umuryango wa Perezida Ndayishimiye. Ubu abaturage b’ahitwa Bugendana bambuwe amasambu ahabwa umuhungu wa Perezida, ubu akaba ahingamo ibijumba. Ibyo bijumba nibyo bikorwamo ibisuguti byo gukwiza mu bana bose mu Burundi, iri rikaba isoko umugore wa Perezida Ndayishimiye yahawe, nta piganwa ribaye. Amafaranga Leta ngo iyishyira kuri konti y’umuryango wa Jenerali NEVA iri muri Guinée Equaroriale.

Si iryo soko umutambukanyi wa Jenerali NEVA afite gusa, kuko kampani ye ari nayo yambika ikanagaburira abakozi bo mu biro by’ Umukuru w’Igihugu, n’abo muri BRB.

2. Inzika no kwihorera.

Mu mwaka wa 2005 ubwo CNDD-FDD yajyaga ku butegets, hari abayibeshyagaho bibwira ko izanye impinduramatwara, irondakoko n’irondakarere bigacika mu Burundi. Abo nibo bayishyigikiye, ishyirwa ku ntebe y’ubwami, itanatsinze intambara yarwanagamo na Leta y’icyo gihe. Ntibatinze kubona ko bibeshye, kuko nyuma y’igihe gito yagaragaje politiki yo kwigaranzura. Abatutsi batangiye kubaho nk’abacakara, baratotezwa karahava, bazira gusa ko ku butegetsi bwa Pierre Butoya na J.Baptiste Bagaza, abenshi mu bakomeye bari Abatutsi. Utazi ubugome ibigirwamana nka Jenerali Adolphe Manirakiza bakoreye Abatutsi n’abatari abanywanyi ba CNDD-FDD niwe wahakana ubwo bumenja.

N’ubwo amasezerano y’amahoro ya Arusha yateganyaga uko abahoze bashyamiraye bazagabana ubutegetsi, harimo.n’imyanya mu gisirikari, abahoze mu butegetsi bwo hambere nta jambo bafite. Bahora bacyurirwa ngo” ingoma y’Abatutsi yarahirimye”, “nimutubise natwe tube ibikomangima”, n’izindi mvugo zibangamiye ubwiyunge mu Barundi.

Amakuru acukumbuye yerekana neza ko abahoze mu gisirikari cyo ku bwa Buyoya, bita “FAB”, ubu aribo biganje mu boherezwa kurwana muri Kongo, abenshi bakahasiga ubuzima. Nta kuru batagwa ku rugamba kandi, kuko boherezwa mu kajagari, batazi impamvu ibajyanye kurwana, batanaziranye kuko batoragurwa mu mitwe y’ingabo inyuranye, abayobozi babo batazi icyo buri wese ashoboye, mbese ni nko kubohereza ku ibagiro, babizi neza ko batazagaruka. Aha harimo n’ingengabitekerezo y’irondabwoko, dore ko banababwira ngo” nimujye kurwana na benewanyu b’Abatutsi bo muri M23″.

Ayo makuru ahamya ko ubusazwe abasirikari b’Abarundi boherezwa mu butumwa mu mahanga baba biganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu, ndetse ushaka kujyayo agatanga ruswa ya miliyoni y’amarundi, kuko aba azi ko azakurayo agatubutse. Ubutumwa bwo muri Kongo bwo burihariye. Aho gutanga ruswa ngo ushyirwe ku rutonde nk’uko bigenda ku boherezwa muri Somalia na Santarafurika, ubu ngo haratangwa”akantu” kangana n’amadolari 100 ngo utajyanwa mu irimbi ryo mu mashyamba ya Kongo.

Abapfira muri Kongo bashyingurwa ahantu hatazwi, bagahishwa imiryango yabo, cyangwa bakabeshyerwa ko bagiye mu mitwe irwanya ubutegetsi. Bahita basimburwa n’imbonerakure, zitozwa ko umwanzi ari Umututsi.

Nguko uko hategurwa uburyo mu gihe gito igisirikari cy’uBurundi kizaba cyabaye icy’ubwoko bumwe, ikirego bashinjaga Pierre Buyoya, wanenzwe kubaka igisoda cy’Abatutsi gusa.

Muri make rero, abasesenguzi barateza ubwega, bagaragaza ko ibibazo byugarije uBurundi bigenda birushaho kuba umurengera. Basanga kwegeka ku bandi ibibazo waburiye ibisubizo atari wo muti, ko.ahubqoumuti ari ukwicarana nk’Abarundi, bagasasa inzobe, ahari uburwayi bakahakubita umwotso.

Politiki y’ivangura, kwikubira no kwihorera nta handi biganisha hatari mu manga.Igisiga cy’urwara rurerure kigera aho kikimena inda.

2024-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara

Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Abasirikare ba Congo bagabye igitero ku nyeshyama z’Abarundi ziyobowe na Gen. Nzabampema Aloys

Ubwanditsi 03 Apr 2019
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Ubwanditsi 28 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa
Mu Mahanga

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha
Mu Rwanda

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD
HIRYA NO HINO

Igisirikare cya Congo cyagabye ibitero bikomeye kuri FDLR na CNRD

Ubwanditsi 04 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru